Murekatete Zawadi bamusanzemo siringue, ipamba na gants bimumazemo imyaka 4
Nkuko twabitangarijwe na Nyirandabaruta, umubyeyi akaba n’umurwaza wa Murekatete Zawadi, umukobwa we yabazwe tariki 1 Mata 2008 mu gihe yabyariraga mu bitaro bya Byumba aturutse mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo.
Kuva yabayara, Zawadi ntiyongeye kumererwa neza, yakomeje kugira uburibwe mu nda, agahora kwa muganga aho yabyariye.
Byaje kugera ho yoherezwa mu bitaro bya Byumba, aha naho ntabwo babashije kumenya indwara Murekatete arwaye.
Ku bitaro bya Byumba, abaganga ngo babwiraga nyina w’uyu mukobwa ko umwana we afite ikibazo cy’amara ariko ngo azasubira ku murongo, akazasubirayo yarembye bakamubwira ko ngo ari ikibyimba, ubundi ngo bakamubwira ko ari igihu kiri mu nda ye.
Nyina wa Zawadi yadutangarije ko kuva mu 2008, iminsi micye cyane bayibaye mu rugo, kuko bahoraga muri dispensaire y’inkambi cyangwa ibitaro bya Byumba kubera ububabare bw’umwana we kandi bwamaze igihe kinini.
Umuganga wa dispensaire y’inkambi ya Gihembe, yakomeje kubwira uyu mudamu ko atazi neza ikibazo cy’umukobwa we. Kugeza naho baketse ko arwaye ihungabana.
Mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, nibwo umugore ushinzwe ababyeyi mu nkambi yasabye muganga wo mu nkambi ko yakohereza uyu mwana i Kigali kugirango adapfira mu bitaro byo mu nkambi ya Gihembe.
Ibi baje kubyemera maze Murekatete Zawadi ameze nabi cyane, yagejejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuwa gatatu tariki 4 Mutarama 2011 ahita yakirwa mu ndembe.
Kuwa kane, abaganga bahise bamubaga, maze bamukuramo siringue n’ipamba bimaze imyaka itatu mu nda ye.
Uyu mwana akiva ku iseta, ngo ikinya kimushizemo, umubyeyi we yadutangarije ko yahise abwira nyina ati: “Mama rwose ndumva nakize, ibintu byari bindi munda babikuyemo”
Bigeze mu ijoro, Murekatete Zawadi yongeye kuribwa cyane munda, byabaye ngombwa ko bongera kumubaga, maze ngo bamukuramo uturindantoki tw’abaganga dutatu (Medical Gloves).
Kugeza ubu, umubyeyi wa Murekatete Zawadi, yatangarije UM– USEKE.COM ko umukobwa we ameze neza, atakibabara, akaba arwariye muri salle ya 5 mu bitaro bya CHUK.
Ntabwo azi amazina y’abaganga basize ibi bikoresho mu nda y’umukobwa we kuva mu 2008, ariko avuga ko ari ubuhemu bukomeye kuko urebye ibyo bintu byose byasizwe munda utavuga ko babihibagiriwe.
Yatubwiye ko abaganga bo muri CHUK bakiza gukurikirana Zawadi kenshi ngo barebe niba ntakibazo kindi cyazakurikira kuba ibi bintu byaraheze munda y’umugore kugeza ku myaka 3.
Muganga mukuru w’ibitaro bya Byumba Dr Dr Muhairwe Fred yatubwiye ko atakurikiranye by’umwihariko ikibazo uyu murwayi yari afite, bityo ko nta makuru arambuye afite ku baba baramukoreye ‘operation’ mu 2008.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Iyi yo iragwira. Ubu se abashinzwe gukurikirana abaganga bakoze ibyaha bari hehe? Ubu se baribagiwe cyangwa ni ubugome nk’ubundi bwose? Ni ugukora iperereza kuri biriya bitaro; ababikoze bakamenyekana bagahanwa by’intangarugero.
