Kigeli V azatabarizwa ku cyumweru iruhande rwa mukuru we Rudahigwa
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, mu izina ry’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa, Pastor Ezra Mpyisi amaze gutangaza ko umugogo w’Umwami Kigeli uzatabarizwa ku cyumweru tariki 15 Mutarama i Mwima ya Nyanza ahashyinguye kandi mukuru we Umwami Mutara Rudahigwa.
Pastor Mpyisi yatangiye avuga ibyateje guhunga kwa Kigeli, ko ari amacakubiri y’abazungu ariyo ntandaro, ndetse avuga ko Imana yakoze ibitangaza Kigeli akarokoka abashaka akumwica agahungira Dar es Salaam.
Yakomeje avuga amateka ye n’uburyo yaje gukomeza ubuhungiro akagera muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1992 aho yari ari kugeza atanze tariki 16 Ukwakira 2016.
Abajijwe impamvu atatashye icyo gihe cyose, Pastor Mpyisi yasubije ko ntakinini yabivugaho, gusa akomoza ku nama mbi z’abari bamuri hafi.
Pastor Mpyisi yavuze ko mu rubanza rwo kugarura cyangwa kugumisha umugogo we ishyanga akaba ariho ushyingurwa ngo umucamanza yaciye arubanza ati “Ko muri benewabo uwa bugufi urimo ari Mukabayojo (mushiki we) abandi hano murakora iki? Nyiri umuntu niwe ugena aho azashyingurwa.”
Ngo ni uko uruhande rw’abashakaga ko umugogo w’Umwami Kigeli utaha rwatsinze.
Mu rubanza kandi ngo hari umuzungu wari watanzwe n’uruhande rwashakaga ko atabarizwa i mahanga ariko ngo ageze imbere y’Urukiko avuga ibitandukanye n’ibyo bakekaga.
Ibi ngo byabaye ikindi gice giha amahirwe uruhande ruhagarariwe na Mpyisi yo kuzatsinda urubanza.
Gusa yavuze ko ubwo bari bagiye kwaka umugogo mu bitaro nabwo habaye akantu, bagasanga ku bitaro icyangombwa cyaho cyanditseho ko umugogo wa Kigeli ugomba kujya muri Portugal.
Aha muri Portugal ngo hari abantu bamufashaga mu mibereho bifuzaga ko ari ho yashyingurwa. Ibi nabyo ngo byateje impagarara ariko birangira babahaye umugogo kuko bari bafite icyemezo cy’urukiko.
Pastor Mpyisi yasobanuye ko mu kifuzo cya Speciose Mukabayojo, umugogo wa musaza we Kigeli uzashyingurwa i Mwima mu rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa ari naho nawe ashyinguye.
Umuhango wo kumusezeraho mu gitambo cya Misa nawo uzaba ku cyumweru tariki 15 Mutarama mu rugo rwa Mutara Rudahigwa.
Hagati aho ikiriyo kiri kubera kuri umwe mu bo mu muryango we utuye i Gacuriro Ku muhanda KG9, buri wese ngo yatabara.
Mpyisi ati “Umwami bimitse ni uw’abantu babiri”
Pastor Mpyisi yavuze ko batangajwe n’uko bimitse undi mwami yimitswe n’abantu babiri gusa.
Ati “Ubwo se azaba umwami w’abantu babiri? Uriya ni uwiswe umwami ariko si we.”
Ku byerekeye gushyiraho undi wasimbura Ndahindurwa ngo bizaganirwaho hagati y’abasaza bakuru bo mu muryango na Leta barebe icyakorwa ariko ngo si ibya vuba kuko hagomba kubanza kwiga ku cyunamo cyazakorerwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Pastor Mpyisi ni umusaza nkunda kandi nubaha,ariko iyo amateka ajemo nsinjya niyumanganya rwose cyane cyane ko ndi umwe mu bantu benshi ayo mateka bamwe mu bakoze kandi bamwe bakayakora nabi yatugizeho ingaruka mbi cyane kugeza n’ubu uwo muvumo ukaba ugitandukanya abanyarwanda. Nubwo pasiteri Mpyisi avuga ko mu mateka yatumye Uwahoze ari umwami w’u Rwanda Kigeri wa V Ndahindurwa aherana n’abandi ishyanga byatewe n’abandi bamugiraga inama zitari zo! Birababaje cyane kumva ndetse no kubona ko byumvikana ko ubwenge icyo gihe yarafite bwumviraga inama mbi.Simbona ahantu na hamwe yagerageje kubiyama cyane cyane bamwe mu bari bagize ubuyobozi nagize amahirwe yo kuganira nabo! Ubwo Ubasigayemo ari we Rwangombwa azadufasha atubwire impamvu babikoze
Kuvuguruzanya mu miryango y’abahindiro ahanini barwanira izina ry’ingoma , siniobeshya mvuze ko ari gake cyane ibi bitabayeho …. Ahubwo dushimire Imana , Rurema ko dushyamiranye tudafite ubushobozi bwo kuba tutagirana nabi. Abana b’u Rwanda barashize kubera kurwanira Ingoma.
