Episode 96: Eddy boss we ari kumubuza gushaka Jane kubera impamvu IKOMEYE
Ubwo nasubiye munzu nshimishwa no gusanga James aganiriza umusaza nanjye ndicara turaganira Kadogo nawe ntiyatinze yahise aza ndetse yita k’ umusaza mbona ndabikunze hashize akanya,
Njyewe-“Mzee, harya ngo wa Mwana yitwaga nde wagufashaga gucoma?”
Muzehe-” Yewe sinakubeshya pe! erega haciye igihe, yaje kugenda gutyo ari umugiraneza umujyanye ngo bajye kwibanira”
Njyewe-“Mzee, uwo Mwana ni njyewe!”
Namaze kwibwira Muzehe akubita hasi agakoni yari afite mbona abuze aho yifata atangira kuvuga amagambo acurikiranye,James we yarahindutse ndabibona Kadogo wari ufite ikirahuri kiramucika kikubita hasi kirameneka.
Muzehe-” Ngo ngo ngo ni wowe mwana wa?”
Njyewe-“Ni njyewe rwose, burya twatandukanye nakomeje kukuzirikana yewe nagarutse no kukureba hahandi ndakubura ariko Imana niyo ishatse kukumpa ngucyeneye,humura Mzee warakoze cyane none dore narakuze mba umusore uhamye”
Muzehe-” Mba ndoga Rwasamanzi wampaye inka y’igaju ku murera wa Ruhondo!! Mwana wa, tambuka nguhobere! ayiga data, Imana igira amaboko koko! yebaba weee!”
Naratambutse mpobera umusaza kwakundi aguhobera agusubira yongera akureba mu maso numva nanjye nshize impumu, mbega ibihe byiza!
Ubwo twararekuranye James ahita agahuruka arampobera maze ahita ambwira.
James-” Umunyamahirwe ni wowe kandi waremewe guhindura imitima ya benshi muri twe, felicitaton Bro!”
Njyewe-“Urakoze James! humura sinzagusiga”
Naricaye dukomeza kwizihirwa mpa umusaza kalibu aho nitaga iwanjye nawe ambwira aho asigaye yibana wenyine musezeranya kumufasha muri byose, ubwo ari nako igicuku cyari kinishye nihina mu cyumba mpamagara Kadogo ndamubwira.
Njyewe-“Petit zamukana n’umusaza ku muhanda umugurire iby’ingenzi akubwira akeneye, ubundi mufate moto mujyane akwereke aho aba ayo usagura uyamusigire usigarane ticket ikugarura”
Kadogo” Yego rwose ndabyumva, tuzamusura weeee!”
Kadogo yagiye yiruka abyina mbona ni byiza, turabaherekeza tubageza ku muhanda turagarukana twicara muri salon.
James-“ Bro, sinari nziko ubuzima bwawe bwubatswe n’ inzira nka ziriya, Bro wakuze uri muto kandi natwe uradukuza, you are My Model!”
Njyewe-“ Bro, Merci kandi you are My Model too!”
James-” Ko utari warabimbwiye se Bro ngo ngufashe?”
Njyewe-“Bro,biriya byose ni amateka yabaye ntari nakumenya ndetse nawe utari wamenya,ntubizi ko twahuriye ku ishuri se? kandi erega umutima ufasha ntugombera intabaza ahubwo ubikora nkuko wabikoze kuri njye ukamenya igikenewe ntiriwe ngusaba, kandi ni ukuri uwo mutima warawuvukanye, ibyo wakoze rero nibyo byinshi kandi wabikoze neza nta kindi ugendeyeho ,vraiment coût de chapeau!”
Twakomeje kuganira birambuye James amaramo aka bière ahita ansiga arataha nanjye nsigara ntegereje Kadogo nkomeza niganirira na my Princess Jane kuri message, sinzi agasigo ku rukundo namwandikiye ahita ampamagara nyitaba vuba ntugurwa no kumva arira ooohlala!,
Njyewe-“ Hello! Boo, ubaye iki ka Malaika kanjye kampa umucyo nkabona mu mwijima ngatambuka?! Boo, mu buzima uzabaho bwose sinifuza kuzabona ubabaye kandi sinifuza kumva umutima wawe ufite intimba Boo, mbwira ndaguhoza gasaro natoye mu ishyamba ry’inzitane nkakambara nkaberwa ?”
Jane-” My Eddy, Mana weee! humura ni wa mutima wanjye winjiyemo ukawigarurira imbamutima zibamo zose zikakwiyegurira! Chou, ni amarira y’ibyishimo sha”
Njyewe-“ Oooooh! Boo, urakoze kundema agatima, nari nikanze impumu ntangira gusiganwa ngusanga ngo nihoreze umukunzi adahogora”
Jane-” Ooooh! Mon Eddy,waremewe kumpa byose nifuza mu rukundo, ntawankunda nkuko ubikora, ntawanshimisha nk’uko ubigenza ni ukuri nishimira gutetera muri wowe kandi sinicuza amajoro naraye igihe mbura amahoro n’umutuzo ngushaka, Eddy wanyibagije byose byakomerekeje umutima wanjye wongera kuntereka mu cyare cy’ibyishimo, Eddy ndagukunda”
Njyewe-“Woooow! Merci ma Doña, nanjye ndagukunda bidacagase ahubwo bisendeye”
Jane-” Chou, ndakwinginze biriya wanditse ndifuza kubyumva muri rya jwi ryawe riryohera amatwi yanjye, niyo mpano ngusabye uyu munsi”
Njyewe-“ Oooh! my Boo! si imitoma ya babandi, uku ni ukuri kuganje mu mutima wanjye, niyo wabwira kubikubwira ubugira jana sinatuza ntasoje ndetse sinzarambirwa kukubwira ko ari wowe kidendezi cy’ibyishimo naguyemo nkiyuhagira nkibagirwa burundu umubabaro n’agahinda, maze nagitambukamo nkanyerera mu isayo y’ umudendezo uva mu rukundo, nyuma nagirango ndasayutse nibaza uko nambuka ya nyanja yo kubaho njyenyine ukaza unsanga ukambera umusare, ukayinyambutsa ngushigatiye maze twagera ku nkombe ukanyongorera ngo urumva mbikwiye? Ma Doña humura urabikwiye, ngukunda kuko ubikwiye, ngukunda by’akarusho kuko ari wowe wankunze nkagira umugisha mu buzima! Boo, humura ibi nzabivuga iminsi yose yo kubaho kwanjye igihe nzaba nsigaje umwuka wanyuma nzavuga Jane!”
