Digiqole ad

President wa Guinea Bisau yitabye Imana

Malam Bacai Sanha, president wa Guinea Bisau kuva muri Nzeri 2009 yitabye Imana kuri uyu wa mbere mu bitaro bya Paris nyuma y’iminsi myinshi mu bitaro.

Malam Bacai Sanhá witabye Imana
Malam Bacai Sanhá witabye Imana

Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa y’urupfu rwa President Malam wari ufite imyaka 64, akaba yarabanje kuvurirwa i Dakar mbere yo kwerekeza i Paris mu Ubufaransa.

Radio y’igihugu cya Guinea Bisau niyo yatangaja bwa mbere urupfu rwa president Bacai Sanha ku mugoroba wo kuri uyu wambere.

Luis Mendes umukozi mukuru muri Ambasade ya Guinea i Paris niwe wemeje ko uyu mugabo yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wambere mu bitaro bya Val de Grace i Paris.

Raimundo Pereira, wari umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Guinea Bisau niwe biteganyijwe ko ahita ayobora iki gihugu by’agateganyo. Uyu kandi akaba yarigeze kuyobora Guinea by’agateganyo mu 2009 nyuma y’iyicwa ry’uwari President Joao Bernardo “Nino” Vieira.

Tariki 26 Ukuboza 2011, president Malam Bacai Sanha wari wagiye kwivuza, yari yateguriwe coup d’etat umwe mu bakuru b’ingabo ariko irapfuba (ntiyabasha gukorwa)

President Malam yari afite indwara ya Cancer ariko itarakomera cyane ngo bimenyekane hose, mu Ukuboza yari afite urugendo yagombaga kugirira muri Portugal, ararusubika kubera ibibazo by’uburwayi, ahita ajya kwivuza i Dakar nyuma aza kujyanwa i Paris ari naho yaguye kuri uyu wambere.

Source: newsday

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish