Digiqole ad

Episode 90: Eddy amenye andi mateka ye, ndetse amenya ko Jane ariwe Kabebe

 Episode 90: Eddy amenye andi mateka ye, ndetse amenya ko Jane ariwe Kabebe

Njyewe-” Ubaye iki se noneho?”

We-“Ndeka najye sinjye

Ewana maze kumva ijwi ry’umwana w’umukobwa twari kumwe numvise rirasona neza mu matwi yanjye birambabaza ko arize kandi narashakaga gukomeza kumwiyumvira ubwo ntangira kumwinginga.

Njyewe-” Niba ari njye mbateye amarira ku maso mumbabarire

Aho kugirango ansubize yakomeje kurira nzamura ukuboko mufata ikiganza nkomeza kumuhoza hashize akanya aratuza yitsa umutima ubugira gatatu ubundi mu ijwi ryiza ariko ryuje ikiniga atangira kumbwira,

We-” nkivuka nakuze mbona ibyiza byose bibaho nishimiraga ababyeyi banjye bakundaga kunkinisha no kunsimbiza  baseka  mbega nakuze ndi umwana wuje ibyishimo, uko nagendaga  nkura niko nakomezaga kwiyumvamo ko ejo hanjye ari heza, icyo  nabonaga imbere ni umucyo nta mwijima nigeze mbona  mu bwana bwanjye,

Ibyo byose byaranze amateka yanjye byatumye nkura mfite umutima woroheje sinsubize inyuma abangana ahubwo nkishimira ko n’abandi bose bamera nkanjye bagatunga bagatunganirwa maze abana babo bakazakura nkuko nakuze,

Ibyo byose kandi nibyo byamfashije kwiga amashuri  mato nkayatsinda neza ngakomeza nkajya muyisumbuye ndetse nyuma yo gutsinda  ikizamini cya   nkaza   kujya kwiga no muwa kane  mu Ruhango aho niho amateka yanjye nakwita ay’umusaraba yatangiriye.

Nagezeyo  maze kwiga igihe gito nishimira umwana w’umuhungu wari uzwi na bose kubera ko bamwe bamusekaga ariko njye  nkumva mwikundiye, nahoraga numva nshaka kumubwira ko mwishimira ndetse ko kuba asuzugurwa na bose ariko hari  umukunda mu cyimbo cyabongabo bose,

Umunsi umwe naratambutse ndamusanga turaganira numva ibineza neza muri njye ari nako yatunguwe no kubona umuntu umwitaho kandi aziko bamuseka bose cyeretse umusore bakundaga kuba bari kumwe ntamenye uko yitwa gusa ubu mubonye namusabira umugisha nako nimara kuba Umubikira nzajya musabira ubudatuza.

Umbajije ngo nari naramukundiye iki sinakibona kuko nanjye kugeza na n’ubu sindakimenya gusa byo naramukundaga pe, yari  umwana wubaha umwana utuje byongeye kandi akirwanaho kuko nubwo yigaga yacuruzaga amandazi muri centre ngo abone uko ariha ishuri ari nabyo byatumye aba iciro ry’imigani,

Ubwo hashize igihe, kuburyo butunguranye Papa ankura kuri icyo kigo  ngo kuko atifuzaga  ko mpiga nsezera uwo mwana w’umuhungu nakundaga ariko kuva uwo munsi tukigera murugo kubyakira byarananiye ibiryo ndabyanga ngo ndashaka uwo muhungu,

Papa yarankubise ibi bikomeye antegeka kumwibagirwa burundu ambwira ko ahubwo arakora ibishoboka byose sinzigere nongera guhura nawe mubajije impamvu ansubirisha urushyi ndetse anyicisha n’inzara,

Hasize igihe gito Papa  yambwiye aseka ngo-” ka gasore kari karanteshereje umwana umutwe kapfuye, kazize kujya  kwiba gacukuye inzu  hanyuma nyiri urugo mu kwitabara akagakubita ibuye mu mutwe kakahasiga ubuzima  ngo ibyo byose  yabibwiwe na Directeur wo ku kigo nigagaho”

Namaze amezi atatu ndira ndetse mara ukwezi mu bitaro umutima wanjye ucura umwijima  ariko buhoro buhoro natangiye kumwibagirwa, aho niho nahereye nzinukwa gukunda.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma Mama wankundaga cyane yakomeje kumpumuriza ko ngomba kwibagirwa byose nkongera kwibona mu rukundo ariko nyine byari ukumvura igikomere,

Mu kurangiza secondaire naje kumenyana n’umusore witwaga  Jacob  mu kumukunda ninginga umutima ngo umpe umutuzo muzana murugo yewe ngo mwereke ababyeyi. 

Uwo munsi Papa ibyo yamukoreye n’agahomamunwa Jacob yakijijwe n’amaguru ahunga Papa washakaga kumukubita, maze biba ubwa kabiri nkomereka umutima ntangira kwibuka ibihe byanjye bya cyera ngiseka nkamwenyura nkabona umucyo n’inseko ya Mama wanjye muryamye mu gituza maze nkifuza gusubira bwana cyangwa nkipfira.

