Digiqole ad

Andi madini nayo niyigishe isanamitima kuko amahoro ntagira idini – Ndayisaba

 Andi madini nayo niyigishe isanamitima kuko amahoro ntagira idini – Ndayisaba

*Nta mahoro ku mutima ngo ntaho uba uri
*Ngo ni akaga k’umunyarwanda ukomeza kwibuza amahoro
*Gusaba imbabazi no kuzitanga bivuye ku mutima niwo muti

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba akangurira abayobozi b’andi madini gutera ikirenge mu cya Padiri Ubald Rugirangoga bakigisha abayoboke babo isanamitima rigamije amahoro kuko amahoro nta dini agira.  Amahoro n’ubwiyunge ngo bizashoboka gusa ari uko abantu babohotse imitima.

Fidel Ndayisaba muri Kiliziya ya Nyamata avuga ko amahoro atagira idini bityo amadini yose akwiye kwigisha isanamitima
Fidel Ndayisaba muri Kiliziya ya Nyamata avuga ko amahoro atagira idini bityo amadini yose akwiye kwigisha isanamitima

Ndayisaba avuga ko nyuma yo guhemuka umuntu abaho adafite amahoro yo mu mutima ndetse ntanabashe gutera imbere kuko adafite amahoro,  ariko ngo iyo usabye imbabazi urabohoka ndetse n’uzitanze akabohoka.

Ndayisaba yatangaje ibi muri Kiliziya ya Nyamata aho kucyumweru habaye Misa n’umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima ku bakoze ubwicanyi muri Jenoside bagera ku 166 basabye imbabazi bakazihabwa n’abo biciye ababo.

Fidel Ndayisaba  yavuze ko isanamitima rivura ibikomere byasizwe n’amateka mabi y’u Rwanda. Bityo ngo n’andi madini akwiriye kugera muri iyi nzira yo kubaka amahoro kuko amahoro atagira idini.

Ndayisaba ati “Isanamitima ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Isanamitima rivura ibikomere abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi banyuzemo.  Icyo dusaba ni uko n’abandi bagera ikirenge mu cy’abaritangiye kuko bari mu rugendo rwiza, kandi ni kimwe mu bikorwa by’iyogezabutumwa ry’ibanze.….”

Ndayisaba asaba n’abantu ku giti cyabo kwishakira amahoro yo mu mutima kuko ari ikintu cy’ibanze mu buzima.

Ati “Byaba ari akaga ko wakomeza kubura amahoro mu mutima, yemwe nubwo waba wararangije igifungo  wakatiwe mu by’amategeko n’ibindi bihano, yewe niyo yaba yarakatiwe burundu ariko agakomeza gufunga umutima we.”

Ngo umuntu wakoze ibyaba muri jenoside niwe  ku giti cye  afite urufunguzo rwo kubona amahoro mu mutima kandi iyo afunguye umutima we hari n’indi ifunguka.

Avuga ko gusaba imbazi bivuye ku mutima aribyo bikiza umutima w’uzisaba, umutima w’uwahemukiwe ndetse n’imitima y’imiryango yabo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyo umuyobozi w’umunyapolitiki avuga amahoro, ese koko aba avuga yayandi atandukanye n’ayo isi itanga?

Comments are closed.

en_USEnglish