Abaganga b’ibitaro bya Byumba bagomba kuryozwa ibib byose kubera ibi bikurikira:
1.Ntabwo bibagiwe.
2.Ntabwo umurwayi apimwa n’ umuntu umwe.
3.Ntabwo umurwayi abyazwa n’ umuntu umwe.
4.Ntabwo umurwayi abagwa n’ umuntu umwe.
Ahubwo uyu murwayi agomba kujya no mu nkiko agahabwa indishyi z’ ububabare nyishi, ndetse n’ubwo ari kuvurwa, akwiye kuba in charge y’abo baganga bamuvuye nabi.
dore dore dore ubugome bwaba nyabyumba?? ibi ntabwo arugucikawa kwabaganga kuko mubyukuri abaganga babanyabyumba bagira ironda koko ,ibi nibintu byakagobye gukurikiranwa bakamenya abo bagizi bana bamurekeyemo ibyo naho ubundi bazamara abanya gihembe, njye ndababaye cyane kubona bakorera nabi abantu bigeze kariya kageni, gusa ndashima cyane IMANA yamurokoye ikamukiza abanzi babagizi ba nabi
Dore rero ni iri tangazamakuru tuba dushaka! Si ngombwa guhimba ibinyoma kugirango ubone abasomyi. Murakoze cyane abanyamakuru b’umuseke, kandi nizere ko bitazarangiriraho. Ntimugarukire ku mukuru w’ibitaro na Minister wa sante agombe akurirane iki kibazo kuko birakabije! God have mercy upon us!
aha aba sabaganga!uziko wagirango umuntu ntaba agiye kwivuza ahubwo aba agiye kwiyahura!!!!!!!!!!!!!!!!!
Bantu b’Imana murabona iyi si itageze ku musozo?
None buriya uretse ko Imana yakinze ukuboko,bariya bagome ntibari bamuvukije ubuzima??Nibakurikiranwe n’amategeko kuko buriya bamaze imbaga kandi mumfashe tujye tubasengera satani yabagize ibikoresho mukwica abantu no kubababaza kugirango ninubire Imana.
Kugirango binubire Imana
Police,nihaguruke nk’uko itajya ituza badushakire abo banyazi ibuye ryagaraye ntiryongera kwiga isuka
Abaganga bakoze ibi bintu leta ibakurikirane,aba bagakuwe murugaga rw’abandi baganga.
Ibi ntabwo byoroshye pe!!!!
Police, Army, NCC n’izindi nzego zazabazwa ibi tutamenye iherezo ryabyo: ndavuga ababigizemo uruhare kuko si iby’i Rwanda!!!
Never again!!!
HI chantal sinemera ibyo uvuga kko nuwavuzengo ajyanwe ikigal n,umunyabyumba
ark kd Mihigo uravuga ukuri akakanama
kabaganga nu DR wivugishango ntabwo
yakurikiranye dosiye ye noneseko ashinjwe abarwayi aba ahembwa kko yakoze kuva 1,2008kugeza ejobundi avurwa kd atanga amafarangaye bakwiye nokuyamusubiza
kd bagakurikinwa sukwibagirwa wakwibagirwase uturindantoki? ntibyumvikana ibirero byerekanako umwugawe atawuhesha agaciro nyina wuyumwana jyakurega abaganga bose ba byumba hanyuma chantal nawe ntugabye ivangura nkiryo iyo uvuzeko abanyabyumba bose arabagizi banabi uba utandukiriye urakoze.
yebabawe ubuse abo baganga rurema yabaremanyumutima? nukuri ntamutima muntu bagira
ewana ese niba waba utarize ibyo bikoresho ko ari byinshi kubyibagirwa ko biteye ikibazo?abaganga ba BYUMBA ko bakunda abarwayi byabagendekeye gute nubwo bagira benshi?
ubugome buragwira kuva mbayeho?? ubuse ko aruwo muntu wo mu camp babiszemo ko ntawundi wundi babikoreye wari waboneka nuko ntabandi bahabyariira? gusa nyirubugome azabibaza kwiherezo uko byagend akose
Answer!!