Ubwo ibyo narabyibagiwe nkomeza kwishakamo umutuzo kuko nta handi wava  atari  umuntu ubwe uwihaye dore ko nawubujijwe na Data umbyara ariwe wakawumpaye.

Hashize gihe kitari gito ndangije kwiga byabaye nk’ibimpira mbona umusore nongeye gukunda byabaye nk’igitangaza muri njye kuko yitiranwaga na Eddy nabuze.

Uwo musore yaje yisanga yinjira mu mutima wanjye ndakinga ari nako ndwana intambara n’undi Mugabo  witwaga Fred Papa yifuzaga kunshyingira gusa uwo musore kuko yari umunyamugisha kuburyo butangaje mbasha kuyitsinda.

Nyuma yo kuyitsinda ninjiye mu rukundo rwuje umunezero utarigeze ubaho muri njye, nibagiwe byose ndahirwa ngaseka ntera intambwe musanga nkamufata ikiganza abatubonye bose bakishima.

Iyo namuburaga narahangayikaga yandwaniye ishyaka dore ko yari afite n’abavandimwe bamukundaga cyane nanjye bikantera ishema ryo kwitwa  Girl Friend we.

Bidatinze  twumvikanye  kurushinga  maze rero  habura  igihe gito impeta nyambare Papa ati ndashaka kugutuma mu Buhinde ukajya kunsinyira contract dore ndashaje.

Byabaye nkibinkora ku mutima numva nabyanga ariko kuko uwo musore yankundaga kandi yari yifitemo ikizere muri we  yanga ko murutisha umuryango wanjye arambwira ngo nemere ngeyo, ubwo namusezeranije ko nzagaruka nkimukunda nurira indege ndahenda.

Nkigera mu buhinde ntaricara nasanze abagabo batatu b’Abanyarwanda bantegereje bambwira ko baziranye na Papa, banyakira vuba nkigera mu modoka yabo mfata telephone ngo mbwire wa musore Eddy ko nagezeyo, bati iyo telephone yizane  hano vuba ngo ntimerewe gukoresha telephone.

Bampereje ticket yindi y’indege bambwira ko ninibeshya gato nkazana ibyo badashaka mpura n’ibibazo bikomeye, duhita twurira indege ntazi aho ngana ubwoba n’agahinda binyegeka ku musego ndasinzira nakangutse numva bambwira ko tugeze Kenya tuvamo.

Bahise bankubita mu modoka yindi nanone, banjyana ahantu ntamenye ntangira kuba mu cyumba gikinzwe cyokoze nta kintu bigeze bantwara, barangaburiraga nkarya nubwo ntari mbishoboye kubwo agahinda nari natewe no gusiga  Fiancee wanjye nakundaga  bitabaho ariwe Eddy.

Nirirwaga ndira, nkarara ndira, ngatakamba, ngapfukama ariko bikanga bikaba iby’ubusa maze  hashize iminsi ntibuka ngiye kubona mbona urugi rwaho nari ndi rurakingutse mukureba neza ukinguye mbona ni Papa umbyara, Mana weeee!

Narahagurutse ndamuhangara mubwira ntamutinya ko yangije umutima wanjye kuburyo bukomeye ambuza umunezero nifuzaga kuva mu buto bwanjye, maze icyo nawe yankoreye ni ukumpondagura ngeraheza kwirwanaho ariko biranga nitura hasi maze  arigendera.

Ubwo undi munsi yaragarutse  ikintu cya mbere yansabye ni uko ninzana ivogonyo aranyereka uwo ariwe neza, maze nanjye ndatuza  n’amarira menshi mubaza impamvu yibyo byose.

Papa umbyara yarateruye ntiyatinya  kumbwira ko yabikoze abishaka kandi yabitegute bityo ngo  ibyo nigira byose nibagirwe uriya musore Eddy  mu mateka yanjye maze ahita ansiga aho arigendera.

Nkimara kubyumva nabuze icyo nkora agahinda karanyegeka  bucyeye  bwaho nanone Papa mbona agarutse kundeba muri cya cyumba nabagamo ntasohoka ,nongera kumubaza impamvu yatumye  ntabana n’umusore yari yaremeye kumugaragaro ubundi mbona akunje isura nibwo bwa mbere nari mbonye papa nkamutinya maze n’umujinya mwinsi  arambwira ngo-” Jane, imyaka ibaye myinshi  ndi umujura ruharwa ndetse ndi ndi n’inkoramabi yose uzi, natangiye uwo mwuga cyera kuko nagiraga umujinya w’umuranduranzuzi iyo nabonaga abafite ngewe  ntafite, nkabona abatunze njye ntatunze”

 

Yarakomeje  ngo-” hari umugabo   umwe  witwaga Ruboneka  Eddy  wari ufite ubutunzi  akaba n’umuntu mwiza ubanza ari nacyo twamuhoraga,  twari twaramuhize iminsi myinshi ariko twaramubuze twashakaga kuzimya umuryango we tukigarurira imitungo ye kuko nta wundi muryango yagiraga usibye aga kecuru kabaga mu cyaro

Yarongeye  arambwira ngo-“umunsi  twamutegeye mu nzira aho yari avuye kwishimana n’abandi ko yari amaze kubona imfura ye, ndetse yari ari kumwe  n’umugore we maze tubasiba mu mubare w’abafite ubuzima, gusa  ako kana ke  kuko kari gato  cyane muri twe uko twari batatu twabuze aho duhera ahubwo tukazengurukana dushaka aho tukajugunya dushiduka twageze mu rugo iwabo tukigerayo abakozi uwo twafashe nawe urabyumva ahubwo ikosa twakoze ari naryo riri kunyirukansa imihana na nubu, ni agakecuru twahasanze kaducitse kagatorokana uwo mwana.

Yarakomeje arambwira ngo-“hashize iminsi micye twagabanye ibintu byose bya Ruboneka  Eddy aho niho nazamukiye, aho kwiba njyewe ubwanjye nkoresha abajura  kuko nari mbonye amafaranga, nkajya mbabwira aho bajya kwiba bavayo nkabahemba.

Arakomeza ngo-” Aho niho nakuye ubutunzi bwanjye uzi mfite bwose, nubatse inzu nyinshi, ngura imodoka nyinshi ndakubyara uvuka ntacyo ubura nkwitaho uba umukobwa mwiza cyane”

Papa yarakomeje arambwira ngo-“Umunsi nza ku ishuri ryanyu mu ruhango, niwo wa mbe wambujije amahoro n’amahwemo nkajya ndara ntasinziye, ubwo nageraga hariya mwigaga nkaba  mboye umwana usa neza neza na Ruboneka Eddy nzi nasibiye umuryango, mubajije Papa we ati ni Ruboneka Eddy”

Papa akomeza ambwira ati-” buriya  niho havuye impamvu yawe yo kuva hariya wigaga ukajya wiga utaha aho nkubona, kiriya cyana nagerageje kugihitana nifashishije Directeur wabo nubwo byanze gusa narabiharaniye, noneho sasa kugirango utazasubira kumutecyereza kuko wari warigize ingunge wirirwa umuhamagara mu nzozi  nakubwiye ko yapfuye nkubeshya ngo ukunde umwibagirwe”

Papa ati-“bidateye kabiri nibwo nashatse kugushyingira vuba uko nabishakaga aribwo  nagushyingiye  Fred watorotse ukomongana  ugakizwa n’abagiraneza maze  mubagukijije  baza iwanjye  nkaba  mbonye cya gisore cya Ruboneka  nacyo kirimo”

Papa yakomeje agira ati-”  kubera ubwoba n’ikimwaro nicishije  bugufi ngo hato atazamenyera ibyanjye ntangira  gupanga gahunda rero y’uburyo namuhunga ataragera mu cyumba cyanjye ngo ahantsinde kuko  kuva uwo munsi natangiye kurota mfukamye imbere ye musaba imbabazi ari nabwo natangiye kuzana imitungo yanjye hano muri Kenya gacye gacye na Mama wawe ukubyara nta nakimwe azi”

Papa yakomeje ambwira ngo-“Maze kwitunganya neza nababwiye gukora ubukwe vuba kugirango nizeze ibitangaza mwe mwembi ngo mutazagira icyo mucyeka umunsi wo kukohoreza mu Buhinde ni nawo nazanye Mama wawe, Grace na barumunabe hano muri Kenya ndetse ibyakubayeho ugeze mu buhinde nawe urabizi ni njye nari nabipanze”

Papa Ati-” Jane, byakire kandi wibagirwe kuzasubira mu Rwanda na riwe sinshaka ko mfira mu buroko byongeye kandi sinashyingira kiriya cyana cya Ruboneka, umenye kandi  ko ari wowe ubizi wenyine ndamutse menye ko wabivuze nzabyikorera nubwo nakubyaye”

Ubwo Papa amaze kumbwira gutyo yahise asohoka barakinga agahinda kinjira mu mutima wanjye karawusatura nongeye kwisanga kwa muganga aho namaze amezi abiri yose muri coma, nakanguka ngasanga Grace  murumuna wanjye ariwe undwaje.

Ngitora agatege Grace yakomeje kumbaza ibyo aribyo ariko nkamuhumuriza nkamubwira ko twimunse kandi Eddy azansanga muri Kenya tukabana ariko umunsi umwe byaranze Grace umwana twareranywe mukunda kuburyo butangaje mubwira  byose ararira arihanagura.

Yamfashe  mu gituza umwana wa Mama yemera kumbikira ibanga ndetse ansezeranya kumfasha gutoroka mu rugo nkaza mu Rwanda ubwo nibwo umunsi umwe ari ku mugoroba  turi gutembera mu bitaro njye na Grace twacunze abasore Papa yari yarashyizeho ngo baturinde maze Grace  ankatisha inyuma  y’inzu arambwira ngo-” Mwana wa Mama dore ntuzabaho ufite intimba y’urukundo yewe ntuzava muri bino bitaro vuba kuko imiti y’abagaganga  ntacyo yagufasha  ahubwo genda Imana izagufasha ubone Eddy wakunze mu bihe byose”

Ubwo  Grace yampaye udufaranga yari yibye Papa ndetse aratsimbutsa  mfata inzira aho ntazi, ntibyatinze abajura barancucuye  ibyo nari mfite byose bansigaho ndi intere  byose nari ndimo gushaka Eddy nakunze kuva cyera nkongera kumubona ntabizi ubundi nkabuzwa kubana nawe  n’ubuhemu bwa Data.

