Digiqole ad

Huye: i Gisakura abana bazatangirira mu mashuri mashya

 Huye: i Gisakura abana bazatangirira mu mashuri mashya

Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye uyu munsi batashye ibyumba by’amashuri bine bishobora kwakira abanyeshuri 184 ndetse n’ubwiherero umunani. Abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane, byitezwe ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi buhatangirwa.

i Gisakura bungutse ibyumba bine by'amashuri
i Gisakura bungutse ibyumba bine by’amashuri

Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari barambiwe no kuba abana bigira mu byumba bishaje ndetse hari n’impungenge ko byabagwaho, ndetse bikaba byatezaga umwanda mu buryo bumwe.

Damien Ntakirutimana na Violette Mukagasirabo bavuga ko ari ibyishimo kuri bo kuba abana babo bari mu biruhuko ubu bazatangira umwaka mushya bigira mu byumba bishya.

Ntakirutimana ati “Hari ubwo imvura yagwaga tukaba twiteguye kumva ko ishuri ryagwiriye abana. Ubu izo mpungenge zirarangiye.”

Valens Ndenzaho wigisha kuri iki kigo we avuga ko imitangire y’amasomo itari imeze neza kubera ibyumba bishaje cyane yatangirwagamo.

Ati “Hari ubwo imvura yagwaga tukimura abana bakicara ahatava. Ubu twizeye ko n’ireme ry’uburezi rizazamuka.”

Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye yasabye ababyeyi n’abarezi kurushaho gukurikirana ko abana badata amashuri, no kubungabunga ibikorwa remezo bagenda bagezwaho.

Ibi byumba by’ishuri n’ubwiherero byubatswe bitwaye amafaranga miriyoni 30  y’ u Rwanda.

Ibyumba bungutse ngo bizeye ko hari icyo bizazamura ku burezi butangirwa aha i Gisakura
Ibyumba bungutse ngo bizeye ko hari icyo bizazamura ku burezi butangirwa aha i Gisakura
Bubakiwe n'ubwiherero umunani, indi miryango ine iri inyuma
Bubakiwe n’ubwiherero umunani, indi miryango ine iri inyuma
Abayobozi bashinzwe uburezi mu karere no kuri iki kigo hamwe n'umuyobozi w'Akarere nibo batashye iri shuri
Abayobozi bashinzwe uburezi mu karere no kuri iki kigo hamwe n’umuyobozi w’Akarere nibo batashye iri shuri
Eugene Muzuka yasabye ko babungabunga ibi bikorwa remezo bagezwaho
Eugene Muzuka yasabye ko babungabunga ibi bikorwa remezo bagezwaho
Abana bazatangira umwaka mushya mu mashuri mashya
Abana bazatangira umwaka mushya mu mashuri mashya

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish