Digiqole ad

Abanyarwanda 51 bagarutse mu Rwanda bavuye muri Congo

Abanyarwanda 51 bagaze mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Congo, aho bamaze imyaka 19 mu buhunzi. Bemeza ko byatewe no kutamenya amakuru y’ukuri ku bibera mu gihugu cyabo.

Bamwe mu batashye

Bamwe mu batashye

Uwitwa Claudine yatangaje ko kubura amakuru y’ibibera mu Rwanda aribyo byababujije kugaruka mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Aho twabaga batubwiraga ko mu Rwanda nta mahoro ahari, bakatubwira ko abahungutse babica bigatuma dutinya kugaruka”.

Yakomeje avuga ko yashoboye kumenya ukuri bakoresheje ubutumwa bwanditse bwazanywe n’umuryango wa Croix Rouge.

Muri ubwo butumwa niho imiryango yabo yasigaye mu Rwanda yababwiye inkuru nyazo ku Rwanda ikanabaha nimero za telefoni bakavugana.

Imwe mu miryango yatashye kuri uyu wa Gatanu tariki 09/08/2013, ivuga ko yavuye muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Butembo.

Bavuga ko ko bahasize n’abandi Banyarwanda, bakemeza ko ko hari imiryango myinshi icyeneye kumenya ababo bari mu Rwanda, ku buryo ibiganiro bitambuka kuri za radiyo bibafasha kuko babyumva.

N’ubwo ngo batumva radiyo zigenga zikorera mu Rwanda, bashobora kumva Radiyo Rwanda kimwe n’amaradiyo mpuzamahanga avuga mu Kinyarwanda.

Bamwe mu bagarutse mu Rwanda bavuye muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko bari gutaha ku bushake kandi basize abandi Banyarwanda benshi inyuma bashaka guta, cyane ko umuryango wita ku mpunzi utangiye kubashishikariza gutaha.

Cyakora abenshi mu bataha ntibazira rimwe kuko abenshi ari abana n’abagore, abagabo bagasigara inyuma.

Batangaza ko igituma imiryango iza ukubiri ari ukugira ngo abandi bazaze babakurikira banga ko bagira ikibazo bose bahurira mu nzira, kuko kugera Goma bibagora bakamara iminsi myinshi mu nzira.

KigaliToday

UM– USEKE.RW

en_USEnglish