Ubwo ngikomeza ooooohlala!
Call end.
Nakomeje kwibaza impamvu telephone y’Umwana umpora ku mutima izimye kandi narumvaga nshaka kumubwira buri kimwe kiri mu ndiba y’umutima wanjye nongera guhamagara numero ye nanone ngo muvugishe ariko biranga biba iby’ubusa yanga gucamo, ubwo n’intege nkeya nerekeza mu cyumpa ntura agahinda umusego ntangira gutecyereza byinshi.
Kadogo yaje ampamagara mubwira kunsanga muri chambre akambwira byose nanjye nkikiriza, asoje ajya kuryama nanjye nihina mu mashuka ndaryama nakangutse mu gitondo nkabakaba telephone ku kameza ndayatsa mbona SMS nyifungurana amatsiko ntiyantenguha nsanga disi ni umukunzi nziritseho unzirikana kandi utansiga ,my Princess Jane yavugaga ngo:
“Cherie, mbabarira nabuze umuriro, burya twavuganaga mfitemo 10%, wumve ko nahangayitse kurusha uko waba ubitecyereza, Chou ndagukunda kuburyo ntifuza ikintu cyatuma uhangayika, Please my Husband I love you!”
Namaze gusoma ka message numva umutima wanjye uratuje, burya mu rukundo ni byiza kuvuga “mbabarira” igihe ubona ari ngombwa cyangwa atari ngombwa kuko iri ni ijambo ryerekana guca bugufi no kwiyoroshya ndetse bikagaragaza umutima udasiganwa kandi ushaka ibyishimo by’undi.
Nanjye sinatinze nahise nandika vuba vuba ngo:“ My Boo, humura nanjye ndagukunda kandi urukundo ntirutana no kubabarira, usibye ko wenda mbabariye telephone yawe naho wowe urarengana, ndagukunda cyane! you are welcome”
Ubwo namaze kwandika nkanda send ubundi ndabyuka nikoza douche mvuyeyo nambara twa twenda Jane yakundaga nicara muri salon mfata machine mba nyuza amaso mu by’akazi amasaha ricuka ariko nkabona Kadogo acaho buri kanya ankubita agajisho akamwenyura nkayoberwa ibyo aribyo akongera agasohoka, sinzi ukuntu numvishe naniwe mu maguru ndasohoka ngo ninanure nkigera ku muryango ooh! My God!
Mbega surprise! natunguwe no gusanga Jane yicaye impande y’imbabura ashyashyana ngo anshimishe, nibaza ukuntu yaje ntavuge ndeba akuntu yari yambaye neza birenze ariko akemera akegera isafuriya ngo akunde antungure oohlala!
Burya urukundo nyarwo nti rureba inyuma ahubwo nyirarwo yemera guhindana ngo akunde yambike ibicyeye umutima wuwo akunda, disi umwana w’umukobwa iby’imyenda ntacyo byigeze bimubwira maze yitera imyonsi afasha Kadogo gutunganya ufunguro ryanjye rya saa sita!!
Naramwitegereje nawe arahindukira arandeba ngize ngo nshake kuvuga biranga gusa mvuga Jane niko gutera intambwe nihuta musanga nawe arahaguruka atega amaboko bunyambo nsha bugufi mushyira ibicu ndamuzengurutsa nawe anyereka ibyishimo ansekera ya nseko nibuka buri kanya nkamwenyura, ubwo ndangije kumuzengurutsa mushyira hasi.
Njyewe-“ Woooow! my Boo, waje ryari kweli?”
Jane-“Urishimye?”
Njyewe-“ Birenze ibyishimo! Boo, sinakubwiye ko surprise zinzonga”
Jane-“Hhhhh! Great! nanjye ndishimye kuko nawe wishimye,ngaho rata tuza nzane ibiryo nkugaburire mugabo mwiza”
Nabuze icyo mvuga kubera ibyishimo mba ndamwegereye muha kiss nziza iryoshye nanga kumusiga aho ahubwo ngumya mwirebera nawe buri kanya agahindukira akandeba tugahuza amaso tukamwenyura ooohlala! mbega ibihe byiza!
Ubwo Jane yarangije gutegura twigira mu nzu ngiye kwicara ahita amfata munda arambwira.
Jane-“ Cherie,ni wowe natekeye sha, tambuka ku meza mbanze nkugaburire Mugabo nkunda”
Ibyishimo byarazamutse ndamwenyura numvaga meze nk’Umwami, ibyo byose Jane yabikoraga ngo anyereke ko ankunda ndetse ko igihe tuzaba twabanye nzaba ndi Mugabo mwiza nkuko yabisubiragamo buri kanya, woooow!
Ubwo twaricaye dutangira kurya tukanyuzamo tugakina byabindi byo gutamikana, habuze gato tugacura Kadogo,
Dushoje twarahagurutse Jane amfata ukuboko nanjye ndamukurikira kuri iyo nshuro nagombaga kuba imbata y’urukundo namwe murabyumva, twaratambutse turuhukira muri ya ntebe narayemo igihe nzana Grace iwanjye, nkuramo udu sandale nari nambaye ndyama mu ntebe Jane nawe ntiyatinda asesera mu gituza cyanjye numva imbavu zanjye zose ziruzuye nta na rumwe ruburamo, ubwo dutangira kwiganirira.
Njyewe-“My Boo, nagukunze ubikwiye pe ni ukuri njye biba byandenze, nkubu wapanze gute kuza kundeba?”
