ABAKOZI BA LETA BACUNZWE NABI. Inteko byayibabaje cyane
*Hari urwego rwa Leta rwatsinzwe rucibwa miliyoni 82, urundi rutsinze ruhabwa 2 700Frw
*Kuva 2009, buri mwaka Leta icibwa miliyoni 150 mu manza iregwamo igatsindwa
*Abadepite babonye aho imvugo ‘Ibifi binini n’Udufi duto’ ituruka
Uyu munsi Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Inshinga amategeko y’u Rwanda ubwo yakomezaga gusesengura ibikubiye muri Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’abakozi ba Leta yagaragaje ko ibabajwe no kuba kuva mu 2009 kugeza 2015 Leta icibwa miliyoni 150 buri mwaka mu manza abakozi bayo bayitsindamo kubera amakosa y’abayobozi. Ikibabaje kurushaho ni uko ngo nta n’uryozwa iki gihombo nk’uko amategeko abiteganya, bikagaragaza imicungire mibi y’abakozi ba Leta.
Imanza Leta iregwamo n’abari abakozi bayo inyinshi irazitsindwa igacibwa akayabo, imanza zo yo yatsinze yatsindiye miliyoni 13 gusa buri myaka itandatu. Byose ngo biba byavuye ku bayobozi b’inzego birengagiza imyanzuro baba bahawe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ngo ibibaz bikemuke bitageze mu nkiko.
Abadepite bababajwe cyane n’uko ibintu byifashe, bavuga ko bikwiye guhinduka.
Hon Thacienne Mukandamage ati “Mbabajwe cyane n’uko komisiyo nk’urwego rwa Leta rwashyizweho na Leta itanga inama ntizubahirizwe kandi itegeko rivuga ko inama za komisiyo zigomba kubahirizwa.”
Kiki abayobozi b’inzego za Leta barenga ku mategeko?
N’abadepite ni uku babyibaza kuko ngo mu myaka itandatu ishize Leta yaciwe miliyoni 860 mu manza nk’izi zishingiye ku makosa y’abayobozi birengagije amategeko n’inama bagiriwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta ku bibazo n’abakozi mbere y’uko bijya mu nkiko.
Ikibabaje abadepite kurushaho ni uko n’igihombo biteza Leta kitaryozwa abakoze amakosa ahubwo Leta ariyo ikishyura gusa.
Inzego zimwe za Leta zagiye mu manza nk’izi ngo hari izaciwe miliyoni 82, urundi miliyoni 45 ariko zo imanza zatsinze zigahabwa indishyi y’ibihumbi 5 650Frw gusa, ndetse ngo hari urwatsinze urubanza ruhabwa indishyi ya 2 700Frw gusa!!!
Umuti w’iki kibazo urahari ariko ntukora
Mu mpera za 2015 hasohotse amabwiriza ya Minisiteri w’ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana abakozi bateje igihombo Leta.
Gusa ngo uyu muti nutakora kuko nta uraryozwa ku giti cye igihombo yateje Leta kugeza ubu.
Kuba nta uryozwa iyangirika n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta mu bakozi ba Leta, Abadepite bavuze ko ariho abaturage bahera bahimba imvugo z’abo bita “IBIFI BININI” n’UDUFI DUTO”.
Ngo kuko baba bumvise mu maraporo ko abafatiwe mu kunyereza cyangwa kwiba udufaranga ducye aribo bafungwa ari nabo bita ‘UDUFI DUTO’ naho abahombeje Leta za miliyoni nyinshi mu buryo nka buriya ntibakorweho.
Nyuma yo gusesengura iyi raporo Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu mutwe w’abadepite izatumira inzego zitandukanye zize gutanga ibisobanuro ku gihombo cyagaragajwe muri iyi raporo ihite ikora umushinga w’imyanzuro izashyikirizwa Inteko Rusange.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
13 Comments
Aba badepite ni intumwa z’amashyaka ntibatorwa na rubanda. Ntibagakomeze kudushyushya imitwe no kudushushanya. Cyangwa nuko andi matora yegereje! Murakora turabizi, nimwishyire mu mutuzo mwirire agashahara kanyu k’intica ntikize. Mwarimu na muganga bahembwa afatika arabasbabira ngo namwe Leta izabibuke.