Nyuma yo kwamburwa n’abagiranabi nahungishijwe n’umugiraneza anjyana mu muryango w’Abenebikira nibo bamfashije kongera kuba uwo ndiwe uyu munsi, mbonye ntayandi mahungiro yanjye ndetse n’inzira zanjye zo kwisi ari  amahwa gusa, ndakata nerecyeza inzira yo kwiha Imana , Iyo niyo nzira yanjye y’ubuzima nitwa nitwa  JANE

 

Urukundo rwanjye Jane twitaga  Kabebe  disi ndongeye ndamubonye ! Ooh My God!

……..Nkimara kumva ibyo byose agapira nari nambaye kari katose nanjye kubera amarira, nababajwe cyane n’amateka yanjye nari maze kumva, gusa kandi nkumva nasimbuka ngo ngere mu bicu kubera Kabebe nari nongeye kubona maze byose bibyiganira muri njyewe ikiniga kiramfata najya kuvuga bikanga ,hashize umunona ndihangana mvuga nsunikiriza,

Njyewe-“yooooooh, ihangane disi wahuye n’ubuzima bukomeye kandi byose ubiterwa n’umutima mwiza waremanwe, niyo mpamvu  Imana yagutoreye kuba umuhamya w’ubuzima tubamo ku isi yayo, nonese ubwo uwo musore uracyamwibuka?”

Jane-” natangaye cyane mbonye musa, ni nayo mpamvu namennye icyayi ndi kugusukira, icyo nzi neza ni umutima mwiza no kwicisha bugufi yagiraga

Njyewe-” nonese wambabariye ukandeba  mu maso  nubwo ufite agahinda ukamenya uwo ubwiye ubuzima bwawe bwose

Jane-“Hoya, batubujije kurebana n’abasore mu maso, ariko ejo banyihanangirije bwa nyuma ubwo nakurebaga, ndetse nongera kwihanangirizwa mukanya ngo sinkurebe

Njyewe-” yooooh! ihangane disi, ariko se nta kindi kimenyetso uwo musore  umuziho?”

Jane-” cyereka inkovu nini yari afite mu mugongo yambwiye ko yikubise hasi yirukankana ihene cyera!”

Njyewe-” Ngaho ihangane unkoreho nubwo utandeba

Jane aho kunkoraho yarashigutse  andeba mu maso ntiyahumbya aba arambuye ukuboko ankora mu mugongo yumva ingovu nari mfite, ahita  asakuza avuga cyane ngo” Eddy weeeeeeeeeeeeeeeee!”

Jane yahise akuramo ibyari bimupfutse isura byose, koko nsanga ni Jane menya neza ko ariwe twitaga Kabebe mu gihe gito cyane namumenye, umutima wanjye usagwa n’ikiniga cy’ibyishimo mu guhoberana bitangaje nibwo twabonye Padiri na Ma soeur turikanga turarekurana twubika imitwe twese tubura icyo tuvuga, ubwo Padiri na Ma Soeur baba bakomye mu mashyi turarebana tubura icyo gukora Padiri ahita avuga.

Padiri-” Bana ba, Muhumure ibyo mwavuze byose twabyumvise, rwose twari turi inyuma yanyu  nta na kimwe cyaducitse, uyu Eddy niwe mwakundanye no mubwana igihe mwigaga no mu Ruhango”

Njyewe-” yego rwose Padi uyu niwe Kabebe nategereje imyaka n’imyaka, byose bihamirizwe naka gapapuro kamaze imyaka n’imyaka, dore  aka yakansigiye ubwo yansezeraga

Jane yahise agafata koko abona niko, ibyishimo biramurenga andyama mu gituza ararira nk’umwana muto.

Padiri-” Ma Soeur,Igikurikiyeho ni iki?”

Ma Soeur-” Mon Pére, aba bantu umuhamagaro wabo ni uyu turebesha amaso yacu”

Padiri-” nibyo Ma Soeur, iki ni ikigaragaza ko Imana nta kiyirusha intege ndetse ko tugomba kwemera ko nyuma ya byose ariyo ifite aho icisha ibintu byayo,  iyi niyo nzira Imana yashatse ko munyuramo kugirango muzatange ubuhamya bw’amateka yanyu, hari benshi bibaza ibitangaza by’Imana bakabibura ahubwo  bagategereza ko Imana izimanukira ikabereka ko ariyo ibikoze, ariko se nk’ubu wavuga ko iki atari igitangaza cy’Imana? Ahubwo muze dusange bariya bagenzi banyu twasize ubundi mubasezere nanjye mbahe umugisha kandi muhumure Imana iri kumwe namwe…………

Ntuzacikwe na Episode ya 91

 

 

 

Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe

Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.

Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.

“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.

Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.

Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.

Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.

Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.

*************

 

62 Comments

  • Woooooow
    Imana ishimwe cyane
    Iyi episode iraryoshye cyane
    Imana idufashe Simon ahinduke rwose aboneko Imana ya Eddy ihambaye areke abana bibanire mu mahoro

  • Ahwiiiiii, murakoze cyane ndumva meze nk’utuye umutwaro wari uremereye cyane pe
    Mumbabarire ntimunsubize mu icuraburindi mvuyemo rwose kuko nanjye nahita njya muri coma, nizere ko Eddy igihe cye cyo kwishima ari icyi.

  • Ibi bintu ni ubuki (honey )gusagusaaaaa!

  • Imana ikozeigitangaza eddy abonyekabebe a riwe jeni jemus arakiraniyonkurugute arasubira nokukazike ntaranasimbuzwe

  • Ahwi muradushumbushije umutima wari wijimye kubera episode ya 89ariko ndishimye kuba aba bana bongeye guhura Edyy ihute usubire kukazi jeanne ajye kwa maman sarah muhite Mukora ubukwe byihuse kadogo agaruke murugo .Mbega urukundo !!!!!!!!!!!.

  • Mbega we birarenze pe ibinezaneza byansabye aho nicaye weeeeee, ahwiiiiii

  • Amen!!inzira zi Imana zirenga igihumbi koko!!! Kdi umugambi wayo uko birikose urasohora. Please Eddy azatubwire niba iyinkuru ari mpamo or ari igitekerezo. Good day inshuti nziza family

  • Ahiiiiiiiiiiiiiiiiii mbega byiza nanjye nkumubyeyi mbahaye impundu baba nanjye kandi nshuti zajye.Mugaruke tubatahire ubukwe maze muzasure Simon mumushyiriye umwuzukuru.Imana ninziza ibihe byose mbese ndishimye kubona Eddy yongeye guhura na Jane Kabebe we disi.Reka mbingere impundu Ahiiiiiiiiiiiiiiiii kandi mbaragize Imana kuko niyo ibikoze.Ndayishimye kuko itajya ireba nkabantu

  • Namwe muratubeshye kabisa umuntu yamara umwaka ntiyibuke umukunzi we cyereka niba Eddy yari yarihinduye ubwanwa bwarabaye bwinshi cyane?

    • Ntabwo Eddy yigeze ahinduka, kuko jane akimubona yahise amumenya. ahubwo eddy ntiyigeze amenya jane kubera imyambaro yababikira ipfutse hose

      • Jane nawe ntago yamenye eddy, nuko yapfuye yamwizeye kuko bari basa. Ariko kubera imbaraga zurukundo ziranga zinesha jane yiyumvamo eddy nubwo atari yemeje yuko ari eddy original.naho eddy we yari yarangije kumumenya kuko Jane yavugaga amateka ya eddy.

  • Umwanditsi w`iyi nkuru rwose Imana imuhe umugisha. Imana niyo ifite ijambo ryanyuma kubuzima bw`Umuntu.
    Ibyo ucamo byose, guhemukirwa kose wagize,ingorane zose unyuramo, hari ibyiringiro ko wabisohokamo kuko ntakinanira Imana. urukundo rw`ukuri rurababarira,rwihanganira byose.Ubu simoni ararorongotana kubera guhemuka agahemukira n`umuryango we. Twiteguye kobona ibyishimo bya Jane na Eddy kandi ubuhamya bwabo ni ikigaho abato n`abakuze bazahora bigiraho.

  • Waouuuuuuuuu.
    Imana ishimweeeeeeeee.
    Ibyari imisozi ibihindura amataba koko.

  • Eddy Imana muri kumwe,
    Ariko ndabona isoje inkura muri mood y’ukuntu nayikundaga. Ntago nsobanukiwe ukuntu Kabebe ariwe Jane arinze abara inkuru yose ikarangira ataramenye Eddy ?

  • we are happy with this current episode.plz Eddy go and have marriage with your lovely Jane.i was discouraged with 89 episode.Eddy you are very intelligent.i wish u all da best from God.

  • Ndaryohewe kbsa!
    Ibi bintu ni salama kbsa
    Ahubwo umwanditsi azayandikemo igitabo rwose cyagurwa pe

  • Muraho neza bakunzi b,uuseke. kuva natangira gusoma iyi Episode ya EDDY nibwo mbonye iryoshye kandi ishimishije cyaneeee. Ndishimye cyane Hariya niho dukwiye kuvuga ko IMANA ishobora byose icyo wapanga cyose IMANA itabishaka ntacyo wageraho.IMANA ishimwe.

  • Byarushaho kuryoha Eddy asanze yarasimbuwe mu kazi; ahubwo we na Jane bagafatanya kugaruza imitungo ya Ruboneka Simoni afite. Kandi ibihamya birahari; inkiko zabikemura bityo bagafatanya gukora mu byabo bwite!

  • bigeze aho bigoye noneho. Simon agiye guhiga aba bana abagirire nabi byanga bikunda. kandi sinibaza ko jane ashobora gutanga papa we kuko nta gihamya n’imwe afite imushinja ko yishe ababyeyi ba Eddy. kereka wenda igihe atekerereza inkuru umukobwa we haba hari nkumuntu wihishe wabafashe amajwi.

  • UMWANDITSI YATWIFATIYE IMITIMA NASHAKA AZATWARE N’IMIBILI YACU ! EPISODE NKIYI N’IGITANGAZA GUSA
    UZIKO USOMA UDAHUMBYA KUGEZA IHEZE?

    AMATSIKO NGO MUTAHE BUBEREYYE IKIBEHO RERO

  • Ngo uyizera ntazakorwa ni soni kugira nabi ntacyo bimaze Eddy na Jane muzababarire papa Jane mumwerere imbuto. Jye ndabaye kuba ntari mu rwanda ngo najye nzabone umuntu utujyezaho iyo nkuru pe. Mon numero +32487265706 mwashira kuru groupe ya whassap merci

  • Wowwww !!!!! Imana ihabwe icyubahiro nukuri .ndishimye kuburyo mutakumva ?imana itubabarire iturinde Simon wabona aje hushakisha jane akongera akabyica ?oya rwose imana imucishe hirya.gusa imana ifashe Eddy asange kukazi ntawa musimbuye akomeze akore maze ahite yikorera ubukwe na Jane.

  • Namwe muratubeshye kabisa umuntu yamara umwaka ntiyibuke umukunzi we cyereka niba Eddy yari yarihinduye ubwanwa bwarabaye bwinshi cyane?

    hhhhhhh
    FRANCO URASEKEJE JANE YAMAZE IGIHE AFUNGIRANYE, AMARA IKINDI GIHE MURI COMA, BIRASHOBOKA CYANE KANDI ISI YARI ARIMO NTA BYA EDDY YARI AZANYE AHO YAMUBONEYE YARAMWIKANZE. AHUBWO URUMVA NO KURIRA NO GUKUBITWA BYAMUHINDUYE IGISENZEGERI

  • Ndumva nishimye ariko ndanababaye cyane ?kuko sinzabona Eddy kuko sindi mu Rwanda ?Ese Jane we uriya munsi ntazaba ahari ?nubwo ntazababona ariko numva ibyiza aruko nawe yabahari nkuko bafatanije kurwana intambara y’urukundo bakazana basi muzampe ifoto ye murebe?episode yanyuma muzashyireho ifotoye abatazabasha kuboneka tumurebe kuko turamukunda cyane.

  • nukuri Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira, Iyi nkuru njye nyibonamo imbaraga z’Imana kuko nubundi ihuza n’ubuzima bwa muntu bwa buri munsi aho duhura n’amakuba intambara zitandukanye ariko nanone tugahura n’umunezero ndetse n’ibyishimo,ubuzima niko buri n’ubw’ibyishimo n’imibabaro,iyi nkuru niyo yonyine nakunze ,Umuseke nukuri muzi ikwiriye courage

  • james urihe ko nkuzaniye igikuru gishyushye!!!!! inshuti magara uraza kumubona ukuntu yishima, ntibizabatangaze ubukwe bwa James na Eddy bubereye umunsi umwe!

    i am happy and happy!!!!!!!

  • Wwww mbega inkuru uryoshye Imana ishimwe kuba Eddy yongeye kubona jane

  • NDANEZEREWE PE.IKI NI IGIHEMBO IMANA IBAHAYE KUBA BYARABASHOBEYE MWESE MUGAHITAMO KUYIHUNGIRAHO. AHWIII, REKA NTEGURE IMISHANANA.

  • Ndakeka ko impamvu Jane atamenye Eddy ari uko atamutekereza mubantu bihaye Imana

  • Ndishimye cyane kuko Eddy yongeye kwishima ndetse akaba yongeye kubonana na Jane Kabebe .Mbega Simon ngo ararota bikamusohoreraho !Ngo yarose amupfukama imbere amusaba imbabazi biraje bisohore .Reka tubitege amaso…..,Eddy mugaruke di mukomeze gahunda zubukwe turagutegereje

  • Amatsiko aranyishe yo kumenya end! Ese ubu hasigaye episode zingahe??? Amatsiko weeeeee!!!

  • Hewe sha noneho ndemeye kabisa!! Amarira aranyishe pe! iyi episode irarenze! nubwo byo hari aho bakabije mise en scene! kuba batinze kumenyana. Nubwo batatekerezaga ko bahurira ahantu nka hariya, ariko nanone ntibyumvikana ukuntu nyuma y’umwaka umwe gusa wayoberwa umuntu mwakundanye LOVE NK’IYABO ukamwitiranya meme n’ijwi ntuhite urimenya!! kuko Eddy we yamuvugishije inshuro nyinshi!! Eddy nawe kumva iyi story yose acecetse arinda ayirangiza nta marangamutima amufata ngo amuce mu ijambo amwereke ko yamumenye ntibyabaho!! Ibi nyine byerekana ko ari inkuru mpimbano-nyigisho ariko ntiyibujije ko IRARYOSHYE TU. COUP DE CHAPEAU KU MWANDITSI WAYO
    MURAKOZE