Jane-“ Yooh! Cherie, ni byiza kuba uha agaciro buri kimwe cyanjye! kandi nishimira ko ntavunika mu rukundo kuko icyo nkoze cyose kuri wowe aba ari umunsi wawe wo gutungurwa, Cherie ibyo bizahoraho mu gihe cyose ukimfite Ndahukunda”
Njyewe-“ Ooooh! Urakoze cyane Mukundwa, iryo ni isezerano rikomeye kandi nzarizirikana iminsi yanjye yose Boo, igihe n’imburagihe nzagukunda kandi nguhe ibyishimo wahoranye kuva cyera Mabukwe akikumbyarira mbisubiremo Ndagukunda”
Nahise mwegera nongera kumuha kiss nziza iryoshye isezerano ryacu twembi twari tumaze kurigirana burya, hari benshi bibagirwa gusezerana hagati yabo ubwabo ahubwo bakisanga bari mu mategeko cyangwa bari mu rusengero, ariko buriya byagakwiye ko ibihe nkibi bibanza imitima igahura ikirahira urukundo maze Gitifu na Padiri bakaza babiha umugisha nyuma.
Njyewe-“Mon Coeur, ahubwo se ko inzu ikubereye namaze kuyibona kandi nkaba naragwije umuryango ugirango ubukwe bwanjye nawe ntibwatashye, dore twabonye Ababyeyi, tubona inshuti kandi rwose biteguye kukwambarira impumbya”
Jane-“ Oooh! yambiiii! Cherie, ndagukunda kandi nditeguye kukubera akabavu sha”
Njyewe-“Boo, ibyangombwa byose birahari italiki yo kujya gushyiraho aga signature niwowe uyishyiraho naho Padiri we urabizi ko nitugenda tumugana atazadusubiza inyuma”
Jane-“Wooooow! Cherie ,ntaho ntazahamiriza ko ngukunda, niyo badusaba guhora dusinya buri munsi icyo giterane nacyitabira, ahubwo Cherie! reka tubigire le 15 kuri anniversaire ya Mama Sarah sha!”
Njyewe-“Woooow!, iyo nayo n’impano nziza twaha uriya mubyeyi mwiza witangiye urugamba rwacu none rukaba rugeze mu mahina”
Jane-“ Yego Chou! ndakwikundira disi nanjye ndagukunda bambe!”
Jane yahise andya akara numva ndababaye mukubita agashyi ahita afata telephone yajye arahaguruka nanjye muhagurukaho dutangira kwiruka munzu kubitwenge byinshi oooooh! Burya Urukundo ni akajuru gato pe!, nabonaga umucyo nkabona umwezi nkabona uwo ari umutako mwiza nzajya mpora ntegura iwanjye maze abashyitsi banjye bakagenda birahira.
Tukiri muri ibyo sinzi uwakomanze Jane ajya kureba uwo ariwe nanjye ndagaruka nicara mu ntebe, hashize umwanya mbona yinjiranye na Chanisse ndikanga ndahaguruka ndamuhobera nkiri kwibaza no gutecyereza ibiri kuba mbona Papa Chanisse nawe araje n’ibyubahiro byinshi mba ndavuze.
Njyewe-“Ooooh! you are welcome Nyakubahwa President!”
Papa Chanisse-“ Hhhhhhh! urakoze rwose Muhungu wanjye!”
Chanelle nawe yahise yinjira nawe araduhobera muha kalibu aricara mbona ndabikunze mu by’ukuri President wa company yacu nakoreraga akaba na Papa w’impanga Chanisse ndetse na Chanelle yari umuntu mwiza impande ze zose, yari ingenzi mukubana kandi yagiraga kwicisha bugufi gutangaje.
Nibajije ukuntu atecyereje kuza we n’abana be kunsura ndetse akabikora n’ umutima utuje, nkibaza niba njye Eddy mbikwiye ariko nkiha igisubizo hafi cyane, ko byose tubyifitemo kandi ubumuntu buri muri buri wese ntawe uhejwe,
Nahise nibuka ko uko ubumuntu ububagariye ari nako bukura nibuka, ko kwicisha bugufi kw’impanga yibarutse bifite aho biva, burya uburere bufite aho buva kuko umwana muto burya avuka atazi na kimwe byose tubibona tugeze ku isi.
Ubwo Jane, Chanisse na Chanelle bahise basohoka nsigarana na President tuba tuganira.
Njyewe-“Boss musanze buriya nkitunganya, iyo umuntu ari muri konji namwe murabizi aba yabaye umunebwe wo kubyuka.”
Papa Chanisse-“Hhhhhhhh!,vuga uti wari wabonye akabavu kiyongera muzawe zituzuye, ahubwo inama nakugira wibigira iby’akanya gato ahubwo bigire ibya buri munsi uhuze imiryango sha!, dore na Chanisse warangaye ugasanga barashinzemo imyugariro ngo byaramfuye ra, wa Musore watumye atakwemerera ngo yaramubenze.”
Njyewe-“Ayiga Data weee!koko se nibyo?”
Papa Chanisse-“Yego rwose, rero niba byakunda garuka umwitwarire ngo yagize isoni zo kubikubwira!”
Njyewe-“Yooooh, ubuse koko? eeeeh! ahubwo Boss, twagumye muri ibyo nibagirwa kubabaza, tubakirize iki?”
Ngitegereje ko Papa Chanisse ambwira icyo mutumiriza ku muhanda, nahise mbona Jane, Chanisse,Chanelle bose binjiye na aka envelope karimo icyo ntabashije guhita mbona ako kanya, envelope bayishyira mu kabati ubundi bicara aho hafi.
Chanelle-“Papa, maze twabonye Jane!”
Papa Chanisse-“ Uuuuuh! mwabonye umwana mungana se? Imana ishimwe erega abakobwa nkamwe muba mugomba kugira abana b’urungano muganira, dore kera mwahuriraga mu rubohero no mw’ishyamba mwagiye gutashya n’ibindi nako mwarabyize mu ishuri”
Chanelle-“Hhhhh! Papa uranyumije! Sinari nziko nabyo ubizi”
Papa Chanisse-“ Chane, urumva nabiyoberwa? urabizi nabareze mukiri bato kandi nagombaga kubakuza kuko arinjye mwari musigaranye, ahubwo se umuco wo kutakira abantu mwawukuye hehe ko nziko ntacyo ntawubigishije, dore mwazanye impamba kandi nababwiye ko iramira abo isanze, none ko Eddy nuwo mwana w’umukobwa dusanze hano mutabakira bite byanyu?”
Chanisse-“Oooh! Papa, mwihangane twari twibagiwe, erega twabonye Jane!”
Papa Chanisse-“ Umva mbese, ceceka! nanjye nkabona unzanira abasore warangiza uti bakwanze, ni nkibyo byose nyine”
Papa Chanisse amaze kuvuga gutyo numvishe mbabaye ndetse Chanisse twahuje amaso ahita abibona ko mbabaye ariko turabyirengagiza arahaguruka ajya mu kabati akuramo icupa rimwe rinini azana n’uturahuri duto tubiri asukira njye na Papa we ubundi asubirayo afungura Jus bari bazanye asukira Chanisse na Jane nawe arisukira ubundi dukora cheers dutangira kuganira.
Papa Chanisse-“Naho ubundi buriya Eddy, ibyo Chanisse yakubwiye cya gihe zabirwaniyemo akaba ari nayo mpamvu niyiziye ngo nkwihere karibu iwanjye”
Ako kanya Jane yarikanze maze andeba cyane ncisha ukoboko inyuma ndamufata mbona arahindutse atangira gutecyereza byinshi, ako kanya mpita nterura ndavuga.
Njyewe-“Murakoze cyane Papa, ndishimye cyane ko mbonye kalibu iruta iyo nari nsanganywe iwanyu mu muryango mwiza nkunda kandi nishimira, muri macye ndashaka kubereka Jane, Chanisse na Chanelle bo bari bamuzi, ndetse nawe Papa ndecyeka utaribagiwe, uyu ni wawundi nari narabuze ntabishaka kandi namwe mugakomeza kumfasha kwihangana, rero Imana yarigaragaje dore ndamufite ni my Every thing , ndamukunda kandi mu minsi micye araje ambe iruhande invitation ziri mu nzira, ahubwo le 15 ntimuzabure tuzajya gushyiraho akadomo kwa Gitifu! ndifuza ko mwadushyigikira nk’umuryango wanjye!”
Namaze kuvuga gutyo Jane ahita ahaguruka angwamo ba Chanelle baratwenga bakoma udushyi nka tubiri, Papa Chanisse arasuhererwa ndabibona avuga yihagazeho bya kigabo.
Papa Chanisse-“ Oooooh nibyo rwose buriya tugomba kugushyigikira nako uwo Mwana w’umukobwa natambuke aze ampobere”
Jane yaratambutse ahobera Papa Chanisse maze tubaha amashyi.
Papa Chanisse- Niko se Mukaza,witwa nde?”
Jane-“ Nitwa Jane”
Papa Chanisse-“Eeeh! ukaba Mwene nde?”
Jane-“ Papa yitwa Simoni”
Papa Chanisse-“uuuh! ngo ngo yitwa Simoni? naho Nyoko akaba nde?”
Jane-“Mama yitwa Alice!”
Papa Chanisse-“uuuh! ngo nde? ngo Alice? Irindi?”
Jane-“ irindi yitwa Umuhoza”
Papa Chanisse-“ Yampaye inka Data inkoni n’inkuyo nkabitwara ku rutugu ngo Umuhoza Alice?”
Jane-“Yego, ko mumbaza mubitindaho se muramuzi?”
Papa Chanisse-“Oya oya nta kibazo rwose, nako ni byiza turakwishimiye Mukobwa mwiza”
Narebye mu maso Papa Chanisse mbona hari icyo ankinze, niba atari njyewe yari agikinze yari agikinze impanga ze, ubwo Jane na Papa Chanisse baricara ako kanya Papa Chanisse ahita avuga.
Papa Chanisse-“ Reka rero mbasigire Impanga zanjye mbe nyarutse buriya turikumwe kandi ndabashyigikiye cyane”
Njyewe-“Oooolala! Father wakwihanganye tukaba tuganira namwe ko tuba ducyeneye inama z’abakuru”
Chanelle-“Eddy sha nyine mumbarize nanjye impamvu agiye njyewe rwose arantunguye twari twavuganye ko tuza gutahana nimugoroba none ahise agenda?”
Papa Chanisse-“Humura Mwana wa, erega buriya tuba dufite gahunda zitandukanye, ahubwo reka nsimbuke”
Chanisse-“ Turajyana”
Chanelle-“ Cyo re? ibi ni ibiki? noneho ubwo mwese muragiye?”
Chanisse-“Yiiii turagiye”
Nakomeje kwibaza ibyo nabonaga kandi numvaga, numva binteye urujijo ndeba agasaro kanjye Jane duhuje amaso mbona nawe yasuherewe, ako kanya Papa Chanisse na Chanisse barahaguruka barasezera uretse Chanelle wari wicaye yiturije ubwo tumara akarahuri buri wese yari afite turahaguruka Chanelle nawe abonye nta kindi yarenzaho arahaguruka dukurikira abandi twerecyeza ku muhanda tugezeyo binjira mu modoka turabasezera bacaho natwe turahinducyira mfata ukuboko Jane tumanuka bucye tuganira.
Jane-“ Chou, burya iyo umuntu ambajije ibisekuru byanjye ndahangayika bitewe n’inzira y’agatsibanzira Papa yanyuzemo buriya asanze amuzi niyo mpamvu bagiye”
Njyewe-“Ma Doña ,birumvikana ariko humura sha, inzira zose Papa wawe yaciyemo apfa kuba yarakumbyariye kandi ntawe uzababara nkuko nababaye, narangije kumubabarira kandi wabaye umuhoza wibyo yakoze kuko yambyaye uwo nagenewe kuva nkivuka”
Jane-“ Yoooh! urakoze disi Eddy wanjye”
Jane yarongeye amfata mu kiganza turakomeza tugeze mu rugo ndicara nawe anyicaraho tuba twikinira uduhinde ntitwamenye igihe bwiriye biba ngombwa ko muherecyeza akaba atashye, ubwo turasohoka tugeze ku muhanda mufatira aka moto nk’ibisanzwe nikorera amaboko n’icyasha ku mutima ndakata ndagaruka ariko nikoragaho nkibura buriya umukunzi wawe wamubona aza ariko ntiwakabona agenda kuko birababaza.
Nageze mu rugo numva ntambaraga ariko ngikubita amaso Kadogo wari wambaye ikabutura y’umweru n’agapira gato kamwegereye k’umutuku n’udukweto duto two hasi Ben yari yaramuguriye mbona bisa neza, mba ndamubwiye.
