Ibizami bya Leta: Abatsinze neza mu mashuri abanza ni 5% by’abakoze bose
*Uyu mwaka ngo abakobwa bafatiwe ku manota amwe na basaza babo
Uyu mwaka abanyeshuri batsinze ku manota yo hejuru (bashyizwe mu kiciro cya mbere) ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 9 957 mu gihe hari hakoze abagera ku 187 139. Muri aba batsinze neza uyu mwaka abakobwa ni 4 238 naho abahungu ni 5 719. Ni mu manota yatangajwe uyu munsi y’ibyavuye mu bizami bya Leta.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka itongeye gufatira ku manota make ku bakobwa ugereranyije n’ay’abahungu, ubu ngo bafatiye kumanota amwe.
Abiyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni 194 052 abakoze ni 187 139 muri aba abakobwa bagera kuri 103 445 (55,28%) naho abahungu ni 83 694 (44,72%).
Mu gutsinda ikiciro cya mbere cyatsinze ku manota meza ni 9 957. Abandi 159 785 bangana na 85,4% by’abakoze batsinze ku manota yagabanyijwe mu byiciro bitatu bikurikiye icya mbere. Muri aba abakobwa ni 88 068 naho abahungu ni 71 717.
Mu kiciro rusange (tronc commun) ho abiyandikishije gukora ikizamini cya Leta ni 90 759 abakoze ni 89 421 bangana na 99%. Muri bo abakobwa bari 47 691 (53,33%) naho abahungu ari 41 730 (46,67%).
Abatsinze ku manota meza mu kiciro cya mbere ni 9 597 muri bo abakobwa ni 3 623 naho abahungu ni 5 974 (62,25%).
Abandi 79 655 batsinze ku manota yashyizwe mu byiciro bitatu bikurikiye icya mbere. Muri aba abakobwa ni 41 530 (52,14%) naho abahungu ni 38 125 bangana na 47,86%.
Muri iki kiciro cya Tronc commun abanyeshuri biyandikishije ariko ntibaze gukora ikizamini ahiyandikishije benshi ni mu karere ka Nyagatare (4 236). Mu karere ka Kirehe ahiyandikishije 2 659 niho habonetse benshi batakoze ikizamini bagera ku 137.
Kumenya niba waratsinze ku bakoze ibizami mu mashuri abanza ni uguca ku rubuga rwa REB ( www.reb.rw )ugakanda ahanditse “View exam results” ugakurikiza ibisabwa.
No kuri Telephone ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika P6 ukarenzaho Code wakoreyeho ugasiga akanya ukohereza kuri 489.
Naho ku bakoze ‘tronc commun’ ni ukujya aho bandikira ubutumwa ukandika S3 ushyireho Code wakoreyeho usige akanya wohereze kuri 489.
Mu mashuri abanza abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu abakobwa ni batanu;
Rubayiza Ngutete Christa wo mu murenge wa Gatenga/Kicukiro
Manzi Aime Praise wo mu murenge wa Runda/Kamonyi
Rugwiza Jean Luc wo mu murenge wa Gatenga/Kicukiro
Habakubana Souvenir wo mu murenge wa Shyogwe/Muhanga
Bwiza Cyndy Nina wo mu murenge wa Ndera/Gasabo
Kirenga Kenny Lieva wo mu murenge wa Nyamata/Bugesera
Kwizera Benitha wo mu murenge wa Cyuve/Musanze
Ngenzi Merve Prince wo mu murenge wa Rusatira/Huye
Ndahayo Kevin wo mu murenge wa Nyamata/Bugesera
Munganyinka Shakira wo mu murenge wa Nyagatare/Nyagatare
Muri Tronc commun abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu bose ni abahungu;
Mico Sother wo mu murenge wa Kimisagara/Nyarugenge
Mugishawayo Aime Cesaire wo mu murenge wa Nyakabanda/Nyarugenge
Mucyo Aime Christian wo mu murenge wa Kinyinya/Gasabo
Ishimwe Pacifique wo mu murenge wa Murama/Kayonza
Igiraneza Shyaka Arnaud wo mu murenge wa Kimironko/Gasabo
Mazimpaka Benoit wo mu murenge wa Ntarama/Bugesera
Manzi Jonan wo mu murenge wa Kimironko/Gasabo
Kabarega Sheja Peace wo mu murenge wa Remera/Gasabo
Niyitegeka Berwa Aime Noel wo mu murenge wa Kagabo/Nyamasheke
Manirakomeye Jehovanis wo mu murenge wa Remera/Gasabo
Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko bitarenze ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, abanyeshuri bose bazaba bamaze gushyirwa mu myanya, kuwa mbere bose bakamenyeshwa imyanya bashyizwemo bagatangirana n’abandi tariki 23 Mutarama 2017 ngo kuko bazaba bahawe umwanya uhagije wo kwitegura.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
8 Comments
5% gusa batsinze neza muri primaire! Aho bipfira harazwi. Enseignement primaire ya Leta yarapfuye ibura uyishyingura.