Umunsi aba badepite bazemera ko ububasha bwabo buri munsi y’ubwa pouvoir executif bitwa ko bashinzwe kugenzura, bazaba bateye intambwe ishimishije mu kureba mu maso ukuri kw’ibyo abaturage bose tubona, bityo bemere ko nta bubasha na butoya bafite kuri ibyo bifi binini bavuga. Iyo bijujuta kimwe natwe bikarangirira aho se biba bimaze iki?
Abadepite barimo barajijisha rubanda ku bijyanye n’IBIFI BININI n’udufi duto. Ntabwo ayo magambo yahimbwe kubera ikibazo cy’abakozi. Ayo magambo yatangiye gukoreshwa n’abanyarwanda muri rusange kubera ishusho rusange iriho mu gihugu aho usanga abayobozi bakomeye bakora ibyaha byo kunyereza amafaranga ya Leta cyangwa kurya ruswa igaragara ariko ntibahanwe.
Muri PAC hahora impaka z’urudashira aho batumiza abayobozi kwisobanura ku bijyanye n’imikoreshereze mibi ndetse n’inyerezwa ry’amafaranga atagira ingano, nyamara nta na rimwe turumva Inteko yohereje raporo muri Gouvernement isabira Umuyobozi runaka gufatirwa ibihano, kandi nyamara ubwo bushobozi bwo gusabira ibihano abayobozi Inteko y’u Rwanda irabufite ariko nta na rimwe ibukoresha.
Ikibazo gikomeye dufite muri uru Rwanda ni uko Abadepite badatorwa n’abaturage. Abadepite bashyirwaho n’amashyaka yabo hakurikijwe uko babatondekanyije kuri liste, ibyo rero bigatuma uwagize Imana yo gushyirwa mu INTEKO asigara arwana gusa no kwanga kwiteranya na ba Nyakubahwa b’Ibikomerezwa bo muri Leta iriho, we gusa akarwana kudatakaza umukati we, ibindi ntukabimubaze. Birababaje ariko biteye n’agahinda!!!!!!!
Abenshi mu bayobozi b’inzego za Leta barenga ku mategeko ni abari hejuru y’ayo mategeko, cyangwa abakorera ku mabwiriza atanditse avuguruza ayanditse. Administration verbale ifite ingufu ziteye ubwoba muri iki gihugu, kandi utayubahirije ntibimugwa neza.
nONE BYABA BITUGANISHA HE? bIZAGEZA HE? BIZARANGIRA BITE? MWATUBWIYE UMUTI.
Haaaaa abadepite bari muri kampanye nyine batangiye kwiyamamaza no kwamamaza!!! Niba tutatoraga kugahato abamaze gutoranwa twashaka twabireka ntacyo bitumariye kbsa, bikunze twanerekeza ubuhunzi cg ishyamba, nawese abagafite imitima ntiri mugitereko barahangayitse ngo eejo baratweguza cg baratumanura hasi cg akazi ndimo kaguzwe nabandi ngiye kuvamo cg ndatura boss wange iki kontako mpagaze nibindi nkibi,ubwo akazi abagafite batanga umusaruro koko cg nugukora birwanaho aho gukorera rubanda? Igurishwa, Itoneshwa, Iyeguzwa, Itukwa, Itotezwa,… biri mu bakozi bakorera Leta cyane cyane muzibanze bizarangira ryari mwambwira? Barangiza bakajya gufungira abo bahangayitse mu NGANDO nako ngo ITORERO da, aho kujyanayo abo babahaangayikisha aribo IBIFI BININI:mayors, Vices, Gitifu, nabo ba Diregiteri kdi abo bose bakiyibagizako bagaabiwe muburyo butazwi, nako harabavugako batowe kdi baratoranijwe da
Ariko se iyi KOMISIYO y’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE MU NTEKO nibwo yajyaho? Ibi se kugirango mubinye bisaba raporo ya KOMISIYO y’Umurimo. Ubanza uburyo INTEKO ZOMBI Z’ABADEPITE NA SENA zigomba kuvugurura imikorere. Ese buriya buri komisiyo ntigira abatekinisiye ba kurikirana buri kintu cyose kiri mu nshingano z’iyo KOMISIYO. Atari uko bimeze, inteko yaba idakoraneza.