IBYO UVUZE NUKURI NKABANTU GO NI BA DCR ? BIKAGERAHO UMUNTU AMERA KURIYA UB– USE IKIMUKWIYE NIKIHE USIBYE KUWUHERAMO ARIKO KOKKO UBURAKARI NGIRIYE BYUBA HOSPITAL NABAGANGA BAHAKORA MBASHIJE KUBONA UKO NAKURIKIRANA URIYA MUNTU NABIKORA, NIBA BYEMEWE KUMUSURA KURI HOSPITAL MUBWIRE NDIFZA KUHAGERA KUKO NABABAYE CYANE NKIMARA GUSOMA IYI NKURU, NAHO IZO NKOZI ZIBIBI BAZAZIGENZURE ZAKOZE ICYO GIHE MUBITABO BYABO BABAYE BANABIGIRA BAZAMUSHIKIRIZE INZEGO ZUMUTEKANO BAMUKATIRE URUMUKWIYE, AHAHHAAAAAAAAAAAAA
abagizi banabi baragwira uwo muganga we arahebuje ese ubugome nkubwo koko bumva bufite iyihe nyungu? police yacu ikurikirane icyo kibazo
nukose igirwa baganga bakorera ibiremwa muntu? ese ibitaro bikoresha bantu nkabo byo byafatirwa byemezo ki? police yacu ikore nkuko ikora ibashe gushyigikiriza iyo ngome yumurozi abaganga bar iyo bari, azahabirwe icyo cyaha kcyidenga kamere
Birababaje pe!ese namwe ko muca imanza ubundi atari Imana mwese ntimwapfa?izo erreur zibaho niburayi nahandi,ntimwumvise ko ben ibyo byabaye mu France,hollande na USA?ahubwo Njye ndashima Imana ko yanakorewe iyo operation agakira.mwebwe se mukazi kanyu amakosa mukora angan iki?yica ibingan’iki?ariko kuko bibaye muciye imanza.mwisuzume murebe uko muhagaze nibyo muvuga.ngaho ndaho ndebe!NDASHIMA IMANA KO UWO MWUGA NKUSOJEJE NTAKIBAZO KIBAYE.
Nyakubahwa Perezida wa repuburika koko ibi bibazo uzabivamo?ibaze nawe umuyobozi w’ibitaro uvuga ngo ntago yakurikiranye uriya murwayi?utagira isoni we ntiyamwara?ubwose ajya ajya muri staff mugatondo nabandi?cg ntaniyo bakora?nigute umurwayi umaze imyaka 3mubitaro(aba konseye w’abarwayi)uba utamuzi?ese niba utanamuzi ntago agira folder aho mwamuvuriyeho?kuki utayisaba ngo urebe abamuvuye?ese amaze kumara igihe mubitaro wowe nka Dr.warebye ikibazo cye ngo mwongurane inama nabagenzi bawe?ikigaragara nuko abakoze ariya makosa batagira nubayobora,bityo bagakora ibyo biboneye.Police nitugerereyo idufatire groupe yose yari muri salle d’operation kuri uriya murwayi idasize na directer wabo.
BINAGWAHO AFITE AKAZI KWERI UBUNDI MUBIHUGU BITEKINGA CARE KUBATURAJYE BABYO ABO BAGANGA NUMUKURU WABYO BARAZWI KUKO UMUNSI YABYARIYEHO URAZWI ABAKOZE BARANDISTE KWA TUTURAIRE NTAGO RERO BAKWIVUGISHA NGI NTAGO BABZI IYI DOCIER NTAZAYIRECYERE HANO KUKO UBU NUBUSWA BWA BAGANGA KANDI INDISHYI AKAZIHABWA NA MINISANTE BYIH– USE
Imana ishimwe kuko yamuhagaze, kubana nibyo bintu imyaka 3 yose akaba yarakiriho Ihabwe icyubahiro gusa. Ndatekereza ko ibyo bintu bitashiriraho abayobozi ndetse na Minisitiri w’ubuzima akabikurikirana kugira ngo ababikoze bazahanwe kandi rapopro igatangarizwa abanyagihugu bose nkuko byagenze kuri wa mwana uherutse kwitahira.