    • Umwanditsi nyine ashaka gushyiramo igihinde(gutinza inkuru) kubera intego ye, ariko biranashoboka rwose kuko ubuzima Jane yabayemo umwaka wose guhera umunsi wa mbere yaviriyeho mu Rwanda agakingiranwa, agakubitwa mu gahinda kangana kuriya akarinda ajya no muri koma, ubundi biba bisa nko kumukoropa ubwonko nuko ahubwo amaraso akundana cg afitanye isano akururana naho ubundi nawe byakubaho. uziko uba munzu cyane ukazasohokamo ureba ibirorirori(kutareba neza kubera kutabona izuba) noneho ongeraho torture Jane yakorerwaga ngo akunde yibagirwe Eddy. ahaho umwanditsi ntacyo mushinja ahubwo amakosa bayakoze cyera biganirira iby’urukundo gusa bakibagirwa kubwirana amateka yabo ariko ntakundi byose byabereyeho kubaremera andi mateka akomeye mubuzima no murukundo rwabo

    • eddy we ntago yari yamumenye kubera imyambaro jane yari yambaye. Jane we kumenya eddy byabanje kumucanga cyane kuko yanze guhita avuga ngo ni eddy ngi hato adaseba kandi abantu bajya basa cyane, kuko jane yari yahisemo kuba Ma soeur ari nko kwiyahura kandi na eddy nawe nuko yahisemo iriya nzira yo kuba padiri.gusa impamvu batahise bamenyana nuko jane na eddy ntawakekaga ko bahurira ahantu nkahariya. Gusa Thank u God! !!

      This is how our almighty God works, he has a thousands way to get u no matter what.

  • mbega episode ngo iransimisha,kuba padiri kwa eddy byari byambabaje none bitumye abonana na jane

  • njye ndasomye mbisubiramo nzi ngo ndi kurota. gusa isubiriza igihe. njye nari naraheranwe n’agahinda ariko umucyo ugarutse mumutima wanjye. ahubwo ni bakore ubukwe vuba rwose

  • Harabura iki ngo iyi nkuru ikorwemo film?? ko yabona cesal zisigaye zose!!!

  • Mbega umunezero

  • Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ” Inkware ishyize kera itora mu itongo ry’uwayihigaga”. Eddy humura ikinyoma ntigitsinda ukuri. ariko Imana ni igitangaza kweli: Umugome nka Simon akabyara umwana w’imico myiza nka Jane!!!!!!!!!!

  • Amiiiiiiiiiiiiiiiina!! Ahwiiiiii ,mbega ibyishimo ngize!! Mana urakoze kongera guhuza abakundana! iryavuzwe riratashyye, simoni niwe wariye ibyababyeyi ba Eddy disi!! Naho we, ibye byamurangiranye! ahubwo amenye ubwenge ntazongere gukandagira mu Rwanda. Rusahura nda gusa!! Otherwise, aba bana bo baramenyanye; kuko igihe bamena icyayi bose! Jane amenya Eddy, Eddy nawe yumvise ijwi yicirwa nimyenda jane yari yambaye!1 Ariko se nange mbaze, bipfukaga nkabatabuliki kuburyo hasigara amaso gusa??? Aha mwakabije.

    Epsode ya kwanza kabisa

  • birikoze rwose Imana irongeye irabahuje. nkigitekerezo nuko iyi nkuru mwazayandika mugitabo nabadakoresha murandasi ikaba yashobora kubageraho kuko ni inyigisho ikomeye y’ubuzima abantu benshi bacamo. kandi mbashimiye rwose ukuntu mukomeza kutwigisha.

  • wowwowowwowoowowowowowowoowoo,mana we njyewe ubu byandenzee uziko nsomye ntahumbwa,amarira namuntu nitayeho ibi birarenze,rwose mwanditsi reka noneho eddy yismime arababaye bihagije pee,happy marriage day guys.

  • Ahiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ntaze impundu mana we, ndaruhutse weeeeeee. Naringiye kuzapfa kubera umutima, amarira, ubwoba bwinshi. Akateretswe n’imana ntigahuhwa numuyaga.

  • Ariko iyi nkuru yiberamo ibidasanzwe gusaaaaaaa, umuntu muhuye bwa mbere umubwira amateka y’ubuzima bwawe bwose utamuzi atakuzi, noneho ukanazanamo iby’urukundo muri milieu itarangwamo urukundo rw’abashakana? byibuze iyo abivuga abibwira padiri cg masela byari kumvikana kuko babafata nk’ababyeyi n’abajyanama babo; gusa ntacyo bidutwaye ikingenzi nuko inkuru ituryoheraaaaaaa

    • Ntibitangajeko yamubwiye amateka y`ubuzima bwe bwose kuko Padiri na Ma Soeur bari babasabye kuganira ku cyatumye bafata umwanzuro wo kuza kwiha Imana. Yamubereye umunyakuri rero kuko yahereye byose mumizi,ntaho mbona umwanditsi yakabije.

    • Impamvu yabyo nimbaraga yurukundo rwateye jane kubivuga kandi amateka nagahinda Jane yari afite nabyo byari kuzamuturitsa umutima kuko bisa nkaho yarimo yitura umutwaro wari umuri mumutima.

