Mu Buhinde Perezida Kagame ati “Twiteguye guhita tuganira business”
Mu gutangiza inama ya munani ya Vibrant Gujarat Summit Perezida Paul Kagame uriyo nk’umutumirwa kuri iki gicamunsi yahawe umwanya avuga ko Ubuhinde na Africa bihuriye ku mateka maremare n’intego imwe yo gushakisha imibereho myiza n’ubukungu ku babituye.
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde buri kuzamuka, ariko ko hakiri amahirwe y’ishoramari n’ibikorwa byafatanywa atarabyazwa umusaruro.
Perezida Kagame yavuze ko kohereza ibintu mu Buhinde bitagomba kugarukira gusa kuri Petrol n’amabuye y’agaciro, ahubwo Africa ikwiye kureba n’ibindi binyuranye yoherezayo.
Ati “Twiteguye guhita tuganira business n’ishoramari, twiteze gufatanya mu bikorwa bindi harimo no gutangiza ingendo z’indege za Rwandair ziza Mumbai mu meze macye.”
Yatangaje ko kuba Ubuhinde buzwi cyane mu bikorwa by’ubucuruzi ari amahirwe ku bikorwa bigendanye nabwo ari mu bihugu bya Africa.
Ati “Dufite ibikenewe ngo tubigereho. Turi hano ngo bishoboke.”
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’uBuhinde Narendra Modi ndetse na Minisitiri wa Leta ya Gurajat, Pradipsinh Jadeja ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye kubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse nagahunda z’uBuhinde zo kongera ibikorwa nk’umufatanya bikorwa w’Afurika.
Ibihugu byombi byemeranije kuzamura urwego rw’ubufatanye busanzwe bukagera kurwego ruhamye hibandwa kunzego z’iterambere mu bihugu byombi ndetse no mu turere biherereyemo.
Mu myaka itanu ishize (2011-2015), ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda bwinjije asaga Miliyari 436 Frw
Mu myaka itandatu ishize (2011-2016), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri Miliyari 263 Frw. Iyi mishinga y’ishoramari ikaba yarahanze imirimo igera ku 3,870 mu Ikoranabuhanga, Uburezi, no mu rwego rw’Amahoteli.
UM– USEKE.RW