Kureba amanota se ko bitarimo kwemera mwarebye ikibazo mufite aho kugirango amafranga bakomeze kuyatwarira ubusa kuri sms za empty
Bano bayobozi barabura kubabazwa n’ariya manota, bakarazwa ishinga n’ifoto bariho babafata igomba gusohoka neza, bamwenyura sinakubwira.
mbega weeeeee 5% mbega mbega ubuse uburezi buragana he ? harahagazwe da ngo umwana apfira mwiterura nnone abo badatsinda primary ubwo bazajya gukora iki muri secondary nyamara wabona ari nzaramba yageze no mu mashuki ubanza hatsinze bamwe bikora kumunwa ka 2 ku munsi abandi ni bakwiga bashonje none umwana azamenya ubwenge gute mugihe nutsinzwe yemererwa kwimuka ibaze nawe da niyo waba ufite 20% barakureka ukimuka ngo na mwana ukwiye gusibira ahubwo ubutaha abatsinze bazaba ka 2%
MWANSOBANURIRA UMUNYESHURI WA PRIMAIR WATSINZE NUBA AFITE AMANOTA ANGAHE CYANGWA URI HEJURU CYANGWA HASI YANGAHE?ESE UWANJYE KO AFITE 16 UBWOYATSINZE CYANGWA?
Gisele umwana wawe yatsinze kuko ariya manota yagize ari muri division II ushyize ku ijanisha afite hagati ya 50-60%. Ariko ibyo aho aziga byo ni Leta izabigena bitewe n’imyanya ifite ( ndavuga kubona internat). Ibi byumvikane neza ni ukuvuga ko bakora amasomo 5 muri exetat iyo rero buri somo uribonyemo 1 ni ukuvuga ko uba wakoze neza cyane hahandi umwarimu abura aho yakuraho n’igice. Hanyuma bareba muri rusange kuri y’amasomo 5 umwana akabona 5 uwo aba yatsinze cyane akabarizwa muri Division I. Kuva ku manota 5-15 abo babarizwa muri division I ugize 16 kuzamura akisanga muri division II. ubumenyi nanjye mfiteho buke ni aho bugarukira uwaba afite ibisobanuro byisumbuye yatwunganira.
Ibintu by’ibyiciro hari abantu benshi tutabisobanukiwe.Ni ukuri uwaba abizi yadusobanurira pe.
REB yari ikwiye gutegura ikiganiro kuri Radiyo kigamije gusobanurira abanyarwanda iyi system y’itangwa ry’amanota na biriya bijyanye n’ibyiciro amanota ashyirwamo. Biratangaje ariko biranababaje kubona abanyarwanda hafi ya bose badasobanukiwe n’uburyo ki amanota atangwa mu kizamini cya Leta. Ndetse batubwira ko n’abakozi bo muri REB benshi batazi neza iriya system, uretse gusa ngo abakozi bake cyane nabo bakora mu ishami ry’ibizamini nibo bashobora gutanga ibisobanuro kuri iyo system.
Niba se iyo system yo gutanga amanota igirwa ubwiru, ubwo wamenya ute niba abana amanota bahabwa byo bitarimo ubwiru. Hari ubwo usanga umwana wari umuhanga ku ishuri wenda yabonaga amanota nka 70% mu bihembwe byose byo ku ishuri (muri system imenyerewe kandi izwi na rubanda aho abanyeshuri bahabwa amanota ku ijana) ariko wajya kureba amanota yagize mu kizamini cya Leta muri iriya system y’ubwiru ugasanga ngo ari mu cyiciro cya nyuma. What is that????
Comments are closed.