Digiqole ad

Musée yo mu Rukari izaba ifunze mu gutabariza Kigeli ku cyumweru

 Musée yo mu Rukari izaba ifunze mu gutabariza Kigeli ku cyumweru

Ingoro y’umurage w’u Rwanda ishami ry’ingoro y’umwami mu Rukari izaba ifunze ku bifuza kuyisura ku itariki 15 Mutarama umunsi bazatabarizaho Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Mu rukari hari ingoro igaragaza urugo rwa cyera uko rwabaga rumeze
Mu rukari hari ingoro igaragaza urugo rwa cyera uko rwabaga rumeze

Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa aha mu Rukari mu rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa ari naho igitambo cya Misa yo kumusezeraho izabera.

Ingoro y’umwami Mutara Rudahigwa i Nyanza mu Rukari isurwa n’abantu banyuranye kureba amwe mu mateka agaragaza uko aho umwami w’ u Rwanda rwo hambere yabaga hari hameze.

Ni ingoro yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk’uko yari imeze mu kinyejana cya 19.  Hari n’inka z’amahembe maremare z’inyarwanda zizwi ku izina ry’Inyambo.

Ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w’umwami Mutara III  n’imva y’umugore we, umwamikazi Rosalie Gicanda. Iruhande rwabo niho hazatabarizwa umusezero wa Kigeli V Ndahindurwa ku cyumweru.

Ibikorwa byo gusura iyi ngoro bikazaba bifunze ku bashyitsi nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish