Digiqole ad

Gicumbi: Buri wa 3 bigisha isuku mu baturage. Ntawe bagikarabya ku ngufu

 Gicumbi: Buri wa 3 bigisha isuku mu baturage. Ntawe bagikarabya ku ngufu

Abaturage bo muri centre ya Yaramba badafite isuku bashyizwe hamwe ngo bashishikarizwe ibyiza byo kugira isuku

Buri wa gatatu abayobozi ku nzego z’uturere bamanuka mu tugari tugize aka karere ka Gicumbi bakajya kwigisha abaturage isuku. Umwaka ushize bwo hari abaturage bafite umwanda bari bakarabijwe ku ngufu, gusa ubu birakorwa mu bukangurambaga bwo kwigisha.

Abaturage bo muri centre ya Yaramba badafite isuku bashyizwe hamwe ngo bashishikarizwe ibyiza byo kugira isuku
Abaturage bo muri centre ya Yaramba badafite isuku bashyizwe hamwe ngo bashishikarizwe ibyiza byo kugira isuku

Gicumbi ituwe n’abaturaga 426 202 barimo abagore 224 256 n’abagabo 202 946. Aha hakunze kuvugwa ikibazo cy’isuku nke mu baturage ari nayo mpamvu ubuyobozi bwatangije ubu bukangurambaga.

Ubu bukanguramba bwibanda ahakoranira abantu benshi nko kumasoko n’ahandi, bakigisha abaturage ibyiza byo kugira isuku ku mibiri yabo n’ibyo bambara ndetse n’aho batuye.

Mudaheranwa Juvenal Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko guhindura imyumvire ari urugamba rukomeye rusaba kudacika intege.

Gusa avuga ko bishimiye ko nibura iyo abayobozi bamanutse kubigisha usanga abaturage benshi baje kumva ibyo babigisha.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benihirwe Charlotte avuga ko abayobozi ku nzego zo hasi hafi cyane y’abaturage nabo babanza guhugurwa kugira ngo bahe ababegereye amakuru.

Ashimangira ko abantu bose badashobora kumvira rimwe ubu bukangurambaga ariko ko bazakomeza kubukora kandi bizeye umusaruro.

Umwanda uri mu byatumye Akarere ka Gicumbi kadafata umwanya wa mbere mu mihigo, nubwo kadahagaze nabi kuko kari ku mwanya wa kabiri mu turere 30 tw’igihugu.

Ku isoko hakunze kugaragara umwanda kubera ikimoteri kidatunganyije
Ku isoko hakunze kugaragara umwanda kubera ikimoteri kidatunganyije
Abayobozi ngo bizeye ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro abaturage ba Gicumbi bakagira isuku nk'uko umujyi wabo nawo ugenda urushaho kugira isuku
Abayobozi ngo bizeye ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro abaturage ba Gicumbi bakagira isuku nk’uko umujyi wabo nawo ugenda urushaho kugira isuku

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • muge mubaha amasabune bizabatera ingufu zo gukaraba no kumesa .

    • N’iyo wagira ute ! unayibahaye (isabune) bayigurana ka kandi kengerwa hakurya yabo!! Abakangura nababwira iki!!

Comments are closed.

en_USEnglish