Digiqole ad

Abadepite batoye wa mushinga w’itegeko rigenga ikigo gishizwe indege za gisivili

 Abadepite batoye wa mushinga w’itegeko rigenga ikigo gishizwe indege za gisivili

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RCAA gishinzwe kugenzura iby’indege za gicivili

Umushinga w’Itegeko rivugurura imikorere y’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda (RCAA) wari umaze igihe unonosorwa na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, kuri uyu wa kane wemejwe n’Inteko rusange y’Abadepite, nubwo abadepite batavuga rumwe kuri zimwe mu ngingo zigize iri tegeko, ndetse kuwutora bika byari byasubitswe ku wa gatatu.

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RCAA gishinzwe kugenzura iby’indege za gicivili

 

Ku wa gatatu itorwa ry’iri tegeko ryarasubitswe Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yongera gukora igororangingo ku ngingo zimwe zitari zisobanutse neza ndetse igira n’izindi nshya yongeramo.

Hon Depite Bazatoha Adolphe Perezide wa Komisiyo yavuze ko bongeye gusuzuma ingingo ya gatanu yari yateje impaka, bakaba bari bayisubijwe.

Iyi ngingo ni yo ikubiyemo inshingano nsha za RCAA impaka zari zavutse kubera ko iha inshingano iki kigo yo kuzagirana amasezerano n’ibindi bigo kubijyanye no kubyegurira abakozi bagikoreraga n’umwenda cyari gifite.

Hon Bazatoha ati “Abagize Komisiyo basanze igika atari ngombwa ko kiza mu itegeko rigenga RCAA kuko ari ikigo gishinzwe igenzura ry’imikorere y’iby’indege za gisivili kitagomba kwinjwizwa mu by’ubucuruzi.”

Komisiyo yashyizemo ingingo ya 29, ivuga ko RCAA izakomeza gukora uko yakoraga mu gihe cy’amezi 12, nk’inzibacyuho kuko ngo Leta itarashyiro ikindi kigo kizajya gikora ibijyanye n’ubucuruzi yakoraga kuko ngo sisiyete ya ATL Ltd (Aviation, Travel and Logistics Limited), ngo itarakora byemewe.
Abadepite ariko bagaragaje kutanyurwa bavuga ko kuva bemeye ko RCAA iba ikigo kigenga, ikwiye kuza ari yo inashyiraho Sosiyete izacunga ibyo yakoraga yo igasigara ari Umugenzuzi.
Depite Mporanyi na bamwe mu Badepite bavuze ko nta mpamvu yo kugarura Leta muri iki kigo kandi kizaba cyigenga.
Nyuma ariko itegeko ryatowe n’abadepite 73 ntawifashe nta n’uwaryanze.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Birababaje biranatangaje aho abantu b abayobozi batora itegeko kdi batanyuzwe!!

Comments are closed.

en_USEnglish