Nyewe-“ Petit wambaye neza wana! Felicitation kabisa”
Kadogo-“Hhhhhh! Eeeeh! Boss, erega umwana agenda nka Se! iyi style ni from my Boss Eddy! uzi ukuntu Abasore bose bo muri iyi quartier iyo bambonye amaboko baba bayamanitse, ahubwo Boss, buriya ku munsi w’ubukwe si njye na James na wa mu Musore Ben wanguriye inkweto tuzakwambarira?”
Njyewe-“Hhhhhh! Nibyo rwose Kado, ni mwebwe ahubwo utangire witegure le 15 nibwo tuzajya ku Murenge”
Kadogo-“Eeeeh! Boss ahooo! kabisa nzaba mpari sinzasiba, ahubwo se buriya simuzahita mubana tugatangira kwibanira nk’umuryango maze tukuzura ko mbona ducagase?”
Njyewe-“Uuuuh! Ubwo wakuze ukaba usigaye umenya ikinkwiye noneho nzagukizwa niki koko? tuzabanza tujye n’imbere y’Imana tubone kubana sha”
Kadogo-“ Eeeeh! Boss, erega mu buzima ntaguhendana, uko umenyera ikinkwiye ni nako nanjye ngomba kukumenyera ikigukwiye”
Njyewe-“ Urakoze sha Kado!”
Twahise tujya ku meza dukaraba intoki turya ubugari ubundi nsezera Kadogo wanjye njya muri Chambre mpamagara James mubwira umunsi wanjye wose uko wagenze nawe ambwira amakuru yose, ndongera mpamagara Ben tuganira byinshi ndetse mubwira na gahunda ya le 15 arabyishimira cyane ubundi ndamusezera nizingira mu mashuka ndasinzira.
Nakangutse mu gitondo kare kare ngifata telephone nabonye message ya numero ntari mfitemo nyifungura vuba vuba nsanga ivuga ngo:” Eddy witwararike, umukobwa wifuza kurongora ntagukwiye kandi ibyo utazi ni byo byinshi, iyaba wari uzi amateka y’umuryango we, gusa nubwo tutigeze tukwibwira neza ariko sinari nzi ko washaka kwa Simoni twabanye kera nkamenya buri kimwe cye ndetse nkaba nzi ubuzima bwe bwose ari nabyo byabaye intandaro yo kuba ndi Umupfakazi, menya ikipe ukina nayo musore muto “
Ooooh! My God najyaga numva bavuga ngo habaho amagambo asenya urukundo, nkumva ngo habaho kwica ubukwe ariko nkimara kubona message nahise numva iryavuzwe ritashye.
Burya niba uri muri Business yawe nziza idateze guhomba yitwa urukundo uzapinge ikitwa amagambo kuko utabyitayeho wakwisanga utuye mu manegeka.
Nahise mpamagara iyo numero yari impaye message vuba vuba ngo nyiyame ngikanda yes mbona ngo line busy biranshakanga, ndongera ndahamagara bwa kabiri biranga mpita nshyira telephone hasi, ku mutima nti ndi Afande mu rukundo niba ari ikosi nararikoze ahasigaye kama mbaya mbaya reka Jane mushyire mu rugo ubundi ngure ka gatako bamanika muri salon kavuga ngo “Abagenzwa n’amagambo ntibakatugerere mu rugo”
Nahise nsosoka mu mashuka njya muri douche mvuyeyo ndambara nari mfite gahunda yo kujya ku kazi nkareba ibyo ntunganya ,nkanirukana ibitagangurirwa mu biro narangiza nkajya kwa Gitifu, navayo nkajya kwa Padiri, byose byarangira nkajya kureba James tugasoreza umunsi wacu kwa Mama Sarah aho twagombaga gupanga gahunda zose z’ubukwe.
Nahise mfata bag nsohoka muri chambre nsanga Kadogo yamaze kwitegura tujyanirana agiye ku ishuri gufata indangamanota ye, ngeze ku kazi Roro ansanganiza ibyishimo kandi byo nanjye numvaga mukumbuye.
Roro yanyakiye bag yewe aranamperecyeza angeza kuri bureau ndakingura ndinjira Roro atangira kumbwira amakuru yose anansetsa, hashize akanya ajya kuba akora isuku kwa Destine ubwo nanjye ntangira gushyira utuntu ku murongo, bigeze nka saa tanu mfata telephone ngo mpamagare Jane nsanga hari message ntasomye nyifunguye ntungurwa no gusanga ari ya numero nanone ,numva ndabihiwe ariko ndihangana ndayisoma yavugaga ngo: ” Eddy ndashaka kugufasha ,niba wifuza kumenya byose ku mukobwa wifuza kurongora waguhumye amaso akakuyobora mu mwijima, saa mbiri unsange hano mu Mugi ndakurangira aho ndi, kandi uze wenyine ikiganiro turi bugirane n’ibanga rikomeye.”
Nkimara gusoma iyo message nahise ntecyereza kubwira Jane uko byose bimeze ariko mbona bitakumvikana neza mu matwi ye nk’umuntu niyiziye wese, ndetse ufite byishi bimushengura umutima buri uko abyibutse, ahubwo mfata telephone mpamagara James ngishyira ku gutwi aba ayitabye ako kanya wagirango yitabaga umuntu umurimo ideni yibwira ko agiye kumwishyura,
Njyewe-“Hi my Bro!”
James-“Ni Ok Muvandimwe wanjye”
Njyewe-” Ndumva ufite courage”
James- ” Cyane kabisa ,ahubwo Bro ,uziko nari ngiye kuza hariya mukorera nkibuka ko udahari?”
Njyewe-” Eeeh! banguka nta kibazo rwose dore ndahari ndanagukeneye cyane fata aka moto ahubwo”
James-“Eeeeeh! ndaje Bro”
Call end.
Narasohotse ngo nge gutegereza James hanze ngeze ku muryango ndahindukira ngo nkinge nkiraho numva ibiganza binturutse inyuma no mu bituza ngo Baa!
Guys nari nsanzwe nziko ari Jane ujya unkorera Surprise nkizo mbanza gutuza gatoya ngihindukira nsanga ni Destine n’ubusharirirwe bwinshi nsa n’umusunika mwiyama agwira Roro watambukaga.
