Umunyamakuru Shyaka Kanuma mu rukiko ati “Nimuce inkoni izamba”
*Ngo yahimbye inyandiko atagamije kwiba
*Yemeye ko afite ibirarane by’imisoro bya miliyoni 65
Umunyamakuru Shyaka Kanuma yaburaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Rusororo kuri uyu wa gatatu, mu rukiko yavuze ko yasonerwa icyaha aregwa cyo guhimba inyandiko ndetse ko baca inkoni izamba bakamurekura akaburana ari hanze. Ubushinjacyaha ariko buvuga ko adakwiye kurekurwa kuko yafashwe agiye gutoroka, bityo ngo yakongera gutoroka cyangwa agasibanganya ibimenyetso.
Mu ishati y’amaboko maremare, ikoboyi n’inkweto za siporo yambaye kandi amataratara, Shyaka Kanuma umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus (cyahombye kigafunga) yagaragaye imbere y’umucamanza atunganiwe, ariko araburana.
Uyu mugabo w’imyaka 47 utuye i Gikondo mu karere ka Kicukiro yasomewe ibyaha bibiri aregwa; Guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyo kunyereza imisoro ya Frw 65 256 289.
Inyandiko mpimbano aregwa ni sheki ziriho imishahara mihimbano ya bamw emu banyamakuru yakoreshaga aho yavugaga ko bahembwa Frw 500 000 buri kwezi kandi ayo mafaranga batayagezamo.
Abanyamakuru babiri bakoreraga Rwanda Focus ya Shyaka Kanuma, mu iperereza ngo babwiye abagenzacyaha ko batigeze bahembwa uwo mushahara ungana utyo, kuko umwe yahembwaga Frw 200 000 undi ahembwa Frw 300 000.
Kimwe n’izindi nyandiko, Kanuma Shyaka ngo yazikoresheje kugira ngo abashe gutsindira isoko ry’agaciro ka miliyoni 44 muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.
Kanuma yiregura yavuze ko ari umunyarwanda wiyubashye kandi utarigeze uregwa icyaha mbere. Bityo asaba umucamanza kumwumva neza kandi ko yizeye ko atazarengana.
Yatangiye avuga ko mu itangazamakuru cyane cyane iryandika harimo ibibazo bikomeye cyane ari na yo mpamvu ikinyamakuru cye cyahombye. Ndetse ngo n’ubufasha Leta yari yararyemereye ntibwaje kubera impamvu akeka ko ari ingengo y’imari yabaye nke muri Leta.
Kuri we ngo abagikora itangazamakuru ryandika bakwiye gufatwa nk’intwari.
Yavuze ko atagize igitekerezo cyo guhimba inyandiko agamije kwiba, ngo yari agamije kuzuza ibisabwa mu isoko, kandi ngo ibi arabyemera.
Avuga ko ibyo gukoresha impapuro yahimbye akoresheje amazina y’abakozi be yari yabibamenyesheje. Ababwira ko agira ngo abashakire imishahara, kwishyura ubukode n’ibindi… iri soko baje no kuritsindira.
Gusa, nubwo yari yabazamuye mu mishahara agamije kubona isoko, ngo isoko yararitsindiye kandi ntiyahemba abanyamakuru be uriya mushahara yanditse, ku mpamvu yavuze ko yari amaze gutakaza amasoko akomeye yari afite, agasaba ko yarekurwa wenda akazumvikana n’abo bakozi be.
Mu rukiko ati “Nyakubahwa ikosa ndaryemera ariko sinavuga ko ari uguhimba inyandiko kwari ugupiganira akazi, ndasaba ko iki cyaha cyo guhimba inyandiko mukinsonera, mukimbabarire. Biriya ni ibigeragezo itangazamakuru ryigenga rihura nabyo, n’umugabo uyobora urugo agomba kumenya uko atunga abana. Amasoko ni make.”
Kuri we ngo ibinyamakuru batangiranye byose byarafunze, Rwanda Focus niyo yari isigaye, ahubwo ngo yari akwiye kubishimirwa.
Yemeye ko hari ibirarane by’imisoro ya miliyoni 65 atishyuye, kuba atarayishyuye ngo ni intege nke ziri mu itangazamakuru cyane cyane iryigenga.
Avuga ko Rwanda Focus yari yarananiwe kwishyura inzu, imishahara… kandi ko yandikiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ko ahombye ndetse kompanyi igiye guseswa, akavuga ko bitari byarangira ku buryo arekuwe yahita akomeza iyo nzira yo gusesa ikigo.
Ati “Mumbabarire mundekure nta hantu nzajya mureke ndangize ibyo bibazo. Icyo gifungo cy’ukwezi ntaho nzajya kuko namenyekanishije ko ndi mu rukiko kandi nzi ko Leta yacu igira imbabazi, itarenganya rwose ndabasabye mumbarire nta handi nzajya.”
