Digiqole ad

Benzige yatangaje umwami usimbura Kigeli, ngo ni Emmanuel Bushayija

 Benzige yatangaje umwami usimbura Kigeli, ngo ni Emmanuel Bushayija

Boniface Benzige yatanagje umwami usimbura Kigeli

Nyuma y’uko atsinzwe urubanza rwo gutabariza umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda, uwahoze ari umujyanama we Boniface Benzige yatangaje ko hari ‘Inteko y’abiru’ yimitse umwami wo gusimbura Kigeli. Uyu wimye ingoma ngo ni uwitwa Emmanuel Bushayija uzafata izina rya Yuhi VI.

Boniface Benzige yatanagje umwami usimbura Kigeli
Boniface Benzige yatanagje umwami usimbura Kigeli

Uyu munsi nibwo umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda, ni mu rubanza rwatsinzwe n’abo ku ruhande rwa Benzige batishimiye ko azanwa gushyingurwa mu Rwanda. Benzige yahise atangaza uzamusimbura.

Benzige yabwiye ijwi ry’Amerika ko ibyabaye mu kuri babyemera kandi ngo siko byagombaga kugenda.

Ati “hari ibintu bagiye kwiba iwe munzu hari n’abamennye za cofres ze batwara documents ze bagira ngo baburizemo urubanza. Ibyo byose ntabwo twari dufite umwanya wo kubikurikirana twabanje ibyo kureba aho umugogo we ukwiriye kujya.

Raporo ya autopsy ye ntabwo turayibona, n’ibyibwe mu nzu ye bizakurikiranwa tumenye ababitwaye kuko batari babifitiye ububasha.”

Benzige akomeza agira ati “Umwami wimye azwitwa Yuhi wa VI, ubundi yitwa Emmanuel Bushayija kandi ni mwene Bushaija mwene Musinga, akaba ari umuhungu wa Musinga ari nawe se wa Kigeli wa V.”

Emmanuel Bushayija wimitswe nawe yumviswe muri uru rubanza nk’umuntu utarifuzaga ko umugogo wa Kigeli ucyurwa mu Rwanda

Bushayija yari yabwiye Urukiko rw’i Virginia ko kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko umwami ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwa mu Rwanda nyuma yo gutanga.

Emmanuel Bushayija yavutse mu 1960 asanzwe atuye mu Bwongereza, ibindi bijyanye no kumwimika n’aho azakorera Benzige avuga ko bizakorwa nyuma.

Benzige ntasobanura niba hari abiru bimitse uyu mwami, avuga ko ari ibanga ry’Umwami. Ati “Iby’abiru ni iby’abiru nta wundi bireba utari umwiru.”

Abajijwe niba azaba ari mu mihango yo gutabariza Umwami ati “Oya ntabwo tuzaba duhari, nonese urabona ariya makimbirane n’iriya Leta ubona twahaba dute?”

Nyuma y’urupfu rw’umwami Kigeli VI Ndahindurwa ubwo Umuseke waganiraga na Pastor Ezra Mpyisi wigeze kuba umujyanama wa Kigeli V wamubajije ku makuru yavugaga ko aba bo ku ruhande rwa Benzige bitegura kumusimbuza undi muntu.

Pastor Mpyisi yarasubije ati “Akaba Umwami w’Abamerika ariko? Kuko Abiru nibo bagiraga ibanga ry’Umwami, Musinga bamwirukanye mu Rwanda ubwami bwagiye ubwo, busigara ku izina…. Iiiiiii….abagiyeho bimikwa n’abanyamahanga, uwimitswe wundi {Kigeli} abanyarwanda bafatanya n’abanyamahanga arahunga hajyaho Republika…”

Mu rukurikirane rw’Abami b’u Rwanda, kuva kuri Kigeli wa mbere Mukobanya (1378- ) kugeza kuri Kigeli V Rwabugiri buri gihe Kigeli akurikirwa na Mibambwe hagakurikiraho Yuhi.

Albert Rudatsimburwa umwe mu bakurikiranira hafi iby’umuryango w’Umwami Kigeli avuga ko ibyo Benzige yakoze atari byo ari nko kutamenya amateka no kwica umuco.

