Trump ati “Niba Putin anyikundira ntabwo nkwiye kubiryozwa”
Bwa mbere Donald Trump kuva yatorwa yahaye ikiganiro abanyamakuru mbere yo gutangira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yasubije abanyamakuru ku bibazo nka ObamaCare, urukuta ruzabatandukanya na Mexique, kutizera inzego z’iperereza, kuba yaba akorana na Moscow n’ibindi…Muri iki kiganiro yimye neza neza umwanya umunyamakuru wa CNN anamubwira ko bo ari ‘Fake News’.
Umwe mu bakozi be yabanje afata umwanya munini asobanura uburyo Donald Trump azaba yeguye mu buyobozi bw’ibigo by’ubucuruzi na business ze zose kugira ngo akore umurimo wa Perezida nta bindi bimuziritse.
Trump yavuze ko adakorana na Moscow, anavuga ko niba Uburusiya bwarabagabyeho ibitero by’ikoranabuhanga (hacking) atari bo bonyine babigaba kuri US kuko hari n’abandi babikora.
Ati “Kandi niba Putin ankunda ibyo ni iby’agaciro, ntabwo nabiryozwa.”
Bamubajije ku by’imisoro imwe yaba atajya atanga yasubije ati “abantu bonyine bita ku by’imisoro yanjye ni abanyamakuru.”
Muri iki kiganiro umunyamakuru wa CNN yasabye umwanya ngo abaze ikibazo Trump, Trump abanza kumusobanurira amakosa ikinyamakuru cyabo cyakoze mu bihe bye byo kwiyamamaza kimusebya.
Umunyamakuru wa CNN yakutirije ngo amuhe umwanya abaze ikibazo ariko Trump arawumwima, ahubwo aramubwira ati “ikigo cyanyu ni kibi cyane, mwe muri ‘fake news’.”
CNN ni ikinyamakuru kiri mu bikomeye cyane muri Amerika no ku isi, mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida kikaba cyari gishize amanga kiri ku ruhande rwa Hillary Clinton.
Donald Trump yatangaje ko Politiki ya Obama care (ubwisungane mu kwivuza) azayivanaho nk’uko yabivuze yiyamamaza kuko ngo idafasha benshi mu buryo bukwiriye.
Yavuze kandi ko atakinaga ubwo yiyamamazaga avuga ko azubakisha urukuta rubatandukanya n’igihugu cya Mexique, yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe n’igice azaba yarwubakishije, kandi ngo abo bakorana batangiye no kubiganiraho na Mexique, ngo ni nayo izarwiyubakira bo yenda bakayishyura.
Trump yabwiye abanyamakuru ko atakizera inzego z’iperereza kuko ibyazo bigera mu itangazamakuru bikiba, ngo nta banga ry’akazi zifite.
Atanga urugero rw’uburyo yagiye mu nama nazo nta muntu n’umwe bakorana abwiye (kuko yibwiraga ko yenda ari bo batanga amakuru) ariko yaba agisohoka muri iyo nama agasanga byageze mu itangazamakuru.
Ati “Izo nzego wazizera ute?”
Yavuze ko mu minsi 90 azabona raporo yose ijyanye na ‘hacking’ yakorewe Amerika, akayitangaza.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Naragushyigikiye nu ndagushyigikiye.
Urumuntu wumugabo njye ndakwemera PEE.
Keep it up H.E
Jye namwemeye agitangira gutanga canidature ye mu ishyaka ni umuntu w’umugabo usohoza ubutumwa bw’abamutumye ntaniganwe ijambo.
Comments are closed.