Kwibagirirwa ibintu munda y umurwayi n ikosa rijya ribaho iyo hatabayeho ibara ry ibikoresho mbere yuko bafungura ahabagwa cyangwa se mbere yuko bafunga ahabazwe! Ubundi mu bitaro biteye imbere haba bari dossier yerekana umubare wibikoresho byakoreshejwe Nina wise warabashije kuboneka mbere yuko bafunga ahabagwaga. Bibarwa Mando bugashyirwaho umukono n abaforomo babiri ( Circulating nurse na scrubbed nurse) Avo baforomo bobo ubundi babazwa amakosa nkayo. Iri loss ryashyirwa ki kwibagirwa no kutagira operating rooms’ procedures zo kubara surgical instruments & consumables.
Igitekerezo cya Mihigo ndakiguze, naho uriya wavuze ngo n’Iburayi bibaho sindiikumwe nawe kuko ntitwafata imico mibi y’ahandi ngo ni uko naho bibayo!Kwibagirwa bibaho yego, ariko se biriya bintu byose (3 Medical Gloves, selingue, ipamba)! Cg baba basinze! Bagomba gukurikiranwa, n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro umuntu yabwibazaho byinshi!
Police, Army, NSS, Minisante, North Province, Gicumbi District, izi nzego zose zigomba gukurikirana ikikibazo kuko biragaragara ko byakozwe kubushake ikindi kandi kuba batarigeze bamupima ngo wenda nibanamunanirwa babe baramuhaye transfer hakiri kare kugira ngo ajye kuvurirwa ahandi, iki nikigaragaza ko babikoze kubushake bashakaga kumwica kandi nikimenyimenyi bakomezaga kumurindagiza kugirango apfe kuko bumvaga ko nibamuha transfer akajya mubindi bitaro bikomeye bazamuvura hanyuma ibyo bakoze bikagaragara. ikindi nuko bitabaho ntanaho byigeze biba ko babaga umuntu bakamwibagirirwamo ibintu bingana kuriya nabagome bamusizemo za gants bagiraga ngo ahite apfa kuko gants ari plastic ahubwo uyu muntu yarinzwe n’Imana kandi Imana yashatse kwerekana ubugombe yashatse kugaragaza aba bagome. ikindi iperereza kuri iki kibazo riroroshye cyane kuko umurwayi wese ugiye kubagwa aba afite DOSSIER irimo byose ubwo rero iramutse ibuze urumva ko ubuyobozi bwa Hopital bwaba buhamwe n’icyaha urubanza rutaraba, nukuvuga bahamwa n’icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso usibyeko nubundi icyaha cyo cyamaze kubahama. QUE L’ESPRIT SAINT ET LA GRACE DE SEIGNEUR JESUS BENISSE LE RWANDA, BENISSE LE MONDE ENTIER. QUE DIEU PROTEGE L’HUMANITE, GLOIRE A DIEU TOUT PUISSANT.
@God thanks!!,kw’iki gitekerezo cya kabiri wansekeje cyane kabisa!!!!!!!!wabaye umushinjacyaha,umucamanza,umutangabuhamya,urega,avocat,Minijust,…….!!!!birasekeje pe!///mais nyuma ndemeranwa namwe mwese ko ibi bitumvikana bikwiye gukurikiranwa/wakwibagirwa compresse kubera wenda kuva cyane,wakwibagirirwamo nka pince kuko uyitabaza…mais gants,seringue?!!=>ni ah’iperereza pe!!!nizere ko umuseke uzaduha feedbak!
Dr ERIC mujye muvuga ibintu mwasubiramo, keretse niba ahubwo nawe uri mubabimukoreye cg urumufatanya cyaha., kuko ntibyumvikana na gato ukuntu wabaga umuntu ukamusigamo ibintu bingana kuriya kuko wibagiwe ikindi umuntu abagwa n’abaganga benshi ni gute se wasigamo umuntu gants, tekereza nawe wenda umusizemo nka BISITURI byo da byagira ubusobanuro naho gants na seringue ibintu bingana kuriya ahubwo bagiraga ngo apfe vuba. mujye muba abakristu ikindi umenye ko Erreur Professionelle Nayo ihanirwa nubwo bwose iyi atariyo.
INZEGO ZA POLISI ZIKWIYE GUKURIKIRANA IBYO BINTU. NI UBUGOME NDENGAKAMERE.
Mwaramutse banyarwanda bavandimwe!Jye ndabona Police y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano niba zitarata muri yombi aba bakozi equipe yose yagize uruhare mu kubaga no kudoda uyu mubyeyi irimo kubaha uburyo bwo gucika ubutabera none rero ndabasaba ngo mubikore vuba hakiri kare.murakoze
ndabona ari uburangare bukabije n’abaganga batashoboye
Nizereko bitarangiriye aho.
Ndazi neza ko Erreur professionnel ihanirwa iyo basanze ibimenyetso byerekana ko byakozwe nimpaka,ko wemeye ko bagusigamwo bisturi,siringue,urudodo byo sibimwe,ntawanze kwemera ko ari ibintu bibabaje byakorewe umuntu,ese abo baganga bo niki?s’abantu nkawe se?kandi ko ibyo byabaye bikajya hanze wibwira ko aribwo bwambere se?ahubwo mupfukame musenge kandi mubwire Imana muti Mana fasha abaganga bacu kandi ubongere n imbaraga.nanjye ndemeranywa namwe ko equipes yose yabibazwa ntabwo nahakanye.
Ese kujya kudoda wambaye ga ukinahanagura kuko aamaraso aba akiva.byasigaye bite munda yumwana???????????abakozi bi bitaro ba byumba bakurikiranwe bose uwakoze ibi asebeje ubuganga.
Imana ishimwe ko yarinze Murekatete!! Gusa birababaje, baganga mwisubireho kuko umubiri urababaza kdi twese turawambaye.
ahaa inkuru ziragwira nukuri Imana yacu ibabarire umuntu wese ufite ubugome nka buriya kandi turasaba ko aba baganga bakurikiranwa sinon kudahana umuntu nkuyu byaba ari uguhemuka cyane azabanze ajye mu gihome atekereze kubyo yakoze wenda azababarirwe ariko yamenye ububi bw’icyaha nkiki
MINISANTE nkurwego rureberera ubuvuzi ni ihaguruke. Yahaguruka ariko, uyu mubyeyi akwiye guhabwa impozamarira. Niba abanyamakuru namwe mwumva bibareba nimumugire inama yo kugana ubutabera, kumenya muganga wamubaze cg ikipi yose yamuvuye mbere ikabisigamo sibyo ngombwa, Ibitaro birahari biracyari bya bindi, Leta irahari niyo ikwiye kumugoboka mu butabera.
Dr stiven RULISA ashinzwe ishami ryábaganga, ashinzwe ubuziranenge mu buvuzi etc….ndibwira ko nawe adakwiye guceceka kuko gukemura ikibazo bivuze gukora byinshi bitandukanye.