Rudatsimburwa avuga ko kwimika umwami bikorwa n’abiru kandi Benzige atari umwiru, nubwo bwose akomoka mu Batsobe umwiru w’umutsobe akaba ari we wimika umwami, ariko ibyo bitamugira umwiru kandi ibyo yakoze byari nko kwihimura no guhutiraho.

Mu itangazo Benzige yasohoye yagaragaje ko hari ‘Inteko Nyarwanda y’Abiru’ yimitse umwami mushya, gusa yibeshya aho yise umwami mushya Nyiricyubahiro Yuhi VI (Emmanuel Bushayija) ndetse na sekuru Yuhi V Musinga akamwita YUHI VI.

Benzige yihuse mu kwimika Umwami mushya yita Musinga Yuhi VI
Benzige yihuse mu kwimika Umwami mushya yita Musinga Yuhi VI

 

Uko abami b’u Rwanda bakurikiraga uwiswe Kigeli:

10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)
12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)
17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)
18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)
21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)
22. Yuhi IV Gahindiro (1746-1802)

24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)
25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895) *Uyu yakorewe kudeta.
26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)

Ikiriyo cy’uyu Kigeli V Ndahindurwa kikaba kizatangira kuri uyu wa kabiri i Mwima ya Nyanza ku rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa nk’uko bamwe mubo mu muryango we babibwiye Umuseke.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • None se MUTARA III RUDAHIGWA KO izina rye ry’ubwami ritagaragara mu mazina y’abami. Ni ukubera ko nkuko Pasteur MPYSI yari abikomojeho haruguru atimitswe n’abiru ahubwo yashyizweho n’abazungu.
    Ubwo rero BENZIGE ibyo akoze ni amakosa akomeye kuko BUSHAYIJA yagombaga kwitwa YUHI.
    Wa mugani se , ubwo bwami bwo mu MAHANGA buzaba busobanura iki? Naba na KIGELI yakandagiye mu Rwanda; kereka BUSHAYIJA aje gushyingura KIGELI, ariko se BENZIGE yamukundira?

  • Uyu mugabo ngo ni Benzige cg Benzinge ni umuswa uhanitse. Umwami amwimikiye bande, ku bw’ikihe gihugu?Ikindi, uyu muntu wandika ngo”…kw’itariki, …”arabona iki kinyarwanda kimwemerera kukivuga no kucyandika.Abo mwabereye abami barabipakuruye ubwo se urumva utakiri mu 1958?

    • Bnzinge musebye ibindi naho kukibonezamvugo uceceke kuko yanditse ikinyarwanda neza, wowe icyo wandika kitagira utubago n’utwitso si ikinyarwanda ni igifefeko

  • @ JOHN,

    Ushbora kuba utarakandagiye mwishuri kandi niba wararikandagiyemo biragaragara ko ntakinyarwanda wize: Benzinge musebye ibindi naho kukibonezamvugo uceceke kuko yanditse ikinyarwanda neza( kw’itariki) ni ikinyarwanda kinonosoye, nikimwe nuko wakwandika ngo kw’iriba) nicyo kinyarwanda nyacyo wowe icyo wandika kitagira utubago n’utwitso si ikinyarwanda ni igifefeko ! abantu babaswa kuki arimwe mukunda kuvuza induru

  • Well, kugiti cyanjye ndunva Bezinge yakoze ibisa nibyabandi babili baheruka murwanda. Rudahigwa yiminswe nabazungu. Naho uyu Kigeli watanze yimikwa na RUKEBA kandi RUKEBA ntiyari mubiru. Kurucunshu nabwo ntabwiru bwahabaye, ahubwo habaye coup. So, ndabona rero ntakosa Benzinge yakoze. Yakoze kimwe nibyabo bami batatu u Rwanda ruheruka.

  • Benzinge arifuza iki koko ? Umwami tura mufite , ni Paul . Imana itegeka ijuru n isi , nawe agateheka u Rda n ikirere cyarwo na RDC na Uganda

    • Naho u Burundi se?

