Episode 89: Eddy asabwe kuganira n’umukobwa nawe wifuza kuba Umubikira
Ubwo nabyutse mu gitondo ntera agapasi ubundi mfata inzira nerekeza kuri paruwasi ya Nyamirambo ngezeyo Misa iratangira, irangiye nkomereza kwa Padiri mukuru ngo mubaze uko byagenda nkajya mubandi bifuza kuba abapadiri.
Ninjiye mu ba mbere ngezemo nsangamo Padiri mukuru ampa karibu ndicara.
Padiri-“ Murakaza neza mwana wanjye”
Njyewe-“ Murakoze cyane Padi”
Padiri-“ Yezu kristu akuzwe”
Njyewe-“Iteka ryose Padi”
Padiri-“Twishimira urubyiruko nkamwe ruza rutugana ngo rudufashe gutagatifuza imbaga y’Imana, urisanga. Twabafasha iki?”
Njyewe-“ Ni byiza cyane Padi, nanjye ni ishema ryanjye ubu nje mbagana kuko nifuza gukorera Imana”
Padiri-“ Nuko nuko Mwana wanjye Imana ntabwo izagutenguha kandi ikunda abayigana, nonese wifuza kuyikorera gute ngo ngufashe?”
Njyewe-“ Ndifuza kugera ikirenge mu cyawe Padi nkaba Umusasaridoti iteka ngatura igitambokuri Artali ,ndetse ngakorera Imana kugeza mvuye mu mubiri kuko ari byo nabonye byampa umugisha ugeretse ku wundi nabuze”
Padiri-“ Imana ishimwe cyane, Yezu ntahwema gukora ibitangaza nkibi.”
Njyewe-“ Bisaba iki se ngo ninjire mu muryango wanyu Padi?”
Padiri-“ Bisaba kuba warize amashuri yisumbuye ugatsinda n’amanota meza, uri Umukristu w’indacyemwa mu mico no mumyifatire, utura ituro rya Kiliziya ndetse witeguye kuzapfa utabyaye kubera ingoma y’Imana”
Njyewe-“ Ndabyiteguye Padi, ahubwo byose ndabyujuje ndasaba kuba nagenda vuba”
Padiri-“ Nuko nuko Mwana wanjye umuryango wacu ukwakiranye ibyishimo dore ugize n’amahirwe uje mu gihe gikwiye n’abandi bari bazagenda ejo ”
Njyewe-“ Murakoze cyane Padi”
Padiri-“Ngaho ihute ushake ibyangombwa mu muryangoremezo ubundi uzaze witeguye kugenda nuba wabibonye”
Njyewe-“ murakoze cyane Padi, reka ngende”
Narahagurutse nsezera Padiri, feri ya mbere nayifatiye muri quartier gushaka ibyemezo byageze nka saa tanu nsigaje gusinyisha ku muyobozi w’umuryangoremezo, ndetse nari narangije no gutura, nkomereza ku kazi ngo ntangire nkore akanyuma akandi ngasigire Rugira Imana ishobora byose.
Nimugoroba nahamage James duhurira murugo dutangira kuganira yewe na Kadogo nk’ibisanzwe sinamuheza.
Njyewe-“Bro, byakunze rero ibyangombwa byose nabibonye ejo ndagiye”
Kadogo-“ Eeeeh Boss ugiye mu buhinde kureba Jane?”
Njyewe-“ Oya Kado, ngiye kwiha Imana ahubwo nawe watangira kuba umuhereza mu gihe utari warangiza kwiga amashuri yawe nkazishimira kukubona umpereza nkuko unshyirira amazi muri douche ndetse ukantekera nkarya, rwose byaba ari byiza niba wabikunda”
Kadogo-“ Eeeeh! Boss ntibishoboka! nonese koko ugiye kunsiga?”
