Gambia: Minisitiri w’Itangazamakuru yahungiye muri Senegal
Uwari Minisitir w’Itangazamakuru muri Gambia, Sheriff Bojang yahungiye muri Senegal, hari ababibona nk’ikimenyetso cy’uko muri Guverinoma ya Perezida Yahya Jammeh utaremera ko yatsinzwe amatora harimo abatamushyigikiye.
Sheriff Bojang yasohoye inyandiko avuga ko icyemezo cya Jammeh cyo guhakana ibyavuye mu matora byatangajwe tariki ya 1 Ukuboza 2016, ari ukuburizamo ubushake bw’abaturage ba Gambia batoye uwo bashaka ko abayobora.
Uyu mugabo yasabye bagenzi na bo gutera ikirenge mu cye bakegura bakegura.
Bojang yemeje inyandiko yasohotse ko ari iye abinyujije kuri telefoni ubwo yaganiraga n’Ibiro ntaramakuru, Reuters.
Ibinyamakuru byanditse ko uyu Minisitiri yageze mu murwa mukuru wa Senegal, Dakar, mu minsi mike ishize kandi ngo ntashaka gusubira muri Gambia.
Bojang yafatwaga nk’inkoramutima ya Perezida Yahya Jammeh, ni we wasomaga amatangazo ncengezamatwara ya Perezida, kuri radio na Televiziyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gambia, Neneh Macdouall Gaye na we aherutse kwegura ariko ntibyavuzwe cyane mu itangazamakuru.
Adama Barrow, watowe nka Perezida mushya, yamaze gutangaza ko tariki ya 19 Mutarama azahita atangazwa nka Perezida w’igihugu cya Gambia, mu gihe uwo yatsinze Jammeh utaremera ibyavuye mu matora, azaba asoje igihe cye cy’imyaka 22 ku butegetsi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mutarama, Urukiko rw’Ikirenga rurasuzuma ikirego cyatanzwe n’ishyaka rya Perezida Jammeh kivuga ko amatora akwiye gusubirwamo kubera amakosa ngo yabayemo.
Gusa, biragoye kumenya niba urubanza ruri buburanishwe, kubera ko Abacamanza bo muri Nigeria na Sierra Leone bataragera muri Gambia.
Gambia yakunze gushyiraho Abacamanza bo mu bindi bihugu bitewe n’ubuke bw’Abacamanza b’imbere mu gihugu.
BBC
UM– USEKE.RW