Rubavu: Abayobozi b’Utugari 28 beguye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 28 duherereye mu mirenge inyuranye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bashyikirije ubuyobozi amabaruwa asezera ku mirimo yabo.
Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye Umuseke ko nawe yabimenye ko aba bayobozi b’utugari banditse begura ariko ataramenya impamvu yabibateye.
Sinamenye ati “Sindasoma ayo mabaruwa aybo ngo menye impamvu yabateye gusezera.”
Ngo nyuma yo gusoma amabaruwa yabo nibwo bashobora kubemerera gusezera kukazi bamaze kumenya neza icyabibateye.
Mu mpera z’umwaka ushize, Iburengerazuba habaye inkuribi yo kwegura ku mirimo ku bayobozi b’imirenge inyuranye mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu.
Aha i Rubavu heguye abayobozi b’imirenge ibiri.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Narumiwe! Maze basanze babandikiye inzandiko zisezera ku kazi babategeka kuzisinya, ngo Mayor ntarabimenya!Nzabandora!
Hhhhh
Comments are closed.