Njyewe-“ Oya sinagusiga ahubwo nzagusigira James azakwitaho mu bihe byose”
James-“ Petit, Boss wawe yarangije gufata umwanzuro buriya ndamuzi kandi ndamusobanukiwe nubwo ntacyo twabihinduraho ariko gusa mbabajwe cyane nikibimuteye”
Njyewe-“ Ihangane James ikibinteye ni Imana yacyanditse kuri njyewe kandi kigomba gusohora kuko yabonye ariyo nzira yanjye yo kubona ijuru mugihe isi yananiye reka ngende maze muzavuge inkuru yanjye”
Kadogo-“ Mana weeee,ubu koko Boss wanyikuriye ku muhanda akanshyira murugo nkongera kwicara ku ntebe y’ishuri aransize?”
Njyewe-“ Kado ihangane utuze ube umugabo ndetse ube itwari yanjye, kuko niba ngiye kwiha Imana nayo izabaha ibyo nakagomye kubaha kuko isumba byose”
James-“ Kado humura,Boss ari serieux muri byose, umuntu niwe umenya ikimukwiye buriya yamenye nawe ikimukwiye ihangane agende byose nzabikora,buriya nabanye na Boss wawe kuva cyera kandi natoye imico ye myiza yantoje ejo namara kugenda turajyana murugo ntangire nkwiteho ikivi cye niyemeje kucyusa”
Byose byarasohoye James na Kadogo bantera amarira y’umutima bantunganyiriza imyenda nzajyana ubundi basoje duherekeza James twumvikana ko Sarah na Mama we nzaza kubibabwira nabaye Faratiri naho ku kazi ho nkazahaca ejo ngiye ngasobanurira President icyemezo nafashe nubwo bitemewe n’amategeko ya company ariko nkamubwira ko nabonye umuhamagaro wanjye nkaba ngiye gukorera Imana yo itanga byose kuko ariyo yandemye.
Nazindutse hakiri kare nkora ikimenyetso cy’umusaraba niragiza Imana ubundi Kadogo anshyirira amazi muri Douche ndoga mvuyeyo nsanga James yahageze dusangira icyayi ubundi Kadogo aheka Bag tuzamuka ku muhanda dufata Moto zijya aho nakoreraga tuhageze ba James barasigara ninjira mu biro bya President akimbona mpetse igikapu arumirwa.
President-” Eeeeeh! aha nahe muhungu wanjye?”
Njyewe- ” Aha n’i Kibeho mu mwiherero w’abashaka kwiha Imana Papa”
President-” Inka yanjye!, uravugisha ukuri?”
Njyewe- ” Cyane rwose!”
President-” Ariko noneho byagucanze si gusa? usaze ungana utyo sha?”
Njyewe- ” Gusara ngana ntya nsanga Imana biruta gusara ushaje wima umugisha Eddy wo gutunga nawe akagira umuryango”
President-” Urantutse sha ngo ndi Umusazi?”
Njyewe- ” Oya Papa ntago narota mbatuka nta musazi ubaho ahubwo ndavuga Simoni ngiye gusabira ubutitsa ngo we n’abameze nkawe Imana ishobora byose ibahindure babe bashya isi yacu ihinduke tube bamwe!”
President- Yoooooh! nibutse ko na Chanisse wanjye yambwiye ko ngo bidashoboka kubana nawe kuko yemereye undi”
Njyewe- ” Niko bimeze Papa, rero reka nsange Imana muzumva mbatumiye mu birori by’ubupadiri”
President-” Akazi se?”
Njyewe- ” nari nzanye ibaruwa isezera ahubwo reka nyibahe”
President-” Ntuziko amategeko agena ko ugomba guteguza byibura mbere y’iminsi makumyabiri?”
Njyewe- ” Ndabizi Boss, ariko nari natse na konji y’ukwezi ubwo birahuriramo nzasaba Padiri ampe uruhushya nze dukore ihererekanya bubasha nuzansimbura”
President-” Yahemuka Simoni ahekuye umuryango wanjye ndetse na Company yanjye, ubuse iyo aguha umukobwa we ibi byose biba bibaye?”
