Gicumbi Sitball ngo yiteguye gukomeza gutwara ibikombe
Mu bagore, shamoionat y’u Rwanda mu mukino wa Sit-ball izatangira kuwa gatandatu i Nyakinama, Umuseke wasuye ikipe ya Gicumbi ikunze gutwara ibikombe muri iri rushanwa, bavuga ko imyiteguro bayikomeje kandi biteguye gukomeza kuza imbere.
Abakinnyi n’umutoza wabo bavuga ko ubu bamaze kwitegura bihagije mu gihe habura iminsi ine ngo bakine umukino ufungura shampionat yabo.
Philbert Nyirimanzi utoza aba bakobwa bakina Sit-ball avuga ko ikipe bayiteguye bihagije igisigaye ari ukubona ubushobozi bw’amafaranga azabajyana i Musanze gukina.
Nyirimanzi ati “ku bijyanye n’imyitozo nta kibazo dufite, igisigaye ni uburyo bw’amafaranga buzatujyana i Nyakinama aho imikino izatangirira.”
Iyi kipe ubusanzwe iterwa inkunga n’Akarere ka Gicumbi.
Iyi kipe niyo ifite abakinnyi benshi baheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi 12, bahamagayemo batanu ba Gicumbi.
Abahamagawe bo muri iyi kipe ni; Nyiranshimiyimana Agnes, Bazukugira Claudine,Nyirambarushimana Sandrine, Nyinawabantu Beatrice na Nyirantungane Providence baserukira Gicumbi mu ikipe y’igihugu ya Sit-ball.
Riberakurora Boniface uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi avuga ko iyi kipe ihagaze neza koko kandi ko n’iyi sport ibafasha kugorora ingingo zabo.
Ati “iyi kipe niyo itwara ibikombe byinshi mu gihugu, niyo ibuze Igikombe ntirenga umwanya wa kabiri.”
Riberakurora avuga ko yizeye ko Akaerere kazatanga ubufasha iyi kipe ikitabiri imikino kuko ngo no muri shampionat zirindwi zatambutse bafashwaga n’Akarere.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi