Digiqole ad

Gikondo: Imodoka yikoreye imboga yapfumutse ipine ikora impanuka

 Gikondo: Imodoka yikoreye imboga yapfumutse ipine ikora impanuka

Ikamyoneti yo mu bwoko bwa Nissan yagonze umugunguzi irangirika cyane

Muri iki gitondo ku muhanda wa Poids Lourds mu murenge wa Gikondo  imodoka yo mu bwoko bwa Nissan yakoze impanuka nyuma yo gutoboka ipine igata umuhanda. Iyi mpanuka yaba yatewe no kwikorera cyane kw’iyi modoka yari itwaye imifuka myinshi ya za karoti (carottes).

Ikamyoneti yo mu bwoko bwa Nissan yagonze umugunguzi irangirika cyane
Ikamyoneti yo mu bwoko bwa Nissan yagonze umugunguzi irangirika cyane

Iyi modoka yari igeze aho bakunze kwita Camp Zaire ku muhanda wa Poids Lourds yerekeza nka Rwandex, yatobotse ipine iri kwihuta inikoreye maze ihita ita umuhanda igonga umugunguzi iruhande rw’umuhanda.

Ku bw’amahirwe ntawe yagonze ndetse n’abari bayirimo ntibakomeretse nubwo imodoka yo yangiritse.

Umumotari wabonye iyi mpanuka avuga ko iyi kamyoneti yari ipakiye bikabije, ndetse ubona ko ari imodoka ishaje cyane. Kuri we ngo n’ipine gutoboka byaba byavuye ku kuba yari yokoreye cyane.

Imodoka zimwe na zimwe zishaje cyane zikunda gukoreshwa mu bwikorezi nk’ubu zitera impungenge abakoresha imihanda zo guteza impanuka zikomeye kurenza iyi.

Abari bayirimo bavuyemo nta wakomeretse
Abari bayirimo bavuyemo nta wakomeretse
Yari yikoreye imboga ziganjemo imifuka ya karoti
Yari yikoreye imboga ziganjemo imifuka ya karoti
Iyi mpanuka yahagaritse umuhanda mu gihe cy'iminota igereranyije
Iyi mpanuka yahagaritse umuhanda mu gihe cy’iminota igereranyije
Ku bw'amahirwe ntawe yagonze nta n'uwakomeretse
Ku bw’amahirwe ntawe yagonze nta n’uwakomeretse

UM– USEKE.RW

en_USEnglish