Njyewe- ” Ahubwo akira aya mabaruwa, ubwo nzaza mumpamagaye kandi Papa warakoze cyane kunyakira mu muryango wawe nzagusabira iteka ku meza matagatifu”
President-” Yego sha muhungu wa! ariko ntawe uzagusimbura mba ndoga Muyange wambyaye”
Njyewe- ” Reka nihute ntacyerererwa ubu Padiri arandegereje”
President-” Nta kundi dore wahisemo muhungu wanjye, ariko ugiye ntabishaka ngaho Imana washatse gukorera izakube hafi abakobwa banjye bo ubwo nkuko nabibamenyereje ndababwira inkuru yawe”
Njyewe- ” Yego Papa, Yezu kristu akuzwe”
President-” Nta kibazo rwose akuzwe cyane Muhungu wanjye”
Nahise nsezera Boss ndasohoka nsanga ba James aho bari bantegereje turakata tugera ku muhanda mpindukiza amaso ndeba aho nakoreraga moto ziba ziraje twerekeza kuri paruwase, tukigerayo nahise nkomereza kwa Padiri mukuru ndakomanga ndinjira.
Padiri-” Yooooooh! usanze nihebye ko utakije, dore nanjye ubu nari mpagurutse ngo abahaheze tugende ngirango imodoka wabonye ko zahageze, nonese ibyangombwa byose wabibonye?”
Njyewe- ” Yego Padi,nabibonye rwose dore ngibi”
Nahise muha ibyangombwa byose asanga nta kibazo kibirimo ubundi turasohoka tugeze hanze mbona imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa coaster.
Padiri-” Urajya muri iriya modoka y’imbere niyo irimo abifuza kuba Abapadiri naho iriya modoka y’inyuma ni iya abifuza kuba Ababikira baturutse muri Kenya baje ngo bifatanye natwe mu mwiherero w’umuhamagaro wo kwiha Imana”
Nahise nshimira Padiri, negera James na Kadogo ndabasezera bampa igikapu nurira imodoka ndicara nongera kubapepera ubundi ninjira mu modoka yari igiye kwerecyeza i Kibeho mu mwiherero utangira inzira yo kwiha Imana.
Mu modoka namwe murabyumva nasanzemo abandi bantu batandukanye bavuye impande n’impande ndabasuhuza nicara ku idirishya, ubwo hahise haza umwe mu Bapadiri twari bujyane aduhereza ibitabo by’Umukristu ako kanya aba arambwiye ngo ntere indirimbo tugende turirimba.
Nanjye nihagazeho iyo naguyeho bwa mbere nahise nyitera nubwo nayiririmbye mu buryo busekeje kubera ijwi ariko naririmbiraga Imana.
Twagiye turirimba ndetse twahimbawe tugera i Nyanza tugera i Huye nibuka aho nakuye Jane, turakata dufata umuhanda wa Kibeho, aho hose twanyuraga nagendaga ntekereza inzira tunyuramo ngo tubone umutuzo wo mu mutima.
Sha burya urebye amayira yose ducamo ngo tugere kucyo twifuza batubwiye gusubira inyuma twayoba.
Twageze i Kibeho kwa Nyina wa Jambo tuvamo ubwo umu Padiri umwe ajya imbere turamukurikira tubanza mu kiliziya buri wese avuga isengesho ako kanya haba hinjiye umurongo w’abakobwa bifuza kuba Ababikira bari baturutse muri Kenya, bari bambaye imyenda ibapfutse hose n’amashapure maremare, urebye icyagaragaraga n’amaso kuri bo.
Ubwo bicaye mu kindi gipande twari twegeranye tuba dutangiye gusenga hashize umwanya Padiri aba agiye imbere.
Padiri-” Yezu Kristu akuzwe”
Twese- Iteka ryose”
Padiri-” rero ndashimira Ababikira bavuye muri Kenya, ndashimira kandi namwe abaturutse mu bice byose by’U Rwanda ntibibatungure ubu mwarangije kuba bo, ubu rero dutangiye umwiherero ku mugaragaro niyo mpamvu ngirango buri wese ahaguruke asuhuze mugenzi we kuko twese tugiye kwerekeza inzira imwe igana ku Mana”
Twarahagurutse twivanga na babandi bifuza kuba Ababikira dutangira gusuhuzanya ariko kuko bagaragazaga amaso gusa buriya harimo abo twasuhuzaga kabiri.