  • Kigeli yakurikirwaga na Mibambwe none Benzige amusimbuje Yuhi! Yagira ngo se atubwire ko bimitse umwami w’amahoro n’uburumbuke batimitse uw’intambara? Abo bose niba batazi ko kuva 1994 u Rwanda rufite undi mwami baheruka inzira mu cyi.

  • Ntabwo Umwami ashobora kwima atari mu gihugu. Niba BUSHAYIJA Emmanuel ariwe uzima akaba umwami mushya, biramusaba gutaha mu Rwanda umuhango wo kumwimika ukazabera hano mu Rwanda. Bitabaye ibyo, bazaba bakoze amahano, kandi amahano agira inkurikizi.

  • Umva itiku, kuva ryari se u RWANDA murugize UBWAMI. U RWANDA ni Repubublika, Perezida aratorwa; kandi niko itegekonshinga ribivuga. Murashaka se gutiza Umurindi Twagiramungu alias RUKOKOMA? Niba mutari abambaribe? Ubu iyaba abanyarwanda 80% bashoboraga gusoma ibyo mwanditse ntimwari kuba mukoze nk’ibyo PUTINI yakoreye abademokrate bo muri amerika ayobya imitwe y’abagomba gutora HILARI CLINTON? AKARIRO GAKE NA FERI.

  • Ese iyo nama nyarwanda y’abiru ikorera hehe? iba hehe? igizwe na bande?. Niba bishoboka nibatubwire amazina y’abo biru tumenye niba koko ari abiru bemewe, n’ubwo bwose ubwiru ngo ari ibanga.

    Kuki se iri tangazo ritasinywe n’Umukuru w’iyo nama nyarwanda y’abiru ahubwo rigasinywa na BENZINGE witwa ko ngo ari umujyanama w’Umwami. Keretse niba BENZINGE nawe ari umwe mu bagize iyo nama nyarwanda y’abiru.

  • Gahunda yo guherekeza uyu mukurambere iteye ite?

  • gahorane Imana mwami w’U Rwanda? uzaza ryari ngo tugukeze? kagame wacu ni perezida naho Umwami nawe ntacyo adutwaye wenda yadukiza Nzaramba….aho byangiye tuzajya twitabaza Gakondo
    izina ry’ubututsi se uwo mwami yitwa irihe? ko menyereye ba Ndahindurwa, Musinga, Rutarindwa, Rwabugiri……uyu we ngo ni Bushayija???

  • Ibi babyita kutava ku izima no gutsimbarara, muri make abahindiro baracyumva ko bagomba gukomeza kuganza no kugira ijambo binyuze mucyitwa ubwami, abanyiginya bakwiye kumenya ko zahinduye imirishyo ko u Rwanda ubwami bwavuyeho bagakomeza ubuzima mubundi buryo. naho gukomeza kubyinisha muzunga RPF ngo barashaka guhirika ingoma y’abega iyobowe n’umwega Kagame ntabwo bizabahira.

    Ikindi kandi abarwanya Leta yu Rwanda bakomeje kunyura muri kino cyuho bagamije gushaka inzira yabageza aho bifuza nabo ndabona barimo gukina macuri kuko nabo ubwabo bazi neza ko ubwami budashoboka mu Rwanda rwa none, kuko nabo babonye ubutegetsi ubwo bwami ntibabukozwa.

    Benzige rero na Yuhi VI Bushayija barimo gukina imikino idashoboka kandi itazigera itanga umusaruro ufatika uretse kubatesha igihe n’akavuyo ntakindi.

    Abasaba kumenya inama y’abiru n’abayigize ari bandi ibyo byo ntacyo byafasha kandi ntanicyo byatanga, kuko uyu wimikiwe ishyanga ubwabyo ntibibaho mu amabanga y’ibwami bwu Rwanda. kuko iyo umwami yabundabundaga akagwa ishyanga himikwaga umusimbura ariko bigakorerwa mu gihugu kuko ntabwami butagira igihugu

  • ahubwo reta yacu nishake ukuntu yaca akajagari kwijambo umwami ishakishe aberu bemewe maze bakurikize uko bisabwa namategeko yibwami maze bimike umwami wemewe namategeko yubwami bwurwanda kandi yimikirwe irwanda ature irwanda.