      Kandi mubuzima busanzwe iyo ugize ikibazo ukagira umuntu ukibwira niyo atanagufasha kuri icyo kibazo ariko bikuruhurira umutima.

  • Manaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ntacyo nakongeraho gusa icyubahiro nicyawe MANA.

  • ko igitekerezo cyanjye mwakinize?
    mbega mwe!

  • Eddy urakoze cyane kubw’iyi nkuru ishimishije gusa taliki ya 14 uzihangane abatazaboneke uzadushyirireho ifoto yawe kuko twese twifuzaga kuhaboneka ariko ntibikunze(nkubu nkanjye nari niteguye ariko noherejwe mu itorero ry’igihugu)gusa uzadushyirirero ifoto yawe niba bitakubangamiye ukaduha na phone number zawe.Thx

  • Mana we. Umwanzi agucira akobo Imana igaca akanzu. Papa wa Jeanne nu umugome ruharwa. Ahasigaye niyihane ibyo yakoze ubundi areke abna bibanire mu mahoro. Kandi niyo yabwiraEddy ibyobyose btacyo yamutwara kuko nawe Imana yamwitayeho akundwanabantu bose kubera imico myiza agira. Ndashima Imana cyane ikora ibitangaza.

    Murakoze

  • Ayiiiiiiiiiiii nanezerewe cyane,Imana ishimwe,iyi episode nayisomye inshuro nyinshi pe,ndabona Padiri yafasha aba bana akabasezeranya bakajya kwibanira rwose kuko,Simon rwose ntazahinduka ndabarahiye.
    umuseke.rw mi abambere rwosse,abazajya kubonana na Eddy imyiteguro mwiza!

  • Ahiiiiii weeeeee!!!!! nukuri “IMANA NI NZIZA IBIHE BYOSE” kuba yongeye guhuza “EDDY” na “JANE” biranshimishije cyaneeeee, Ahasigaye ntegereje ubukwe ndetse no kubona President wa Company ariwe RUBONEKA dore ko tutazi amazina ye. Ibihe byiza kuri EDDY na JANE.

  • Umunezero uracyanyishe neza neza ndacyasubira inyuma nkongera ngasoma, abantu bazahura na Eddy muzamudushimire cyane twe abari kure gusa umuseke mudufashije mwazatugezaho uko byagenze mukadushyiriraho nifoto ya Eddy tukareba uwo twakunze ndetse duhangayikira buri munsi tutamuzi. Murakoze.

  • sinajaga mvuga ark birandenze gusa iyinkuru umwanditsi wayo azi ubwenge. Eddy muzahirwe nicyo mbifurije.Akabazo k’ amatsiko iyi ni true story or not?

    • Nanjye nuko.

  • Iyi nkuru yandikanye ubuhanga. Umwanditsi wayo ndumva njye avuga inkuru y’ukuri yabayeho, akagerageza gushyiramo akunyu gusa ngo irusheho kuryoha. Kuyihimba ikaryoha gutya ntibyakunda.
    Utangiye kuyisoma ntiyifuza ko irangira. Ubu ahubwo agahinda karamfashe, mfite ubwoba ko iri hafi kurangira.
    Eddy, nirangira sha uzatwandikire indi?! Naho ubundi twarwara ubworo!

  • Gusa noneho aho iyi nkuru aho igeze ndumva byose bigiye gusobanuka hagati yurukundo rwa eddy na kabebe gusa mushyingirwe muzagende mugiye kwereka simon umwuzukuru kandi eddy nawe ukagenda kumusura wirinze kuko urumva imigambi afite no kukwica ntiyabitinya.

    Iminsi yumujura iba ibazwe, papa jane nabazwe ibyo yariye cg acishe bugufi asabe eddy imbabazi naho ubundi ntamahoro yumunyabyaha niko bibiriya ivuga.

    My brother from the same mother n father #James iyi nkuru arayakira ute? Gusa i am very proud of you all.
    SARAH N JAMES
    JANE(KABEBE) n EDDY.
    Ntakizanshimisha nko kubona president na papa james na mama sarah, sarah na james bari gushyigikira eddy.

  • Muze dutahe ubukwe mama Sara niwe uzaba mama Kabebe ahwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii ntuyumutwaro .haleria Mana ariko Simon muzaba mwumva ake

  • Buretse James nibabimubwira aravuga indimi zose zibaho hhhhhhh waaaaaaw arishima cyane we Na Kadogo maze abasore bacu bazakorere ubukwe rimwe

  • Ibi harimo n’ibikabyo rwose

  • Hello abiwacu mwambariye nkazaza nanjye muri recontre ko mba Canada nkazaza fin january mwabushyize january irangira please

  • Hello Nitwa Amour gusa mumbabarire namenye iby’iyi nkuru ya Eddy too late. Ese hari uburyo umuntu yayibona yose byibuze guhera kuri épisode ya 61…. kugera aho irangirira Kuko nayikunze bitangaje kuva nyitangiye kugeza aho nasanze barayikuye kurubuga

Comments are closed.

en_USEnglish