Nageze ku mwanya w’inyuma ndimo nsuhuza abo Babikira, numva ikinya mu mubiri nsa nkaho nyobewe aho ndi ukuntu ariko nyuma yaho numva umunezero unzamutsemo nashigutse numva umuntu ansunitse mpindukiye nsanga nari nafunze inzira y’abandi bari bari inyuma yanjye ubwo mba ndakomeje nsuhuza n’abandi nsubira kwicara.
Padiri yakomeje kutubwira byinshi mubyo bagombaga kutubwira tukiri muri ibyo umusore wari wicaye impande yanjye twari twazanye aba arankomanze mpindukira vuba
We-” Niko ihangane uri kurangara bikagaragara nabi mu bandi”
Njyewe-” Eeeeeh! mumbabarire sinamenye ko nakabije”
We-“Euuuh! nonese muri bariya bantu ko mbona batagaragaza n’amasura hari uwo wabonye uzi?”
Njyewe-“Simbizi nanjye ndigushiduka narebyeyo kandi hari amaso turi guhuza buri uko ndebyeyo”
We-” Eheeee! Ihangane rero ureke kurangara hano ni mu Kiliziya uragirango Padiri akubone urangarira abakobwa aribwo tukiza?”
Nahise nicara ndeba imbere ariko ntakubeshye ntacyo numvaga gusa numvishe ibya nyuma bavugaga bya gahunda ya buri munsi, birangiye turasohoka dukurikira Padiri ajya kutwereka aho tuzajya turara sinjye wabonye bwira buracya noneho uwo munsi kwari ugutangira umwiherero nyirizina.
Uwo munsi twabyukiye mu misa irangiye tujya kunywa icyayi tugezeyo dutonda umurongo tugana ahari hari abakobwa batatu muri babandi bashaka kuba Ababikira, umwe yari afite udukombe ,undi afite icyayi,undi nawe afite imigati kubona icyayi byasabaga guca kuri wawundi w’udukombe akakaguha, warangiza ukaza kuwa kabiri agasuka icyayi, uwa gatatu akaguha umugati ugakomeza ujya kwicara.
Abandi bose bari imbere bavuyeho nanjye ngerwaho mfata agakombe ndakomeza ngera ku cyayi ndatega nitegereje neza mbona intoki zasukaga ziri gutitira bintera kuzamura amaso ngo ndebe byibura amaso y’uwo mwana w’umukobwa ushaka kwiha Imana asusumira.
Twabaye tugihuza amaso ndakanura buriya mu mboni z’amaso y’umuntu Imana yarahitondeye, niho hantu honyine ku muntu Imana yaremye ushobora kureba ukibonamo, icyo gihe nahise nibonamo kuburyo butangaje mbona isura yanjye icyeye mbega nsa nuwambaye undi mubiri, nkiri muribyo ndebye hasi mbona icyayi cyamenetse ariko kuko hari mu ba Padiri birumvikana nta guseba kwabayeho ibintu byose biba ari amahoro.
Nahise nkomeza nicara ahantu ha njyenyine ntangira kunywa icyayi nduma no ku mugati nkanyuzamo nkareba wa mwana w’umukobwa narebye nkibona mu ifoto ya cyera ngifite umunezero ari gushyashyana mubo twari kumwe abagaburira nagira amahirwe tugahuza amaso nkumva umutuzo muri njye.
Dusoje twarasohotse tujya muri salle batangira kutwigisha byinshi bijyanye n’inzira twari dutangiye ari nako nandika nta na kimwe nsimbutse, saa sita zageze tutabishaka tujya gufata ifunguro rya saa sita tuvuyeyo buri wese aba yigiriye muri chambre ye kuruhuka.