Roro-” Eeeeeh! mumbabarire ndabavangiye”
Destine-“Va hano gira vuba se nyine, nta soni! dore uko areba”
Njyewe-” Ooooh My God! Desti, ukiri wawundi kweli? urareba Umubyeyi muzima wambuye icyubahiro koko? Roro,rata ihangane kuba tuguhutaje, ni njyewe ubiteye mbabarira”
Roro-“Oya humura Mwana wa, nihanganiye byinshi ibi ni bito cyane, ahubwo reka mbise Mabuja anyihanganire kubwo kumutera icyugazi”
Destine-” Genda nyine nimwe muntera n’inyatsi, abatindi babi gusa”
Guys numvishe agahinda ku mutima ntamenye aho kavuye ndeba kumuha nk’urushyi ariko nanga kuba nkawe ahubwo mureba mu mutwe nk’uwambaye ubusa kuko yarigaragaje ntacyo aterekanye aho hantu.
Nahise menya ko burya akabaye icwende katoga ndetse ko niyo bakogeje kadacya ubwo ngizengo muceho nigendere amfata ukuboko aba arambwiye.
Destine-“Eddy ntunazirikana ko ngukumbuye?”
Narahindukiye ndeba ijambo nasubiza umukobwa w’imico nkiyo mfunga roho musiga aho ndigendera ngeze hanze nkubitana na James yinjira ndamusuhuza ndamuhindukiza duhita tugaruka muri bureau yanjye turicara ntangira kumutecyerereza byose uko bimeze arumirwa.
James-” Bro, aho hantu jyayo maze ubyumve gusa ubundi twiturize, buriya amagambo cyera hose yahozeho ntabwo aje ubu.”
Njyewe- ” Ok nk’ibisanzwe nkunda ko umba hafi kandi si iby’ubu ni ibya cyera, rwose Merci”
James- ” Asanti Bro”
Njyewe- ” Ahubwo se twajyana ku Murenge niba nta gahunda ufite?”
James- ” Nta kibazo rwose, ahubwo no kwa Padiri umbwire tujyane”
Njyewe-” Hhhhhh! wagira ngo wari uzi gahunda yanjye y’umunsi,twagiye ahubwo”
Twahise dusohoka tugera ku muhanda dufata moto twerecyeza ku Murenge ntibatinze banyakiye neza ibyo gusezerana byihariye barabinyemerera ndetse bambwira n’ ibisabwa.
Barangije kunsobanurira nasohotse twerekeza kuri paroisse kureba Padiri, ho nagezeyo nisanga, Padiri nawe ambwira ibisabwa ndamushimira ndasohoka nsanga James, ahita atega ijya ku kazi nanjye nsubira mu rugo njya gutegereza amasaha nari nahawe.
Amasaha yagiye kwegereza James yangezeho tuzamuka ku muhanda mpamagara moto nyuma y’akanya gato twari tugeze kwa Rubangura, mpamagara ya numero ntiyatinda kunyitaba.
We-“Hello”
Njyewe-” yes, nahageze ndi mu Mugi”
We-” uri wenyine?”
Njyewe-“yego”
We-” ok! komeza hino T 2000 urebe Rava ihari y’umukara ukingure winjire”
Ubwo umutima warankubise nkupa telephone mbwira James uko bimeze arampumuriza turagenda tugeze T-2000 koko tubona ya Modoka ya Rava yatubwiraga.
James-” Bro ,Umumotari ndamwishyura wowe genda winjire hariya gusa”
Nitsa umutima nzamura imbaraga zanjye zose ndatambika negera Rava ndakingura nkicara mpindukiza igukanu.
Ooooh my God Papa Chanisse??…
Siniyumvishaga ko Boss wanjye wanyishimiye kuva nagira amahirwe yo kwitwa Umukozi wa Company ayobora ariwe unshaka.
Nabaye nkicaramo akata urufunguzo imodoka iraka asubira inyuma gato ayiha umuriro nongeye kwisanga mu muhanda ujya mu Bugesera tugenda ntawe uvugisha undi tugeze i Nyamata akata gato mu gahanda k’igitaka yinjira ahantu nsomye neza mbona handitseho ngo Hotel numva birancanze aparika mo imbere.
Ubwo tukiri mu modoka aba arambwiye.
Papa Chanisse-” Eddy, humura itonde wihumeka amasigamana ahubwo tuza ndashaka ko tuganira.”
Njyewe-” Nta kibazo Papa Chani”
Papa Chanisse-” Ok nkurikira”
Twavuye mu modoka nkurikira Papa Chanisse tugera kuri piscine ahantu hari hari udutebe turicara, Serveur aza yihuta kugirango wumve ko byari ibihe bidasanzwe natse ka Citron Boss agerageza kunsaba kunywa inzoga ariko ndabyanga abonye byanze arandeka.
Papa Chanisse-“Eddy tubanye igihe kinini, nkikubona nishimiye guca bugufi kwawe ndetse nishimira ikinyabupfura kidasanzwe wakuranye! Eddy,ufite ababyeyi?”
Njyewe-” Uuuuh! kubera iki mubimbajije?”
Papa Chanisse-“Recyera aho rwose, nanjye nkubajije ibyo nzi”
Njyewe-” Uuuh!, ayahe makuru se?”
Papa Chanisse-” Eddy uko undeba uku nari mfite umuryango, nabyaye impanga Ababyeyi impundu barazivuza impanga ndazikikira, nkimara kubona utwana dusa twuje ubwuzu nkubita agatwenge nti mbonye utubuto tuvuye mu mubiri wanjye.
Bidateye kabiri Simoni uwari ishuti yanjye kubera business nakoraga yansabye ko nazana udufaranga nari mfite akanyinjiza muri Business ye nini yari afiye mu gihe cyo gusinga amasezerano mbona ibintu byose bye byanditse ku wundi muntu ngize amacyenga ati uramvamo nkakwereka aho mbera mubi.
Narabyanze ndasohoka ndataha, ngeze murugo iryo joro naratewe bansiga ndi intere gusa bari bazi ko napfuye, Simoni antwara byose ndetse n’Umugore wanjye aramujyana dore ko yari ikizungerezi kandi yamukundaga kubi.