Emmanuel Ruzindana bise Bushayija rero ndetse n’undi tutaramenya , abababyara ndetse n’abavandimwe bagomba kumenya ko ubu u Rwanda rutakivugwa n’abanyamahanga bataruzi! Abanditsi , abashakashatsi,Inteko Nshingamategeko, ubutabera abanyamakuru ,abo bose barahari kandi nibatararama , ubwo amateka niyo azi ibanga ry’ibihano
Sinasoza rero ntihanganishije abo bose bavunitse kubera ibi byago byagwiririye u Rwanda
Ntarugera François
MFITE ICYIZERE KO LETA ITAZAJYA IMPAKA KU ISIMBURWA RY’UBUTEGETSI BUTEMEWE MU RWANDA KUKO UBWEMEWE NI REPUBULIKA, KANDI UBURYO ABABUFITE BASHYIRWAHO BURASOBANUTSE MU ITETEGEKO NSHINGA “ubutegetsi bwose bukomoka ku Banyarwanda” kandi bugakoreshwa hakurikije uko Itegeko Nshinga ribiteganya (…) . “Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kwiha ubutegetsi.”
,wibagiwe kuvuga isaha imihango izatangirira, nyir’urugo aho ikiriyo kibera, kuko umuhanda ntuhagije, bishobotse n’aho abantu bazahurira ku cyumweru bagashaka uko bagera i Nyanza
jye numva ntampu yogushyiraho umwami icyo nasengeraga nuko kigeli wa v yatabarizwa iwacu irwanda tukamusezeraho neza kuko yabaye umwami wacu kandi ibyago yagize twarabifatanyije twese nibyizako tumuherekeza neza mucyubahiro ndasaba reta yurwanda gukomeza kubiha agaciro ikazanatanga icyunamo namahanga akabonako twiyubaha kuko bidahawe agaciro byadutera ubusembwe bukomeye mumahanga niyo mpamvu nsaba reta yacu kubyitwaramo neza
Ariko se, Imana ko ariyo yimika abami ikabanabakuraho ikaba yaraduhaye Kagame akaba anashoboye ikindi abahoze ari abahindiro bashaka niki? Nibashyingure uwari umwami ibindi babireke ubwami yabutaye igihe yaheraga ishyanga.
Mibambwe Ngomijana reka kwigira umunyabwenge cyane kuko tuzi ko KAGAME atari umwami,nta mwiru wamushyizeho; yaratowe ku manywa y’ihangu atorwa n’Abanyarwanda ku mugaragaro, nawe Mibambwe nubishaka uziyamamaze uretse ko nemeza ntashidikanya nta n’ijwi na rimwe wabona impamvu ikaba aya magambo yawe avangavanze! u Rwanda rukeneye abayobozi b’abahanga Ngomijana
Belina,
Ukuri nuko, umutware w’u Rwanda rwa Kera yari umwami ubu ni President, Imana niwe yimitse ubishake cg ubyange
PASITORI MPYISI SE ABITANGAZA NKANDE
BIRABURA GUTANGAZWA NA LETA YU RWANDA BIKAVUGWA NA PASITORI
NAMENYE IBYO MWITORERO ASENGERAMO AREKE KUVANGA AMASAKA NAMASAKARAMENTU
GUSA BIRABABAJE KUBA UMWAMI LETA ITARAMUCYUYE NGO TUMUBONE ARI MUZAMA
NONE BAKABA BATANGIYE KUVUGAVUGA AMAZE GUPFA
GUSA IMANA IZAMWAKIRE MUBAYO
Yewe imfura zarashize koko burya ngo ABAGABO BARAPFA HAGASIGARA INTOZO.
Umwami wanyuma wurwanda nashingurweneza mucyubahiro aliko ibyubwami birangiriraho ntawundi keretse abomumuryangowe nibatora umutware wumuruango nkukobisanzwe. Ubundi amateka abafungiyaho bandikeho “the end” nkakumwe film yamaseries irangiras fini terminé kwishamaneno
Comments are closed.