Digiqole ad

Nyamata : 166 basabye imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside

 Nyamata : 166 basabye imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside

*N’imbere y’Imana ngo bababariwe
*Claudette yababariye uwamutemye ntapfe
*Bose ngo babohotse ubwoba n’ipfunwe n’ikimwaro byabatanyaga

Mu gitambo cya Misa kuri iki cyumweru muri paruwasi ya Nyamata abakirisito 166 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye ababo ndetse bongera kwakirwa mu muryango w’Imana nyuma yo kwigishwa inyigisho z’isanamitima na Padiri Rugirangoga. Uwitwa Ntambara wafunguwe kubera ibi byaha we n’abo yiciye bongeye kwiyunga bose bemeza ko babohotse, umwe ipfunwe abandi ubwoba bamugiriraga.

Padiri Ubald Rugirangoga atera amazi y'umugisha kuri bamwe mu basabye imbabazi bakazihabwa
Padiri Ubald Rugirangoga atera amazi y’umugisha kuri bamwe mu basabye imbabazi bakazihabwa

Aba bantu 166 barangije urugendo rw’isanamitima bamazemo amezi atandatu bahabwa inyigisho. Ngo barutangiye barenga 300 gusa bamwe bajyenda bananirwa. Hari hasigaye 252 ariko 86 muri bo kuri iki cyumweru ngo hari ibyo bari bataruzuza ngo bahabwe impano y’imbabazi imbere y’Imana n’abantu. Gusa ngo bizagera muri Mata uyu mwaka biteguye.

Jean Claude Ntambara wahoze ari umupolisi yemera ko yishe Abatutsi muri Jenoside yabakorewe, ndetse yari yarabifungiwe igihano kirangiye ararekurwa, ariko yari atarabohoka, avuga ko yishe benshi ku buryo atamenya umubare.

Kugeza ubu usibye we wemera ko yari akiboshywe n’ibyo yakoze, n’abo yiciye ababo bari bakimutinya bikomeye cyane. Impande zombi zari zifitanye urwikekwe. Nta bwiyunge bwari hagati yabo kuko bemeza ko bari bakimubonamo umwicanyi.

Yabasabye imbabazi ndetse uyu munsi abikorera mu nzu y’Imana n’imbere y’abantu, abo yahemukiye bamubabariye bavuga ko nabo babohotse kandi bagiye gukomezanya hamwe urugendo rugana ku mana.

Claudette Mukamanzi uretse kwicirwa abe, nawe yatemwe inshuro zirindwi, igikomere kinini mu mihoro bamutemye yagikize mu 2007 cyari umupanga Ntambara yamutemye.

Mukamanzi avuga ko yumvaga nta na rimwe azababarira aba bamuhemukiye cyane nka Ntambara, ariko nyuma y’iyi myaka byarashobotse.

Mukamanzi avuga ko kuva Ntambara yafungurwa yahoranaga ubwoba.

Asa numubwira yagize ati “Ataraza kunsaba imbabazi naramubonaga nkihisha. Ariko nashimye Imana ko uru rugendo rutangiye Ntambara yaje kunsaba imbabazi. Ariko ku mutima wanjye kubera ko ariwe wabimburiye abandi narazimuhaye.

Naraziguhaye tuzafatanya urugendo rwo kujya mw’ijuru. Kandi tuzijyanire mu ijuru.”

Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge Fidel Ndayisaba atanga ubutumwa bwe muri Kiliziya ya Nyamata
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba atanga ubutumwa bwe muri Kiliziya ya Nyamata

Mukamanzi avuga ku nyigisho bahawe na Padiri Ubald Rugirangoga yagize ati “Koko tuzabazwa ibyo twakoze ntituzabazwa ibyo twakorewe” iri jambo ngo niryo ryamuyoboye mu kugirira imbabazi Ntambara akaba aniteguye kuzigirira n’abandi azi bamwiciye ariko bataraza kumusaba imbabazi. Ibi bikamutura umutwaro kuko n’ubu ngo iyo ababonye yihisha.

Padiri Rukizangonga  yavuze ko ashimira Imana kuba aba basabye Imbabazi n’abazitanze bakoze igikorwa gikomeye, aba ngo bazabera abandi ikitegererezo nabo batere iyi ntambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga maze umuryango nyarwanda ukiyunga nyabyo.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashimiye abo bateye intambwe yo gusaba imbazi nabo bazitanze kuko bose babohotse ubu bakaba babonye amahoro yo mu mutima yo soko y’ibintu byose.

Muri Paruwasi ya Nyamata ni aha gatatu hakorewe iyi gahunda y’isanamitima yatangijwe na Padiri Ubald Rugirangonga nyuma ya Paruwasi ya Mushaka na Mibirizi muri Diyoseze ya Cyangugu.