Nongeye gukanguka nsanga utwana twanjye tw’impanga turira amarike, umukozi wankoreraga ambwira ko maze iminsi itatu muri coma antera akanyabugabo Imana ica inzira ntora agatege aramperekeza mpunga iminsi itatu yose, nerekeza muri Uganda ariho naruhukiye namara gukira ngashakira hasi no hejuru ijoro ngakora amanywa nkiga ari nako ndera abana bajye b’impanga bari bato cyane, nakwibuka Umugore natwawe nkumva roho irazamutse nkayisama nkayisubiza mu gitereko.
Nararize ndihanagura ndwana intambara ndiga mpindura ubuzima ari nako utwana twanjye twari dushinguye, niko kugaruka mu Rwagasabo nirwanaho mparanira kurera no kubahisha Impanga zanjye ubu nifuzaga kugushyingiramo umwe.
Nakomeje kwihisha Simoni ariko ngeze aho ubwoba mbushyira hasi Imana iradufasha tubaho neza, none dore ndishoboyemfite abana bateye ubwuzu icyo babura ni uwabatwise amezi icyenda.
Eddy, ejo bundi rero ugire utya uti mfite Fiance, narishimye kuko icyo nifuza nuko watunga ugatunganirwa ukabona ubutunzi buruta ubundi hano ku isi aribwo kugira umuryango, gusa iyaba wari uzi uwo Umuhoza Alice Nyokobukwe wawe”
Njyewe-” Eeeeeh! Papa Chani? ushatse kuvuga ko Mabukwe yari umufasha wawe?”
Papa Chanisse- “……………..”
Ntuzacikwe na Episode ya 97…..
Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe
Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.
Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.
“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.
Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.
Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.
Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.
Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.
**************
25 Comments
Ngaho re ariko amaherezo yiyi nkuru ni ayahe koko??
Abantu baragwira pe, Simon ntaho atanyuze ahemuka. Ntayandi mateka uretse ubugome
Simon akwiye gukanirwa urumukwiye kuko yigize intare rwose urumva ko abo atishe yambamburaga akanabamenesha! Ariko umugore we nawe ni ikihebe kbsa ni gute umuntu abana numuntu nkuwo watumye ata impinja koko?? Yananiwe no kumutoroka ngo ahunge ubunyamaswa bwe koko? Yewe akwiye kwiruka imisozi yimuka buri munsi kubera ibimwirukamo gusa mbabajwe nabana be bazajya bazira ibyo batagizemo uruhare disi amaraso si ikintu ba Chanisse bishimiye mwenenyina nubwo se abutse inabi ariko arabarekanganya akubuvandimwe karimo nizere ko Eddy president atagira icyo ahindura kuri gahunda yawe kuko Jane ntaruhare yabigizemo kdi burya ntawuhitamo aho avukira.
Yayayaaaa, wasanga Jane atabaye umwana wa Papa Chanisse, reka tubitege Amaso!!!
Nahejo gusa iyi story irarenze peee, uyu muntu uyandika numuhanga ariko azahindure uburyo eddy atajya yibuka abantu babanye bose, iyo bahuye. Murakoze.
Ariko wibuka ko uriya musaza amuheruka akiri umwana cyane none amubonye nyuma yimyaka ishobora kuba irenga makumyabiri nawe ari wowe wamwibagirwa pe!!!
eh,
yampayinka.
eddy arabyifatamo gute ra?
Ariko kweli ubu na president agiye kuvanga koko? Eddy ntakuvangire rqose.
Destine se kandi ashaka iki? Umukokwa ufite umutima nk’uwibuye.
Nibareke kuvangira aba bana rwose.
Ariko Simon uziko ari ikihebe !!!! Ask iiiiwe nibareke Eddy Na Jane bibanire mumahoro. Nah ibyo Simon yagukoreye sibo babimutumye nabo yarabangaje .mamashenge impanga Na Jane nabavandimwe wee amaraso yahuye Eddy ntumwemerere bice aho byagaciye nashaka akwirukane uzabona akazi ahandi .mwakoze umuseke mwakagize Kare Kare hhh episode
Nnanjye ndumva imana yaha umutima wo gushishoza Eddy ntibamuvangire kandi ndumva Eddy inkuru ya Simon ayizi yose ntakizamutungura ahubwo akwiye gufata icyemezo cya kigabo bakibanira batari bavuga nayandi marorerwa ya sebukwe.
Ahwiii ahubwo rero muze murebe muzasange Jane arumwana wa boss nyina baramubohoje atwite reka turebe amaherezo
Ariko rero President ibyo akoze nibyo rwose jye ndamukunze, ubugome bwa Papa Jane burakabije nawe ugize utya ugashakana n’umuntu iwabo bameze kuriya ntakintu ubiziho ukabimenya nyuma sinziko urukundo rwanyu rwakomeza kabone niyo nawe ntacyo waba ubiziho nkuko Jane ntacyo yarazi kandi iyadatsimbarara kuri Eddy ngo amurwanire intambara ingana kuriya n’ubundi yari kuzarinda ashaka atazi amakuru ku mibereho ya se cyane ko nyina nta nibanga yigeze abibira, gusa ikiza cyabyo nuko ibyo President amubwiye nawe afite ibyo asanzwe azi kandi yibwiriwe na Jane ndetse n’inzira banyuzemo zimugarariza bidashidikanywaho ko Jane afite umutima utandukanye nuwa Se barikundanira bihagije.
ahubwo abantu bajye bakuramo amasomo yo kuganiriza abafiance babo ibyaranze ubuzima bwabo ntacyo basize kuko nuzanye amagambo nyuma yaba arushaka kubatanya cg ushaka kukuburira asanga amakuru uyafite kdi warayiherewe na nyirubwite urukundo rwanyu ntiruhungabane ngo haribyo wamuhishe
YOOOO impanga na jane ni abavandimwe disi, Eddy ntihagire ikikubuza kurongora jane nakimwe. ariko buriya ko papa wa Eddy yari aziranye na simon kandi simon akaba yarahoze ari inshuti ya president, buriya Eddy yibwiye neza president ntiyasanga aziranye na papa we? Bityo bikaba byanafasha Eddy kumenya andi mateka ye kurushaho
Mbega inzira z’Imana! President yakunze Eddy bidasanzwe kandi biragaragara amwifuriza ibyiza. Igihe cyose yagiye yemera amahitamo ya Eddy kandi akamushyigikira. No kuba amubwiye kuriya nuko atamwifuriza kubabara kuko azi ubugome bwa Simoni nuko nawe yabayeho amwihisha. Ahubwo kuba Simoni aziko ya mwishe akaba akiriho ndumva ibya Simoni bigiye gusobanuka. Maman Jane aziko umugabowe yapfuye kandi nawe baramushimuse ubwo yararize arihanahura ahebera urwaje nuko nawe ubona yarahahamutse.Imana imuciriye inzira yatoroka Simoni maze Ukuri kose kukajya ahagaragara.