Namaze kugera muri chambre umutima ntiwatuza, numvaga rwose nasohoka ubundi nkumva najya koga, mbuze icyo nkora mba mfashe telephone mpamagara James mubwira uko byose bimeze ntiyasiba kumpumuriza no kumpa courage muri byose ibintu byanyeretse ko umuvandimwe agushyigikira mu nzira zose kuko gufata muvandimwe mu mugongo ubikora mugihe acitse intege ndetse no mu gihe afite imbaraga.
Ubwo nakuyeho telephone mfata headphones nshyira mu matwi mba numva indirimbo za Bikiraliya hashize mwanya numva nabyo biranze Headphones nzikuramo mfata ka gatabo Padiri yari yaduhaye ndicara ntangira gusoma, nagumye aho rimwe ngasoma ubundi ngataruka ngiye kumva numva mu kiliziya bari kuririmba nibukako isaha batubwiye zarenze mba nshyize bugeri ndiruka mu kwinjira mba nkubitanye n’umukobwa umwe mu bifuzaga kuba Ababikira wasohokaga nsa n’umuhutaje ntabishaka agwira Umubikira mukuru wari ubaherekeje yitura hasi abari mu kiliziya bose barikanga.
Ntangiye gusaba imbabazi bahise batera ishapure twese dukora ku kimenyetso twiyegeranya dusanga abandi dutangira gusenga, Ishapure irangiye Padiri aba agiye imbere
Padiri-” Yezu kristu akuzwe bana b’Imana”
Twese-” Iteka ryose”
Padiri-” Twatangiye umwiherero mu mitima yacu ndagirango buri wese yisuzume uko umunsi we wose wagenze”
Twafashe umwanya buri wese arisuzuma hashize akanya Padiri aba aravuze.
Padiri-“Imana ibahe umugisha ko mwisuzumye, hari usanze afite icyasha ku mutima?”
Twese turaceceka
Wa Mubikira wari uhagarariye ba bakobwa bari baravuye muri Kenya yahise ahaguruka aba aravuze,
We-” Mon Pére(Padiri) hari umuhungu wawe ugifite byinshi bimurimo byamutera icyasha ku mutima bityo ntakore umurimo w’Imana neza, rero mwamufasha kumenya inzira yatangiye ko isaba kwitonda no kugenda ukikiye umutima”
Padiri-” Oui Ma Soeur, nibyo nari ngiye kuvuga, byambabaje kubona hari uwifuza kuba Umupadiri agwira Umubikira uyoboye abandi mu Kiriziya?”
Ubwo wa Mubikira yahise yongera aravuga
We-” Hari n’umukobwa wanjye nawe wasutse icyayi mu gitondo arakimena! Mon Pére(padiri) bafashe babanze bamenye inzira isaba kwitonda batangiye”
Padiri-” namwe mwese nizereko mwumviraho kandi mubonereho ko inzira turimo isaba kugenda twitonze ngo tudasitazwa n’imitego ya shitani niyo mpamvu nifuje ko uriya musoreeee”
Padiri yatunze urutoki aho twari twicaye mbona runguyeho.
Padiri-“haguruka Mwana wanjye uze hano”
Nahise mpaguruka nsanga Padiri imbere.
Padiri-” na wawundi wifuza kuba Umubikira wamennye icyayi mu gitondo nawe nahaguruke”
Wa mukobwa nawe yahise yibwiriza arahaguruka aza imbere.
Padiri-“ndashaka ko saa kumi n’imwe dusohotse bwembi muza kwicara hariya ku ishusho ya Bikiramariya iri hariya muri jardin mukaganira ku cyatumye mwumva mwaza kwiha Imana nyuma tukaza kuganira namwe njye na ma Soeur ubundi tukabafasha kubinjiza neza mu nzira igana Umuryango w’Imana”
Ubwo Padiri amaze kuvuga gutyo twakomeje kwiga dusoza dutinze saa kumi n’ebyiri nibwo twasohotse ngeze hanze mpita nibuka gahunda yanjye na wa mukobwa wifuza kuba umubikira nibuka nanone ko ntamuzi isura ubwo nerekeza ku ishusho ya Bikiramariya ngitera intabwe ngo ngende numva ibitecyerezo byinshi muri njyewe ariko nanone numva ibyishimo byinshi mu mutima.