Arakomeza ati “Ndi inyangamugayo, nize ibintu byinshi mundekure njye gukora abana banjye ni bato, umwe w’imyaka ibiri yirirwa abaza ati papa ari he? yabona imodoka ati “papa araje”. Nimundeke nsange umuryango urankeneye.”
Umushinjacyaha we yavuze ko Kanuma adakwiye kurekurwa kuko yafashwe n’ubundi ashaka gutoroka.
Kanuma ngo yafatiwe i Kayonza ari nijoro agenda, bivugwa ko yari ahunze. Ngo yabanje kureba umupira wo mu Bwongereza wa Shampiyona wahuzaga Liverpool na Chelsea, bwije yerekeza mu nzira z’i Nyagatare ari na bwo yafashwe.
We yiregura yavuze ko ari Umufana wa Chelsea FC ngo uwo bafatanywe ni uwa Manchester United ngo barebye umupira bagamije kureba uko birangira n’umwanya amakipe yabo aza kugumana cyane ko ngo ikipe afana iyoboye urutonde, kandi ngo nta kibazo kibirimo.
Yavuze ko yafashwe agiye i Nyagatare mu butembere bujyanye n’akazi, kuko ngo ntabwo yari azi ko afunzwe n’ubwo yitaba CID.
Ati “U Rwanda ruragendwa, amatara ku mihanda aba yaka, nta kibazo mbonamo kuba naragendaga nijoro, kuko sinamenyeshejwe ko mfunzwe nubwo nitabaga CID. CID ishobora kuba yaribagiwe kumbwira ko mfunze, kubera ko abandi barabibabwira.”
Yakomeje gusaba ko yarekurwa kubera ko ngo noneho bimenyekanye ko yari afunzwe, ngo ntiyatoroka abasirikare babashije kumufata mbere.
Urubanza rw’uyu mugabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa kuwa mbere tariki 16 Mutarama saa munani.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Nibyo koko itangazamakuru ririmo ibibazo cyane cyane iryandika , ariko ubwo buremere bwaba bumeze kose kandi bunakoresha abakora uwo mwuga amafuti atagendanye n’amategeko atugenga andetse n’amahame bitakagombye kuba impamvu yo kuba impumyi ngo twirengagize ko mu Rwanda inzego zubahairiza itegeko zikora! Kanuma Shyaka twigeze gukorana gato mu mwaka w’i 2003 azi na neza uburyo ndi umukozi cyane cyane mugushakira ubushobozi bushingiye ku mafaranga iyo nta bundi bucakura iryo tangazamakuru rigamije. Hari ibimenyetso byinshi muri KHI icyo gihe. Kanuma rero ni umuntu wari ugamije kuba kw’isonga ry’ingazamakuru ryigenga ndetse n’abandi batari bagerwaho n’ibamushyikiye. CPJ Ishyirahamwe rifite mu nshingano kurengera abanayamakuru rikorera muri USA rize kwitondera kwandika ritabanje kumenya neza ukuri kwatumye Shyaka Kanuma ahemuka akanihemukira.
Niyihangane rwose.
Ntarugera François
Kanama we, isabire imbabazi urebe ko urukiko rwaca inkoni izamba. Naho ibyo kuva i kayonza ukajya kureba umupira kuri television i nyagatare ubyihorere.
yoooo arambabaje iyaba narumucamanza mbamurekuye peee avugishije ukuri nibamubabarire rwose asange abana be
bibaho kubagabo
Ko numva uyu mugabo ateye agahinda? Muri make yarahanyanyaje biranga, akora amanyanga birapfa arafatwa none ati nimufunge amaso amategeko muyirengagize mundeke nigendere kubera mfite umwana muto ubaza aho ndi. Ubwo twese dukoze gutyo igihugu nticyaba kirangiye? Ihangane nta kundi.
Bamurekure…… nabicanyi ngaba baridegembya kandi burya imisoro n’icyuka ntacyo tuba twashoye ngo gihombeyemo. Keretse niba yaririrwaga asebya leta cyangwa ubutegetsi. Niba baramwunvise asebanya, abage yifashe. Naho ubundi uko asaba imbabazi apfukamye, nimuzimwima, muzazimwa.
Rwose nibace inkoni izamba, yasabye imbabazi apfukamye. Nkunda umuntu uvugisha ukuri k’umutima we. Uwo mugabo biragaragara ko nta mutima mubi afite kandi mu by’ukuri ibyo yakoze yari agamije iterambere ry’itangazamakuru rye. Nibamubabarire, uko biri kose aruta abirirwaga batuka abayobozi bacu kuri BBC ngo ni amabandi ubu bakaba baragororewe imyanya na za V8!!
Niba nta kindi yaba yarahemukiye u Rwanda bamureke akurikiranwe ari hanze
abanze kujya mu itorero ko babafunga nkanswe uwo utishyura imisoro, nibamuhambire
Imbabazi zigenwa n’amategeko iyo uburana ataruhije ubugenzacyaha. ariko ntibikuraho kuburanisha urubanza mu mizi.
Comments are closed.