Digiqole ad

Umunyarwanda wa 1 muri NBA Draft?…ntawamenya na NBA yahagera

 Umunyarwanda wa 1 muri NBA Draft?…ntawamenya na NBA yahagera

Mu bangana nawe ngo nta ubasha kumuhagarika

Frank Ntilikina si umunyarwanda mu mpapuro ariko ni umunyarwanda mu maraso, ababyeyi be ni abanyarwanda, yavukiye mu Bubiligi ubu akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aherutse guhesha igikombe cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 18. Uyu mwaka ari mu bafite amahirwe menshi yo kujya kujonjorwa mu babengukwa n’amakipe akina muri NBA. Shampionat ya mbere ya Basketball ikomeye ku isi. Nta wundi munyarwanda wigeze ayikinamo.

Mu bangana nawe ngo nta ubasha kumuhagarika
Mu bangana nawe ngo nta ubasha kumuhagarika

Ntilikina afite imyaka 18 mu ikipe ya Starsbourg niwe witwara neza kurusha abandi bose bakiri bato, iyi kipe ubu imufitemo ubutunzi bukomeye kuko ubu niwe mukinnyi utanga ikizere kurusha bose muri Basketball y’Iburayi bwose, ndetse ngo yitezwe cyane kujya muri ‘NBA Draft’ uyu mwaka nk’uko bivugwa na NewYorkTimes.

Abatoza be, abo bakinana, umushakira ikipe, abashakisha impano n’abasesenguzi, Ntilikina ngo arakuze mu mutwe kandi umubiri we urakwiriye. Nubwo habura amezi atandatu ngo ‘NBA Draft’ ibe hari ibyo akigomba kwiga. Ariko buri wese ngo aramubona yageze kure.

Vincent Collet utoza Starsbourg ati “yarambwiye ati ‘nanjye mbyiyumvamo.’ Nanjye ndamusubiza nti ‘wibyigumishamo rero, byerekane.’

Mu kwezi gushize yabaye MVP mu irushanwa ry’amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 18 akinira Ubufaransa, begukana igikombe. Ku mukino ubanziriza uwanyuba batsinze Ubutaliyani yatsinze amanota 29 anatanga imipira icyenda ivamo ibitego, kuri Final yatsinze amanota 31 muri 72 batsinze Lithuania.

Ni umusore w’umuhanga bitangaje, imbere y’abo bangana agaragara nk’uwo bo badashobora guhagarika, adunda, acenga, atera mu nkangara cyangwa akubita za ‘dunks’.

Kuri iri rushanwa rirangiye yagize ati “Ntabwo byari amahirwe gusa, abo dukinana bangiriye ikizere n’umutoza wanjye. Nafashe inshingano yo gutanga intsinzi.”

Abashakishiriza abakinnyi amakipe yo muri NBA rimwe na rimwe ngo bagera i Strasbourg ari batandatu ku munsi ngo bitegereze neza Ntilikina.

Bamwe mu Bufaransa baracyategereje umuStar w’umufaransa muri NBA nka Tony Parker wo muri San Antonio Spurs, hari Abafaransa batangiye kuvuga ko Ntilikina ariwe ushobora kugera ku rwego rwe.

Strasbourg yayigezemo afite imyaka 15 azamuka byihuse
Strasbourg yayigezemo afite imyaka 15 azamuka byihuse

Umutoza Vincent Collet  avuga ko ibiganiro bigereranya Ntiliina na Parker byamuhungabanyije cyane kubera intera n’ikinyuranyo kinini hagati ya bombi bose azi neza.

Gusa kuri we, Ntilikina ni umukinnyi w’umuhanga cyane kandi uzi gutera cyane mu nkangara kurusha Tony Parker igihe yari afite imyaka 18. Icyo gihe ngo Parker we yaranyarukaga cyane kandi asatira bikomeye ndetse ari umuhanga kuri umwe kuri umwe.

Ntilikina ubu buri munsi ngo yitegereza amashusho ya NBA Draft zabanje ariko kandi akanita cyane ku kureba imikinire ya  Russell Westbrook wa Oklahoma City Thunder ubu uca ibintu muri iyi minsi muri NBA.

Ntilikina ati “Anyereka (Westbrook) ibyo ngomba gukosora, gusatira kwanjye no gukoresha imbaraga.”

Ntilikina yageze muri Strasbourg agite imyaka 15agenda azamurwa mu ntera vuba vuba,  kubera ubushobozi bwe bwo kwiga no gufata vuba, ikinyabupfura no kwiyemeza.

Umwe mu batoza be ati “Frank nta gisenge afite hejuru ye, afite ibintu byose, uburebure, ibizigira, kudunda umupira, gutera mu nkangara, imyaka micye…njye ndamuha ikizere ko ashobora kuba ikintu cyose ashaka kuba cyo.”

Ari kwiga byinshi vuba ngo akine hejuru kurusha aho ari ubu
Ari kwiga byinshi vuba ngo akine hejuru kurusha aho ari ubu

Photos/Pascal Bastien/NewYorkTimes

UM– USEKE.RW

en_USEnglish