Digiqole ad

Burera: Umugabo yishwe n’inka ye ari gukama

 Burera: Umugabo yishwe n’inka ye ari gukama

Mu karere ka Burera

Kuri uyu wa mbere mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera umugabo witwa Joseph Kabarashi yishwe n’inka ye ari gukama.

Mu karere ka Burera
Mu karere ka Burera

Bamwe mu bo mu muryango wa Kabarashi bavuga ko inka yamuteye ihembe mu gituza ikamubabaza bikomeye ibi byamuviriyemo gupfa ajyanywe kwa muganga.

Kabarashi w’imyaka 63 yari asanzwe akama inka ze uko bisanzwe kuba inka ye yamwishe bikaba byatunguranye cyane mu baturanyi, imiryango n’inshuti.

Urupfu nk’uru ruheruka kuvugwa mu 2014 ubwo muri Kicukiro naho umusaza yishwe n’inka ye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish