80% by’amakuru kuri ruswa tuyahabwa n’abaturage – Umuvunyi
*Gukusanya ibimenyetso kuri ruswa bifite inzitizi nyinshi -Umuvunyi
Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire avuga ko uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa ruri hejuru, ku buryo mu madosiye Urwego rw’Umuvunyi rukurikirana 80% by’amakuru aba yatanzwe n’abaturage. Agasaba abaturage gukomeza kuyatanga kugira ngo barwanye ruswa.
Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 kugera muwa 2015/2016, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye Dosiye zirenga 300, muri zo izirenga 200 zafatiwe imyanzuro.
Nko, mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze iperereza ku madosiye 89 avugwamo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, harimo 24 yari yatangiye mu mpera z’umwaka ushize.
Muri aya madosiye 89, agera kuri 43 yaburiwe ibimenyetso cyangwa agaragaramo imikorere mibi, agera kuri 29 yari agikurikiranwa, naho agera kuri 17 yashyikirijwe ubushinjacyaha cyangwa Polisi y’igihugu.
Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire yabwiye Umuseke ko muri rusange hagati y’umwaka wa 2012-2016, Amadosiye yafatiwe imyanzuro ari 67.6%.
Ati “Impamvu zituma umubare w’imyanzuro yafatiwe Amadosiye ajyanye na ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo utagera byibuze kuri 90% ziratandukanye bitewe n’imiterere ya buri dosiye, ariko impamvu y’ingenzi ni uko ikusanya ry’ibimenyetso bigize icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo rifite inzitizi nyinshi ugereranyije n’ibindi byaha.”
Mme Cyanzayire avuga ko kuba ruswa ari icyaha gikorerwa mu bwiru bukomeye, kandi inshuro nyinshi abafite uruhare mu gukora icyaha bakaba baba bishimiye inyungu zavuyemo, ngo bituma hakoreshwa imbaraga nyinshi kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bifatika byashyikirizwa Inkiko.
Ati “Gukusanya ibimenyetso bishobora gutwara umwanya munini bitewe n’imiterere ya buri Dosiye. Urwego rw’Umuvunyi rugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo rukumire kandi rurwanye ruswa, rukaba rusaba ubufatanye busesuye bw’abaturage mu kubona amakuru n’ibimenyetso kuri ruswa.”
Abajijwe uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha bya ruswa, Umuvunyi mukuru yavuze ko binyuze mu biganiro bitandukanye n’ubutumwa buhabwa abaturage, Urwego rw’Umuvunyi rukangurira abantu bose gutanga amakuru kandi ngo bigenda bitanga umusaruro.
Ati “Uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ku bakekwaho icyaha cya ruswa rugenda ruzamuka biturutse kuri ubwo bukangurambaga bukorwa, ariko ntibiragera ku kigero gishimishije.”
Yongeraho ati “Mu Madosiye dukurikirana, nka 80% by’amakuru aba yatanzwe n’abaturage. Abaturage bayatanga mu buryo bwinshi burimo: abandika, abahamagara, n’abaza ku rwego rw’Umuvunyi aho rukorera…”
Aloysie Cyanzayire avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rukomeza gukora ubukangurambaga kugirango icyo kigero gikomeze kuzamuka, ndetse aboneraho no gusaba abaturage kwitabira cyane gutanga amakuru bazirikana ingaruka z’icyaha cya ruswa ku iterambere ryabo no ku bukungu bw’igihugu, kandi ngo hari n’uburyo bwo kurinda uwatanze amakuru.
Ati “Uburyo uwatanze amakuru ararindwa, biteganywa n’itegeko n° 35/2012 ryo kuwa 19/09/2012 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa n’imyitwarire binyuranyije n’amategeko.
Mu biteganywa n’itegeko; harimo kwakira amakuru mu ibanga no gushyira mu nyandiko ayo makuru hakoreshejwe inomero y’ibanga, kandi umwirondoro ntugaragazwe, haba mu gihe cy’iperereza no mu nzego z’ubutabera.”