Narakomeje ntera intambwe ndende nsimbuka agakingo kari karaho ntambuka mu turabyo twaganaga ku ishusho ya Bikiramaliya ngezeyo mbona umukobwa wambaye byabindi by’ abifuza kuba Ababikira baturutse muri Kenya yicaye ku gatebe gakoze mu giti kareba ku ishusho ya Bikiramaliya kuko ntawundi nari mfitanye gahunda nawe mpita nkomeza ngenda musanga uko nakomezaga kugenda mwegera ni nako numvaga umucyo mu mubiri wanjye nkimugera iruhande nicara nitonze nanjye ndeba ku ishusho ya Bikiramariya twese ntawe ureba undi.
Ubwo hashize nk’iminota itatu nahise nihagararaho byabindi byanjye mba ndavuze.
Njyewe-” Yezu akuzwe Ma Soeur”
Nkibivuga nategereje ko uwo mukobwa agira icyo ansubiza ariko wapi numva ntakoma ndongera nanone ndamubwira.
Njyewe-“Ma Soeur mwaba mwumva ikinyarwanda?”
Yansubije yemera azunguza umutwe ariko areba ku ishusho ya Bikiramariya.
Njyewe-“Nizereko arimwe Padiri yavuze turi buganire ku mpamvu yatumye tuza hano tukisuzuma tukemera kugenda twitonze mu nzira y’Imana”
Ubwo nakomeje gutegereza ko uwo mukobwa ansubiza ngiye kumva numva atangiye kurira ubwoba mu mubiri numva burazamutse……………
Ntucikwe na Episode 90 iboneka mu masaha ari imbere…..
Abakunzi b’inkuru ya ‘EDDY’ bazahura nawe
Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali.
Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, ariko nabo ubwabo bagahura bakamenyana.
“My day of surprise” bayikundira ko ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.
Abakunzi b’iyi nkuru bose nta uhejwe mu guhura na ‘Eddy’, uku guhura kwateguwe na bamwe muri bo bagutangarije Umuseke ko bifuza gushimira ‘Eddy’, bakamuha impano buri wese ashaka.
Uku guhura bizaba tariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.
Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.
Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.
**************
27 Comments
Sha, ibi byigipadiri wapi kabisa. Nukutubihiriza mood twari tugezemo. Nizere ko Eddy muminsi iri imbere azavamo (kuzuuka niko twabyitaga tukiri abafaratiri muri grand séminaire ). Eddy njye arambabaje pe !!
Wabona Atari Jane??????!!!!!!
Uyu ni jane bahuriye mumwiherero ntakabuza nawe yabonye ntayandi mahitamo ahungira muri kenya none yiyemeje kuba umubikira
Disi ni Jane. Imana ishimwe amata abyaye amavuta
Ariko iyi nkuru iraryoshye kabisa. Uziko ntagikora akazi numva burigihe umutima uhagaze.
yewe nimubona umugabo n’umugore bakoze divorce mujye mubareka burya si Imana iba yabafatanyije!!!!! uyu ni Jane kabisa uhuye na Eddy. mana ushimwe icyubahiro ni icyawe
bravo umuseke.rw murakoza kubwiyi episode mutwongeye
Eddy rero abonye Jane niwe yabonye akabona umucyo muriwe,
Baravamo gute rero,kuko kugumamo ntibigikunze,
all the best Eddy!!!1 God be with u and yr Jane
uyu ni jane rwose ahubwo ni bagumye batwiyerekere uko biribugende
ntawe utanya icyo Imana yafatanyije ahubwo padiri nabasezeranye vuba
ariko noneho ni danger akayandirimbo pe none uyu yaba ari jane byagenda gute bahitamo kureka inzira bari batangiye cyangwa byarangira gute aha reka tubihange amaso?????
Oh mana we uyu ni Jane tu Imana yababariye Eddy na Jane koko
Padiri arabarekura bitahire kuko ntibazabishobora pe
Umuseke ndabashimira ko mudahwema kutugezaho ibyiza.
