USA: Urukiko rwemeje ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda
Nyuma y’iminsi biri humvwa impande zari zihanganye; urwifuza ko umwami Kigeli umugogo we utabarizwa muri Amerika n’urwifuza ko acyurwa mu Rwanda akaba ari ho atabarizwa, urukiko rwo muri Leta ya Virginia rwemeje ko umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda.
Mu rubanza numero 2016- 15646 rwari rwaregewe na Speciose Mukabayojo (mushiki wa Kigeli) asaba ko umurambo wa musaza we ushyingurwa mu Rwanda, umwanzuro warwo ugira uti;
“Hashingiwe ku buhamya bw’abatangabuhamya mu iburanisha no kwiga ibimenyetso byatanzwe, Urukiko rwanzuye ko uwareze ikirego cye gifite ishingiro. Urukiko rwanzuye ko uwareze afite ishingiro kurusha ibivugwa n’abo yareze.
Kubw’ibyo urukiko RUTEGETSE ko uwareze yemerewe gukora ibijyanye no gushyingura Umwami Kigeli V n’aho umubiri we ushyirwa.”
Uruhande rwunganiraga urega rwashimye naho uruhande rwunganiraga abaregwa rwo rwasinyiye ko rutanyuzwe n’uyu mwanzuro w’urukiko.
Bamwe mu babanaga nawe barimo n’umuvugizi we Boniface Benzige bavugaga ko Umwami yasize avuze ko natanga azatabarizwa aho mu buhungiro, gusa umucamanza yemeje ko nta kimenyetso simusiga bafite kibyerekena.
Bamwe mu bo mu muryango we babaga mu Rwanda bari bagaragarije uru rukiko ko nta mpamvu ikwiye gutuma umuntu wabo ashyingurwa mu mahanga bityo akwiye gutahurwa agashyingurwa kuko ngo ikifuzo cye cyari uko umunsi umwe azataha mu Rwanda.
Byarinze kugera mu nkiko nyuma yo kutumvikanwaho n’impande zombi.
Kigeli V Ndahindurwa yasimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa wari umaze kwicwa mu 1959 aba umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961 ingoma ya cyami ihiritswe muri Kamarampaka himikwa Repubulika.
Kigeli yatanze mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016 ari ingaragu kuko yari yararahiye kutazashakira umugore mu mahanga.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Kare kose se! Umusaza nibamuhe..icyubahiro..cye ubundi dukomeze..gahunda..dore 2017 akazi ni kenshi!
byose kimwe
NANJYE NIKO NABITEKEREZAGA NYUMA Y’UKO ABANTU B’INGELI ZITANDUKANYE BABIVUZEHO MENSHI. UMWAMI W’URWANDA UTANZE GUTABARIZWA MU RWANDA BIRAKWIYE.
UMWAKA MUSHYA MUHIRE W’2017.
Yewe azaze pe nange nifuzaga kumuherekeza iwacu iNYAZA MU RUKARI, Nta kiza nko gutabarizwa n’abanyarwanda murwanda yayoboye igihe kibi kikamutera ubuhunzi, Imana imuhe iruhuko ridashira.
harya ubwo ntibyakabaye byiza abafite ababyeyi bose baguye hanze y’igihugu bagatahana n’umwami? nk’abaguye Burundi? TZD,RDC? buriya ntibakoroherezwa? ni igitekerezo ntimuntuke nyabuneka uwanjye ari hamwe muri aho
Nibashaka bamutabarize ku kwezi ariko amatiku ave mu nzira. Harya ngo umwami niwe waha abanyarwanda ubwiyunge busesuye? Bene wabo ba hafi barwanira umurambo we ivumbi rigatumuka! Nako umugogo mumbababarire da! Abatemera ko u Rwanda rwabaye Republika mutere urutoki hejuru. Abajya imbere ikigongogongo rwose urugendo rwabo ntiruzagera kure.
ivumbi rigatumuka hhhhhhhh uranyishe cyane? wa mugani niba abantu bacagagurana mu kumenya aho umugogo ngo usinzirirwa harya…cg utahirizwa?? ikinyarwanda cyo gusingiza umwami kiri ku ngora! ubwo abanyarwanda badafitanye isano ya bugufi bo bakwesurana bate aho batumviknye. Mana ube hafi
Birababaje cyane kubona muri 2017, urubanza nkuru rureba UMWAMI w’u Rwanda rucibwa n’umuzungu. Uwo muzungu aca urubanza rwaho UMWAMI atabarizwa nkande? Ibyo twese tuziko ari akazi k’ABIRU. Erega ndumva ejo, umuzungu ariwe uzavuga n’izina ry’umusimbura wa Kigeli?? Uwapfuye yarihuse koko.
Tugarutse kuby’itabarizwa, ubundi twese tuziko mumuco wa Kinyarwanda no mumuco w’Abiru, umwami watangiraga ishyanga yabaga yiswe Umutabazi. Cyaraziraga kugarura umugogo we mu Rwanda kuko byari umuvumo. Ibyo rwose uretse kwigiza nkana ntamukuru utabizi. Ubwo mubirenzeho rero, ngo kiriziya yakuye kirazira.
Uwo mugogo nimuwuzane, muwutabarize i Nyanza, ariko n’ingaruka zabyo muzazirengere.
Nisha bambiya mimi.
Comments are closed.