Umuvunyi mukuru avuga ko gutunga agatoki ahari ruswa ndetse n’aho ikekwa ari inshingano ya buri muturarwanda wese ukunda igihugu cye, akaba yifuza ko we n’abe bose batura mu gihugu kirangwa n’ubukungu n’iterambere, kuko ruswa ari we mwanzi wabyo wa mbere.
Akibutsa ko ahari ruswa uburezi bufite ireme budashoboka, ubuvuzi bwiza butaboneka, ibikorwa remezo ndetse n’ibindi bikorwa byose by’iterambere buri munyarwanda yifuza kugeraho bitagerwaho.
Ati “Buri wese akwiye kwumva neza ko agerwaho n’ingaruka za ruswa, mu rwego urwo arirwo rwose yaba arimo. N’uwibwira ko ayivanamo inyungu, ntiziramba. Buri wese rero akwiye kugira umuco w’ubwangamugayo, kandi akumva ko ari inshingano ye kurwanya ruswa no kuyigaragaza, kugirango igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.”
*Raporo iheruka ya Transparency International–Rwanda igaragaza ko ruswa ikomeje kuzamuka mu Rwanda. Ndetse yo, ngo yasanze ikigero cy’abatanga amakuru kuri ruswa kigenda kigabanuka – Soma inkuru irambuye HANO.
Uko washyikiriza urwego rw’umuvunyi amakuru kuri ruswa
Urwego rw’Umuvunyi rwateganyije uburyo butandukanye buri muturage yakwifashisha atanga amakuru:
- Hashyizweho umurongo wa telephone utishyurwa (199), n’umukozi ushinzwe kwitaba uwo murongo.
- Hari uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuturage ashobora kohereza ubutumwa kuri [email protected], burebwa gusa n’abakozi bashinzwe iperereza kuri ruswa.
- Hari n’ubundi buryo bwo gutanga amakuru unyuze kuri “website” y’Urwegowww.ombudsman.gov.rw, ukajya ahanditse REPORT CORRUPTION HERE/GARAGAZA RUSWA HANO cyangwa ahanditse Good Service Delivery System (ukajya ahanditse ngo: “urashaka gutanga amakuru utivuze umwirodoro?”).
- Umuntu ashobora no kugera ku Rwego rw’Umuvunyi akabonana n’abakozi babishinzwe, cyangwa Abavunyi bitewe n’uwo yifuza ko amwakirira amakuru, akayabaha kandi mu buryo bw’ibanga.
- Hari n’uburyo bwo gukoresha udusanduku tw’ibitekerezo (suggestions boxes) twagiye dushyirwa ahantu hahurira abantu benshi.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Kubuza Bihehe kwirira intama kandi zombi ziri mu gikumba kimwe ni inshingano itoroshye pe! Nakomeze agerageze ariko si ukumuca intege. Ariko azirinde kuba yagira infarctus du myocarde cyangwa AVC kubera kariya kazi katoroshye.
@Umuvunyi Oyeeeee, komereza aho, nta gucika intege mu kurwanya icyorezo cya ruswa, ariko numva mwashyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage gutunga agatoki ruswa bakoresheje udusanduka tw’ibitekerezo mwatanze. Abaturage tugakangurirwa gutangamo amakuru menshi yuzuye neza arimo ibimenyetso bifatika byafasha urwego muyobora. Utwo dusanduka nitwo twizewe cyane,niko byumva, kuko nta kimenyetso uwatanze amakuru cye cyamugaragaza ko ari we, we apfa gufasha urwego rw’umuvunyi agaragaza ahari ruswa, anatanga n’ibimenyetso byayo kuko urwego ntirukeneye kumenya uwatanzwe amakuru cyane, ahubwo rukeneye amakuru yarufasha, bityo tukubaka igihugu cyacu, tukazakiraga abana n’abuzukuru bacu ari kiza.Murakoze
Comments are closed.