Abayobozi barica bagakiza muri iki gihugu. Ubonye umwanya agomba gushakira bene wabo akazi. Yabigeraho ate atirukanye abo asanzemo? Ingero ni nyinshi cyane ntiwarondora.Muzi mwese ibigo bagiye birukanamo abakozi barenga 100 , bwacya bakagaruramo abandi. Iyo komisiyo yabagahe?Ariko reka nshimire nibura KOMISIYO Y’ABAKOZI BA LETA, nibura bigaragaye ko yo akazi kayo yari yagakoze. Gusa bayihe ububasha bwo kujya ivuguruza ibyo bihangange byo mu bigo bya LETA mu rwego rwo kurengera IMARI YA LETA.
Ariko se iyi KOMISIYO y’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE MU NTEKO nibwo yajyaho? Ibi se kugirango mubimenye bisaba raporo ya KOMISIYO y’Umurimo. Ubanza uburyo INTEKO ZOMBI Z’ABADEPITE NA SENA zikoramo zitanoze .Zigomba kuvugurura imikorere. Ese buriya buri komisiyo ntigira abatekinisiye bakurikirana buri kintu cyose kiri mu nshingano z’iyo KOMISIYO. Atari uko bimeze, inteko yaba idakoraneza.
Abayobozi barica bagakiza muri iki gihugu. Ubonye umwanya agomba gushakira bene wabo akazi. Yabigeraho ate atirukanye abo asanzemo? Ingero ni nyinshi cyane ntiwarondora.Muzi mwese ibigo bagiye birukanamo abakozi barenga 100 , bwacya bakagaruramo abandi. Iyo komisiyo yabagahe?Ariko reka nshimire nibura KOMISIYO Y’ABAKOZI BA LETA, nibura bigaragaye ko yo akazi kayo yari yagakoze. Gusa bayihe ububasha bwo kujya ivuguruza ibyo bihangange byo mu bigo bya LETA mu rwego rwo kurengera IMARI YA LETA.
Duhora tubwirwa ko mu gihugu cyacu nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko ariko mu ngiro siko bimeze. Iyaba iryo hame ryubahirizwaga abo bayobozi baduteza ibihombo bakabaye bishyura izo ndishyi aho gukurwa mu misoro ya rubanda. Ese ibi bizakomeza gutya ducengana kugera ryari?
Abo bakozi ba Leta bacunzwe nabi, nibo dusaba gutanga servisi nziza, kutarya ruswa, kwimakaza indangagaciro nyarwanda, gutanga umusaruro batezweho… Mbiswa ra!
abadepite rwose ntacyo bamariye abakozi ba leta reba nawe hari itegeko rirebana numushahara batoye muri 2013 risohoka mu i gazeti ya leta ariko abarebwaga niryo tegeko ntibigeze bayahembwa,ikindi icyari ewsa cyaraseshwe ariko abakozi bose ntibabona imperekeza ;tutibagiwe kandi yuko imperekeza ari abo ba depite bayigize ubusa urebye uko umuntu umaze imyaka itanu mu kazi bamubarira ukwezi kumwe gusa.muri make nta badepite abaturarwanda bafite kuko bafitwe namashyaka yabo.Murakoze
turasaba ubuvugizi bwabaduhagarariye mu nteko:ibigo bimwe biracyakomeza guhemba imishahara itangana ku bantu bari muri category imwe kandi murebera,ibi ni service mbi yagombye gukosorwa
Iki gihugu gifite ibibazo bumikomeye. Mu nzego z’ibanze ho byaracitse. Barangiza ngo muri intore. Mu karengane?!Ariko bibwira ko abaturage ari injiji.
Comments are closed.