Ibya Eddy rero Imana niyo ibyibereyemo. Ndumva ibikoze yongeye guhura na Jane,Uwo Mucyo yongeye kubona ntawundi niwe.nibutse ukuntu mumahugurwa Umwarimu yabikoze akabicaranya none na Padiri arabikoze arabahuje.amatsiko ni menshi….iyindi episode turayitegereje.. Tekereza Eddy na Jane basubiye guhura bakishimana nyuma yinzitane Jane anyuzemo twifuza kumenya.Imana ibarinde
ariiko noneho ndumiwe!! ko nshimye abakobwa bipfutse se, niba ari Jane ubu ntabwo yamnenye Eddy rero?? Aho ho baraba batubeshye tu!!! Imana idufashe ariko abe ari Jane!!
Yamumenye niyo mpamvu gusuka icyayi byamunaniye,kandi niyo mpamvu atangiye kurira yabuze aho ahera ubunza yanyuze mubikomeye
Ye babaweeee. ni Jeanne kuko yananiwe kwibwira Eddy kuko we yamubonye neza ubwo yamenaga icyayi. Mbega?????
Ariko abavuga ko iyi nkuru itabayeho barantera aghinda cyane kuko njye nkeye kubona Eddy na James cyaneee.
AHA JANE SE MWOKABYARAMWE YABONYE YAMENYE EDDY? MBEGA INKURU MWABANTU MWE! AYIIIII UWAVUZE NGO IGIPADRI KIRI KUVANGA AHUBWO MUBE MURETSE BARIYA BASORE BAZABE BA GARCON D’HONEUR, ABAKOBWA BABE BA FILLE D’HONNEUR, NYINA WA JAMBO ABAKORERE UBUKWE. KUJYA MU MWIHERERO BIMUGARUYE MU BYISHIMO YABUZE AMEN MANA
iyi nkuru ni nziza cyane.ariko niba jane ariwe KABEBE, hari icyo mwakabije.ntakuntu abantu bamaze imyaka 3 gusa batabonana batamenyana.ikindi nigute abantu bakundana kugeza aho kubana bataraganira kubuzima bwaho bize muri secondaire ngo bavugane kuncuti bahasize.aha ho rwose habuzemo akantu.
but kurundi ruhande its ok.ni byiza cyane
Mana weeeee !!!uyu ni Jane rwose yamenye eddy kuko we yipfutse eddy ntiyamumenye ?ariko disi nawe byamujemo rwose ?mbega byiza
Mana tubabarire abe ari jane ?ariko sinziko bashobora gukomeza kwiha imana pe ?umuseke turabakunda cyane ariko mutubabarire ntimugasibe kuduha episode kuko mutuma duhangayika ?
Yebabaweeee umva sinarikubasha kuryama ntasomye iyinkuru rwose, umva uriya ni Jeanne pe mbega byizaaaa weeee ese inkuru igeze aharenze nokuryoha pe yebabaweeee umva uyumwanditsi nako sinzi Imana imuhe umugisha kuko iyinkuru yaranyubatse bikomeye.
Umuseke thx
Imana ibarinde nahejo mbuze icyondenzaho pe
Ni Jane ntabindi yanze kuvuga byangenze mana weeeeee
Wawoooooooo, uyu wasanga ari Jane Imana ikaba yongeye kubahuza pe, Mana we bikoreweeeeee abe Jane babasezerere bitahire Eddy asange akazi nta wundi baragaha Jane asabirwe kwa mama Sarah yibanire numucyo we Simon akorwe n’isoni.
Yemwe mwaramutseho,Eddy se ko mbuze amakuru ye koko?Umwanditsi nadushyirireho akandi umuntu yirirwe neza.
Muduhe akandi ka episode amatsiko nimenshi cyane
Yebaba weee mwabantu mwe nari narifashe ariko noneho birandenze pe,ubu se tuvuge ko ari Jane bazava ahahantu gute?Eddy se President azamusubiza akazi mwakabyara mwe?
Imana ishimwe kdi ihimbazwe pe yo itita cga ngo igendere kubyo abantu batekereza
Comments are closed.