  • Sha nukuri murapfa ubusa pe !!!!!!!!!!
    Mwatekereje kuri za policies mubuhinzi ndetse nahandi hashoboka ubundi mugakora research maze mugatanga recommendations.Ibi byaba byiza aho gukora debates kumyandikire cyangwa ibindi bitongera production ahubwo birangaza abantu. Ngo umuntu yanditse ntatubago ?????????????? ariko key message wayumvise ,

  • Benzige ndamwemeye azi kwihangira umurimo; umuntu wishyiriraho boss!!!

  • ABANYARWANDA BATI: BYUNVE UHORE,MWESE NIMUREKE UMUPIRA UKINWE NABARI MU KIBUGA.

    AMAHORO

  • Ibyo mu Rwanda ni amayobera. Kuki umurambo w’umwami waje mu bwiru? kuki batawakiranye icyubahiro ngo habe nk’abasirikari bo gutanga amasaluti? kuki bawuteruye nk’abatwaye imizigo isanzwe?
    Uwo mwami usimbura Kigeli bagombaga kumuvuga barangije imihango none ndabona barimo gutanguranwa wagira ngo harimo irushanywa. Tubitege amaso.

  • Niba nibuka amateka (uko twayize ),izina rya Mibambwe ryari ryarakuwe mu mazina y’abami (nyuma y’intambara yo ku Rucunshu).Naho ibindi byo bizwi na bene byo.

  • Umurengwe.com

  • Ntabwo BENZINGE ari Umuswa ahubwo ni IKIGARASHA cg INTERAHAMWE yujuje ibyangombwa. Ubonye aho yahereye koko atesha umutwe Abanyarwanda.

    Biragaragara ko ari nawe wabujije uriya Musaza gutaha ubwo Abandi INKOTANYI zabacyuraga kumankwa yi ihangu, yewe zikanacyura INTERAHAMWE zasize zishenye Igihugu ariko ubu tukaba tubanye neza kandi duhagaze bwuma