Eddy na Jane nibakomeze urugendo ahubwo babe ikiraro cyambutsa benshi kibakura mu kuba ingwate z’amateka y’ubuhemu bagiriwe.President nawe afite byinshi atashoboye kwibwira Ababa be kuba afungukiye eddy akamubwira ibiri kumutima Nuko umukunda kandi amufitiye icyizere ahubwo nibafatanye urugamba.iyo mitungo buriya yari yanditse kuri sw wa Eddy. Ahubwo Jane abonye undi muryango n’abavandimwe Atari azi. Icyo nizeye byose bizarangira ari umunezero. Umunsi mwiza. Imana ibarinde
Ahubwo President agiye gusubirana n Umugore we ubundi basange Jeanne ari umwana wabo maze biryoheee koko. Ariko umuhungu ntajya yitwa Cherie yitwa CHERI nta e ihera
President arakoze aciye inzigo, kuko na Jeanne ari uwe, bafashe DNA byamara impaka kuko nyina yagiye amutwite! Eddy ahubwo abonye imbaraga mu rukundo rwe kubera ko nta gishya cyo kumuhungabanya abwiwe, ahubwo agiye kumenya amakuru ku by’umuryango we bwite! Inkuru nk’iyi rero igenda isigamo utuntu dudasobanutse, kuba atajya abasha kubwira Jane mbere ibishobora kumutera impungenge ni ibisanzwe mu rukundo, ariko nibajije aho James asigaye RAV 4 itwaye Eddy!
Film n’agatabo by’iyi nkuru hafi, byafasha urubyiruko gushinga imizi mu rukundo nyarukundo…
Bravo UM– USEKE N’UMWANDITSI W’IYI NKURU!
Iyi nkuru ifite amasomoahambaye yokubahomu buzima bugoranye.Ndabona Jane azakora ubukwe mama we yaragarutse mu rwagasabo.Kandi Peresident azongera nawe abone uwari umufasha we.Mwitege ibyishimo bizaboneka impanga zimaze ku bonana na mama wazo.Jane nawe akamenyako impanga bava indimwe. Ibaze ibyo byishimo bazinjirana mu bukwe.
Ndababaye cyane kuko ibyo Eddy ari guhuranabyo birababaje ariko Eddy ihangane humura Imana irakuzi kdi izaguhoza amarira yose warize kdi nange nifatanije nawe wumve ko utari wenyine pe
Amaherezo ndabona na mama Sarah nawe ashobora kuzagira aho ahurira na Eddy.
Ahubwo Eddy naganire na President byimbitse amenye neza ibindi ku mateka ye kuko ya mubajije ngo afite ababyeyi yarangiza akisubiza ngo arabaza ibyo azi. Maman Jane nawe nagaruke murwanda anamenye amakuru y`abana be ndetse nuko uwahoze ari umugabo we akiriho ave mu gushimutwa ibintu bibe amahoro gusa.
Umuseke big up!
Ayiiiiiiiiiiii. Mana weeeeee amarira aranyishe. Ariko simon buriya namugirante mana. Umugore wa president ninyina wa jeanne, akaba mama w’lmpanga , akaba mushiki wa papa eddy. Ndagowe ninyirasenge wa eddy . ubwo eddy na Jeanne ni ababyara. Ayiweee, ariko ntacyo ababyara barashakana.
NJYE NGIZE UBWOBA KO PRESIDENT YABA ARIWE SE WA EDDY NAWE YARACIYE INYUMA MUGENZI WE AKABA ATINYE KO ABAVANDIMWE BABA BAGIYE KUBANA. TURABIGIRA GUTE? BIBAYE ARIBYO INKURU YABA IBISHYE PE!
muraho bavandimwe nkunda njye bitangiye kunyobera kubera iyi nkuru ndetse nagize nubwoba bwinshi,urupfu rw’ababyeyi ba Eddy ni simon,maman wa jeanne yatwawe na simon.akumiro karagwira…….njye noneho nageze aho ndarira pe,bamwe barahura na Eddy bikaba uburyohe,hakaza abandi ibibazo n’amarira bikaboneka,njye numiwe peeeee……
WOW GUSA NDUMVA BIGIYE GUKOMERA JANE ASHOBORA KUBA ATARI UMWANA WA SIMON AHUBWO ARI WA PAPA CHANISSE MAMA WABO YAGIYE ATWITE
GUSA SIBYAKWICA UBUKWE AHUBWO PEREZIDA ABIKOZE NKO KUMUHANURA NKUMWANA WIWE
Perediza agiye kwacyira inkwano ya Jane buriya Eddy namubwira ibyo azi ahumbwo barahuza amaboko baharanire icyiza kurushaho. Erega abana be barezwe bupfubyi nyina ariho nabo bakeneye gukira icyo gikomere bakamenya ukuri kumateka yabo. Byose tubitegereze umwanditsi atumare amatsiko kuko haribazwa byinshi. Episode 97 mutubabarire ntizabe ngufi izabe ifite amakuru menshi inshuti za Eddy zive mugihirahiro turashaka umunezero wa Eddy yarababaye bihagije kandi Imana twizeyeko igiye kumusetsa.
Mukomere bakunzi ba Eddy! Njye ndi gucyeka ibikomeye kurushaho: Ndacyeka Eddy na Jane bafitanye isano rya hafi ryababuza kubana nk’umugabo n’umugore! Tubitege amaso! Bibaye ari byo nabagira inama yo kwisubirira kwiha Imana byose bikarangira!
Eddy wabona ahinduye President noneho Maman Jane akazacika Simon agasubirana na boss noneho boss akaba sobukwe Wa Eddy reka dutegereze
Comments are closed.