Photos/T.Kisambira/TNT

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iri sanamitima ryibanda ku bishe n’abiciwe, rigashyira ku ruhande abanyarwanda benshi badafite amaraso ku biganza byabo, kandi ari bo bagombye kuba ikiraro hagati ya biriya bice byombi, jye mpora ndifiteho ikibazo. Kuki umwicanyi ahabwa ijambo ngo avuge uko yishe akarimbura abantu, anasabe imbabazi, ariko uwarwanye ku bahigwaga uko ashoboye cyangwa wanze gukwegerwa mu bwicanyi ntiwumve ahabwa umwanya ngo atange ubuhamya bwe. Pastorale ya Ubald mbona isigaye ibamo ibyiciro bibiri by’abanyarwanda gusa: Abakoreye jenoside abatutsi bagomba kubyicuza no kubisabira imbabazi, n’abacitse ku icumu basabwa izo mbababazi bashishikarizwa no kuzitanga. Nyamara sosiyete nyarwanda igizwe n’ibindi byiciro by’abantu, bafite ibyo bakwiye gusabira imbabazi n’ibyo bakwiye kuzisabirwa. Abatagatifu baturimo ni mbarwa rwose.

  • Kimwe mu bikorwa by’isanamitima muri iriya Paruwasi ya Nyamata, ni icy’ubufatanye n’ubwitange bidasanzwe abakristu bagaragaje mu kwiyubakira iriya kiliziya nshya, kuko iyari ihasanzwe yagizwe urwibutso rwa jenoside. Byatumye batangira n’urugendo rwo gusukura imitima yabo. Ariko jye narushaho gushimishwa n’uko abakristu ba Paruwasi ya Nyamata bafatanye urunana, kurusha uko bamwe baguma ku ntera yo gupfukama imbere y’abandi.

    • Iyakare, ngo ntihakagire abapfukama basaba imbabazi! Biragaragara ko urwanya gahunda ya Leta ya Ndumunyarwanda. Ufite ingengabitekerezo mbi cyane.

    • Abafashe icyemezo cyo guhindura iriya Kiliziya ya Nyamata ya mbere ya 1994 urwibutso rwa jenoside, bagize neza cyane. Byatumye abakristu Gatolika ba Nyamata bishakamo imbaraga zo kutazimangana, biyubakira Ingoro y’Imana ibateye ishema, kandi banaminjira akandi gafu mu bukristu bwabo bwari bwarahungabanye bikomeye. Iyo hataba imbaraga z’Imana, ndakeka ko uyu munsi nta mukristu gatolika wari kuba akibarizwa i Nyamata hejuru y’akaga baboneye mu nsengero, haba i Nyamata cyangwa i Ntarama.

  • Biriya bikorwa bya Padiri RUGIRANGOGA Obald usanga bifite injyana ya Politiki kurusha uko bifite injyana y’iyobokamana. Yego kiriya gikorwa cy’isanamitima ubwacyo ni cyiza, ariko uburyo gikorwa ubona higanjemo Politiki nyinshi kurusha ijambo ry’Imana.

    Kiliziya Gatolika yari ikwiye gukurikirana biriya bintu ikabigarura mu murongo mwiza, kandi biramutse bikozwe mu murongo mwiza, byakubaka u Rwanda n’abanyarwanda ubwabo. Ibyo bikorwa byanakagombye wenda kwitirirwa Kiliziya Gatolika aho kwitirirwa Padiri Obald, kuko Padiri abikora akoresheje umwanya we afite muri Kiliziya Gatolika ntabwo abikora nka Obald ku giti cye.

    Abakristu bakurikira ibikorwa by’uriya muPadiri bamubona mu ishusho ya Kiliziya Gatolika ntabwo bamubona mu ishusho ye bwite, kuko we ubwe aramutse atari Padiri nta bakirisitu yabona bamukurikira.

    • @Makabuza, wowe uravuga ibya Ubald gusa. Mu minsi ishize, narumiwe umuntu w’inshuti yanjye utakiri umugatolika n’ubwo yize mu iseminari, ambwiye ko yahawe inshingano yo kuza gukurikirana Missa muri paruwasi mbarizwamo ngo yumve niba basoma ibaruwa y’abasenyeri Gatolika isabira imbabazi abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, anambwira ko n’ahandi hose hari abantu bahawe izo nshingano. Sinabitinzeho cyane cyangwa ngo mubaze uwabahaye izo nshingano uwo ari we. Ariko nyuma batangiye gushyira mu binyamakuru za diyosezi na paruwasi zitasomye iryo tangazo ku itariki yari yagenwe yo kurangiza umwaka w’impuhwe z’Imana, no kuvuga iby’indishyi Kiliziya igomba kwitega kuriha, ni bwo numvise ko ibyo nabwirwaga birimo ukuri. Ariko ku bwanjye, ntacyo bitwaye niba abasenyeri cyangwa abapadiri bamamaza ivanjili bakabifashwamo n’abantu batari abagatolika. Les voies du Seigneur sont impénétrables!

Comments are closed.

en_USEnglish