    Mwikorere mureke izo mburamukoro dukomeze twiyubakire Igihugu

  • Nkusi Michael
    Nibyo ziriya mpapuro Benzinge yerekanye akazitirira ko Umwami Kigeli V yazisinye muri 2006 ni IMPIMBANO !!! Benzinge yanze kujurira n’umwunganira aricecekera JUJE yemeje ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda. YARAHUGIYE GUSA KUREBA UKO YAKOMEZA KUBONA UDUFARANGA TWA BARIYA BAZUNGU BIKUNDIRAGA UMWAMI AHO KUJURIRA AHITA ASHYIRAHO MU MAFUTI URIYA EMMANUEL BUSHAYIJA KUBERA AMACO Y’INDA GUSA AKORESHEJE IMPAPURO Z’IMPIMBANO !!! Nta kuntu Umwami Kigeli V yari kuba yaragenye muli 2006 uriya Emmanuel Ruzindana Bushayija kuzamusimbura ngo agaruke muri 2011 amwamagane ubwe kubera yari yiyise Prince ndetse akanigira Chancellier yakuyeho Benzinge nkuko muza kubisoma mu nyandiko zikurikira kandi byari byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye(le mediateur- umuhuza, umuvugizi, etc..) ku busabe bw’Umwami ubwe. None kubera amaco y’inda, BENZINGE YIMITSE MU MAFUTI EMMANUEL BUSHAYIJA WARI WASHATSE KUMWUBIKIRA IMBEHE IYO UMWAMI KIGELI V ATABIBURIZAMO AKORESHEJE ABAJYANAMA BE N’ITANGAZAMAKURU UBWO YEREKANAGA KO UWO EMMANUEL RUZINDANA YARI UMWISWA WE GUSA ARIKO KWIYITA PRINCE AKIHA NO GUSHYIRAHO WEBSITE royal-court.org KO AMWAMAGANYE. Ni gute se Umwami yari kugena uzamusimbura muri 2006 akiyibagirwa ntiyandike aho yifuza kuzatabarizwa? Benzinge se yarananiwe gutangariza urukiko rwo muri amerika n’abanyamakuru ko hari inyandiko aho kuvuga gusa ko cyari icyifuzo cy’Umwami? Ikindi : Benzinge yananiwe no kujurira ako kanya yanga no gusubiza umunyamakuru ndetse n’umwunganira ntiyaboneka ngo asubize umunyamakuru wari aho mu rukiko. Umwami yabwiye abantu, abajyanama be n’itangazamakuru icyo gihe muli 2011 ko ibyo umwiswa we yakoze BYARI IBIKORWA BY’UBUTEKAMUTWE NGO BISHOBORA KUBA BITERWA NO KUBA UWO EMMANUEL ARANGWA NO KUNYWA IBIYOZABWENGE. NTIBISHOBOKA NA GATO KO UMWAMI YARI GUTANGARIZA ABANTU ICYO GIHE MULI 2011 KO EMMANUEL RUZINDANA BUSHAYIJA ARANGWA NO KUNYWA URUMOGI N’IBINDI BIKORWA BIGAYITSE NGO ABE YARANAMUGENYE muli 2006 KUZAMUSIMBURA ! OYA, BENZINGE RWOSE YIHAYE AMENYO Y’ABANYARWANDA AKORA AMAFUTI AGAYITSE KURIYA AHO GUHA ICYUBAHIRO UMWAMI KIGELI V YARIRIYEHO IGIHE CYOSE BABANYE !!! MUSOME MWITONZE IBYO NGIYE KUBASHYIRIRA HASI AHASIGAYE UBWANYU MWIFATIREMO UMWANZURO : Munana Godfrey Munana Godfrey Kwamagana abiyise Royal Court Office of King Kigeli Par Theo Publié le 8 septembre, 2011 Partager sur Facebook Partager sur Twitter Partager sur Google Partager sur Reddit Partager sur Pinterest Partager sur Linkedin Partager sur Tumblr Leta ya Kagame iratungwa agatoki mu gushaka gusenya ubwami. Nta kuntu Kagame atagize kugirango atandukanye umwami Kigeli n’umusaza Benzinge Boniface. Nkuko Leta ya Kagame yamenyereye gucamo ibice abatavuga rumwe na yo, noneho igeze no mu bwami bw’uRwanda. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Leta ya Kigali iherutse gukoresha umwe mu bakomoka mu muryango w’umwami Kigeli kugirango ateze akaduruvayo mu bwami, ubwo yasohoraga itangazo mu izina ry’umwami Kigeli Ndahindurwa, abeshyera icyegera cye, Benzinge Boniface, ko yeguye. Mu itangazo ryagenewe Umuvugizi ho kopi, ryasohowe kuya 1/09/2011, banditse mu izina ry’ibiro by’umwami Kigeli bavuga ko umusaza Benzinge Boniface yeguye mu kazi ke, agasimburwa n’uwo bise igikomangoma Emmanuel, nyamara nyuma yo gukora iperereza no kubaza bamwe mu bari hafi y’umwami Kigeli, twasanze ari Leta ya Kagame ibiri nyuma kugira ngo iteze akaduruvayo mu bwami, nk’uko ikunze kubikorera abo yibasiye. Twashoboye no kuvugana n’umusaza Benzinge Boniface kugirango tumenye neza niba yareguye koko, nk’uko iri tangazo ryabivugaga, adutangariza ko abashyize ahagaragara iryo tangazo ari abasazi, kandi ko nta bubasha bafite bwo kugira icyo batangaza mu izina ry’umwami Kigeli. Yagize ati sinigeze negura, ndacyakorana n’umwami Kigeli nk’uko bisanzwe, gusa abo bakwirakwije ibyo bihuha bafite icyo bagamije . Twanavuganye n’umwe mu bari hafi y’umwami Kigeli, ari we Karekezi Francois ubarizwa mu Bubiligi kugirango agire icyo adutangariza. Yagize ati: Leta ya Kagame imaze iminsi idutwerera gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ikaba ibiterwa no guhora yikanga umwami Kigeli, ari na ko ishaka kumuca intege no kumwangisha abanyarwanda, dore ko abenshi bamubonamo umuti w’ikibazo cyabo kuko ari we wenyine ushobora kunga Abanyarwanda, akanaba isoko y’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ». Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda bemeza ko nta kuntu Leta ya Kagame itagize kugirango itandukanye umwami Kigeli n’umusaza Benzinge Boniface, ibi mu rwego rwo guca intege no gutesha umutwe umwami Kigeli, nyamara bikaba byarabananiye. Bakoresheje bamwe mu bamukomokaho kugirango bateze akaduruvayo, dore ko kugeza ubu nta n’umwe ufite ububasha bwo kwirukana Benzinge uretse Umwami Kigeli ubwe. Bakaba baranaboneyeho umwanya wo kwitandukanya n’iryo tangazo ryitiriwe umwami Kigeli, banatangariza Umuvugizi ko ntaho buhuriye n’ikigega cyiswe *The princes foundation for Africa*.. Johnson, Europe. Byashyizweho na editor on Sep /7 /2011. Filed under Ahabanza, Amakuru Ashyushye, Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry You must be logged in to post a comment Login Partager sur Facebook Partager sur Twitter Partager sur Google Partager sur Reddit Like Like Love Haha Wow Sad Angry · Like Love Haha Wow Sad Angry CommentShare Comments Munana Godfrey Munana Godfrey Munana Godfrey 3 hrs · NEW !