Digiqole ad

The Ben yizihirije isabukuru y’imyaka 29 ku Kicukiro. AMAFOTO

 The Ben yizihirije isabukuru y’imyaka 29 ku Kicukiro. AMAFOTO

The Ben akata umutsima w’isabukuru ye

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yaraye yizihije isabukuru y’imyaka 29 hamwe na bamwe mu bagize umuryango we batuye mu murenge wa Niboye mu Kagari ka Nyakabanda ya mbere. Uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cy’impera z’umwaka abantu benshi binshimiye cyane.

The Ben akata umutsima w'isabukuru ye
The Ben akata umutsima w’isabukuru ye

Yakase umutsima ari wenyine anavuga ko ari ‘single’, gusa nyina yari amuri bugufi cyane hamwe na bamwe mu bavandimwe be nka Green P n’abandi barumuna be na bashiki be.

Byari ibirori by’umuryango cyane n’inshuti, hagargaye kandi umuhanzi Tom Close n’umugore we, Sergent Robert, Uncle Austin, TMC wo muri Dream Boys ndetse na Joseph Mushyoma (Boubou) umuyobozi wa East African Promoters yazanye uyu muhanzi.

The Ben mu ijambo rigufi yavuze ko akunda cyane abafana ba muzika ye bamugejeje aho ari ubu.

Biteganyijwe ko azava mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi agasubira aho aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umutsima bamukoreye
Umutsima bamukoreye
The Ben yagiye aramutsa inshuti n'abavandimwe baje kwifatanya nawe
The Ben yagiye aramutsa inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya nawe
Then Ben n'inshuti ye Tom Close hamwe n'umugore we Tom
Then Ben n’inshuti ye Tom Close hamwe n’umugore we Tom
Tom Close n'umugore we ni inshuti zikomeye za The Ben
Tom Close n’umugore we ni inshuti zikomeye za The Ben
The Ben aherutse gutangaza ko uyu musore Buravani abona azakora impinduka mu muziki
The Ben aherutse gutangaza ko uyu musore Buravani abona azakora impinduka mu muziki
Then Ben na Maman we bahimbaza Imana mu ndirimbo
Then Ben na Maman we bahimbaza Imana mu ndirimbo
The Ben yashimiye abamushyigikiye n'abafana be bamugejeje aho ari
The Ben yashimiye abamushyigikiye n’abafana be bamugejeje aho ari
Joseph Mushyoma (Boubou) umuyobozi wa EAP nawe yashimiye The Ben ubunyamwuga
Joseph Mushyoma (Boubou) umuyobozi wa EAP nawe yashimiye The Ben ubunyamwuga
Umuhanzi akaba n'ingabo uzwi cyane nka Sergent Robert nawe yabonye akanya ko gusimbukira muri uyu munsi wa The Ben
Umuhanzi akaba n’ingabo uzwi cyane nka Sergent Robert nawe yabonye akanya ko gusimbukira muri uyu munsi wa The Ben
The Ben ntiyabashaga guhisha ibyishimo n'urukundo kuri nyina
The Ben ntiyabashaga guhisha ibyishimo n’urukundo kuri nyina
Uyu muhanzi yafashe Guitar aririmbira abaje muri iyi sabukuru
Uyu muhanzi yafashe Guitar aririmbira abaje muri iyi sabukuru ye

Photos ©I.Ishimwe/UM– USEKE

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • iki kigofero ko atajya agikuramo kibamo ibiki ra. ahahah

  • bikurebaho iki?ko abantu mwishwe namashyari!!!

  • Njye nkunda Buravan ndamuraba nkumva namumira bunguri

Comments are closed.

en_USEnglish