Lisansi imaze kuzamukaho 82Frw mu mezi 4 ashize
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje guhera kuri uyu wa gatatu litiro imwe ya lisansi igura amafaranga 970 naho mazutu ikagura 932 kuri Litiro.
Igiciro cya Lisansi cyari kuri 948/L guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nabwo kikaba cyari kimaze iminsi kizamutseho amafaranga 60 aho mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda cyari ku mafaranga 888.
Ibiciro bya mazutu bikaba nabyo byaravuye kuri 864 mukwa cyenda, kigera kuri 914 mukwa 11 ubu kigeze kuri 932/L guhera none.
Mu itangazo ry’ibi biciro bishya ryasohowe na RURA, batangaje ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petroli ku rwego mpuzamahanga.
Kuva mu ntangiriro za 2016 kugeza mu kwezi kwa gatandatu igiciro cy’akagunguru ka Petroli ku isoko mpuzamahanga cyazamutse ku kigero cya 35%.
Iki kigo ariko cyatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro ritagomba kugira ingaruka ku biciro byo gutwara abagenzi muri rusange.
UM– USEKE.RW