*Royauté du Rwanda : Prince Emmanuel arasaba imbabazi umwami Kigeli V HRH. Mu minsi ishize, abanyarwanda batangajwe no kumva inkuru y’itangazwa ry’ibyemezo biremereye byafashwe n’umwe mu buzukuru b’umwami Yuhi V Musinga. Byatumye hari abibaza niba Umwami Kigeli yarashyize akagena umusimbura we ku ngoma. Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryasohowe na Prince Emmanuel ubwe, ibyemezo byatangarijwe abanyarwanda byakozwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko y’ubwami bw’u Rwanda, kuko nyir’ubwite ariwe Prince Emmanuel atigeze mu by’ukuri atumwa n’umwami Kigeli V gufata ibyemezo mu izina rye. Nyuma yo gusoma itangazo rya Prince Emmanuel, umuntu ntiyabura kwibaza iki : Ni nde ufite inyungu mu gushaka gusimbura bya huti huti umwami Kigeli V ku ngoma ? Mu gihe ibyo bitarasobanuka neza, birakwiye ko abanyarwanda bamenya ko igihe kitari cyagera ko umwami Kigeli atangaza umusimbura we mu gihe yaba atanze. Mu gihe umwami agifite imbaraga n’ubushobozi bwose bwo gufata ibyemezo, uwakwiha gukora ibyo atatumwe mu izina rye, byaba bigaragaye ko agamije gusenya aho kubaka. Ni byiza rero ko Prince Emmanuel yasanze ibyo yakoze mu minsi ishize ari igikorwa kigayitse. Le Médiateur-Umuhuza Ikinyamateka cyacu – Notre Magazine en ligne Soma ibikurikira…Royauté du Rwanda : Prince Emmanuel arasaba imbabazi umwami Kigeli V Par Theo Publié le 6 octobre, 20110 0 417 Partager sur Facebook Partager sur Twitter Partager sur Google Partager sur Reddit Partager sur Pinterest Partager sur Linkedin Partager sur Tumblr http://media.freeola.com/images/user-images/21458/bb2a.png Kuri nyiricyubahiro King Kigeli V, Umwami w’uRwanda. Nkurikije inama nagiriwe n’umuryango wanjye ndetse n’umutima nama wanjye, byatumye nfata urugendo tariki ya 01 Ukwakira mu 2011, nzakubareba kugirango mbasabe imbabazi z’ibyo nakoze kandi ntabifitiye uburenganzira cyangwa uruhushya rwanyu. Ndasaba imbabazi kandi umuryango wanjye kubera ibyo nakoze niyita igikomangoma ntabyemerewe n’umuco Nyarwanda n’amategeko agenga ubwami bw’uRwanda. Ibyo bigaragara muli site http://www.royal-court.org/ nihaye gushyiraho kandi niyemeje guhita nyikuraho nkimara gusinya iyi baruwa. Ndangije nsezeranya Umwami w’uRwanda n’Abanyarwanda ko ntazongera kujya mu bikorwa bigayitse nkibi. Bikorewe i Washington, tariki ya 2 z’ukwacumi 2011. Emmanuel Ruzindana. MEDIA.FREEOLA.COM MEDIA.FREEOLA.COM Le Médiateur-Umuhuza Ikinyamateka cyacu – Notre Magazine en ligne Soma ibikurikira…Royauté du Rwanda : Prince Emmanuel arasaba imbabazi umwami Kigeli V Par Theo Publié le 6 octobre/2011 Partager sur Facebook Partager sur Twitter Partager sur Google Partager sur Reddit Partager sur Pinterest Partager sur Linkedin Partager sur Tumblr 2. Kukibazo cya “Prince Emmanuel” wigize Chancellier akiha gukuraho Chancellier Benzinge : inamay’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yemeje ko Benzinge atamuha agaciro amusubiza munyandiko. Inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yasanze Umwami yari yarangije kubwira Emmanuel ko agomba gufunga website ye. Inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yemeje ko Jean-Marie na Benzinge inama irangiye basaba Umwami ko yakongera kwihanangiriza Emmanuel agahagarika site ye ndetse akanihanangiriza Nyarwaya ubiri inyuma kuko ariwe n’umuzungu babana Bahrein babikora noneho Emmanuel akemera kubyitirirwa. Inama yasanze kandi Emmanuel atari Prince : mumuco Nyarwanda, abana b’Umwami nibo baprinces gusa(Ibikomangoma). Manuel ni uwo muli famille royale aliko si umwana w’Umwami 3.Divers : Uwiyita “Prince Emmanuel” yageze aho Umwami atuye i Washington kuburyo butunguranye. Yaje avuga ko aje gusaba imbabazi aliko inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yasanze tutamwizera : Yaba aramayeri ahubwo akaba yaba igikoresho cyababa bafite umugambi wo kwivugana Umwami bakoresheje uburozi. Yarangiza uruzinduko rwe atangaza ko yiviriye i Bwami akagumya guteza urujijo avuga ko ibyo yatangaje aribyo. Inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yasanze rero idashobora kumwizera kuko nibyo yakoze atariwe wabyishoboreye. Niyompanvu twateguye ibaruwa agomba gusinya asaba imbabazi Umwami n’umuryango w’Abahindiro kubera yiyise igikomangoma aniha imyanya atabifitiye uburenganzira. Inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yemeje kandi gushyikiriza umwami inama zikurikira : Umwami yacumbikira Emmanuel ahandi hantu guhera tariki 2/10/2011. Umwami yakwihutira kumenyesha inzengo zishinzwe umutekano we amazina ya Emmanuel waje kumusura amutunguye nyuma yo gukora biriya bikorwa bigayitse. Kubera ibihe turimo, inama y’Abajyanama b’Umwami Kigeli V yasanze hakwiye gusakwa uwariwewese uje kureba Umwami. Like Like Love Haha Wow Sad Angry CommentShare

  • Benzinge Boniface yari yibwiye ko ashobora kubeshya abanyarwanda n’amahanga akoresheje ziriya mpapuro z’impimbano zo muli Portugal akazitirira Umwami ngo ni uko atakiriho none abaye kizi bose nk’umuravumba! Benzinge abaye mpemuke ndamuke! Ntiyari azi ko amafuti ye azajya ku karubanda, yibagirwa ko Umwami Kigeli V ubwe yari yitabaje itangazamakuru (umuvugizi, le mediateur-umuhuza n’izindi abamenyesha amakosa umuhungu wabo Emmanuel Bushayija yari yakoze muli 2011. Icyo gihe Benzinge yise Emmanuel Bushayiza umusazi kuko uyu yari yatangaje ko Benzinge yeguye ngo akaba ari we wamusimbuye ku mwanya wa Chancellier. None Benzinge yafashe uwo yise umusazi muli 2011 atangaza ko ari we usimbuye Umwami Kigeli V akoresheje impapuro z’impimbano ngo Umwami yasinye muri 2006. Ni agahonamunwa. Benzinge ashaje nabi kubona akora amafuti nkariya yitwaje impampuro z’impimbano akazigereka ku Mwami ngo ni ukuko atakiriho!!! Imana ntirenganya koko kandi ngo Ihora ihoze.

Comments are closed.

en_USEnglish