MINEDUC minasante, ministeri yíntebe, leta muri rusange nayo ikwiye kutwumva aho twahereye tuvuga amashuri yo mu gihugu cyacu, ireme ryúburezi…kugira abakozi benshi muha akazi mukoresheje icyenewabo níkimenyane ntabwo bivuze ko amashuri yacu afite agaciro!!!!!!
impaka zamarwa no gukora iperereza kuri ibi byabaye kuri uriy murwayi,hakagaragara uruhare rwa buri muganga mu bamukoreye operation,kandi abakomeje kubyita ubugome bakagombye kunva akazi kenshi aba baganga baba bafite ko kwita ku ndembe nyinshi n’ubwo bitaba bisobanuye ko bakwibagirirwa ibikoresho bingana kuriya mu murwayi,ariko intego nyamukuru bari bafite ni ukubungabunga ubuzima bw’uriya murwayi si ukubuhuhura.
Jyewe icyo maze kubona cyo ni uko abanyarwanda no kuba hari abajya kwa muganga bagataha ari bazima ni kubwa Nyagasani wenyine kuko ibibera mu bitaro byo mu Rwanda ni agahomamunwa mujye musenga gusa.narumiwe aho i Kanombe umubyeyi akuramo inda agakorerwa curetage n,umu generariste ese niba nta ba gynecologues bagira bagiye bohereza umurwayi aho bari bakareka gukina n,ubuzima bw,abantu.
Haaaa,sinemeranywe nawe pe!!!!none abamufashije bikavamo wibwirako byabereye Kenya?byakozwe n’abanyamerika? Urabura umu gynecologist kdi n’aba generaliste bakiri bake? This is CHANTAGE!!!
bigaragare ko bari bamugize poubelle.kuko ntakuntu umuntu akuramo gand ngo azishyire aho abonye.ikindi nuko umuntu wabazwe agira fiche Dr wa mubaze haba hariho amazina ye akanasinya,uriya Dr Fred nashake iyo fiche hanyuma iyo quipe bayikurikirane.kandi uwo mubyeyi akomeze yihangane Imana imufitiye imigambi myiza.
ni akumiro pe imyaka 3?ndumva njye byarandenze ese uriya mwana yazize iki uburangare cg ko turi mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere?ni gute umuntu wabajwe ajyaq kwa muganga ataka munda ntibamucishe mu cyuma ngo barebe niba nta kintu cyaba kiri munda ahubwo bakamufata nk’umurwayi wo mu mutwe?ndemera ko habaho erreur professionnelles ariko sinumva ukuntu umuntu yasigamo gants atararangiza kubaga wenda ipamba nako compresses yasigaramo!rwose inzego zose zireba kiriya kibazo zibyige zirebe aho ikibazo kiri kandi by’umwihariko umuryango w’uriya murwayi afashwe by’intangarugero ahabwe impozamarira kuko ibyamubayeho birababaje,asubizwe icyubahiro cye nk’umuntu muzima.
Abo baganga bagomba kumenyekanya bagahanwa by’intangarugero!
Umva mbabwire banyarwanda!mureke twige kuvuga ukuri, njye iyi nkuru sinemeranya nayo pe! Njye nkorera CHUK nk’umuforomo none mureke mbahe impamvu mvuga ko iyi nkuru ari impimbano ahubwo bakurikirane ,ababishinzwe impamvu yihishe inyuma y’iyi nkuru:
Iya mbere:aho muri salle ya 5 bavuga arwariye nta bitaro bibamo ahubwo hakorerwamo ibizamini byo kureba mu nda(endoscopie) no gusuzuma umutima niho Dr Kagame akorera nta mbagwa zicumbikirwamo rero;
iya kabiri:Abazi ibyo kwa muganga bo barabyumva cyane,ntabwo umuntu yamarana kiriya gihe biriya bikoresho ataragira icyo bita pertonite kandi yica vuba cyane dore ko isuku yabyo itari ikizewe kko byari byakoreshejwe;
Iya gatatu:Umuganga uriho ubaga uburyo aba yambaye uturindantoki ntabwo byageraho havamo 3 atarabibona kuko tuba dusa naho dufatanye n’ikanzu aba yambaye kandi akenshi aba yambaye 2 nubwo 4 natwo dushoboka, biramutse byarabaye ubwo haba hari intoki zasigaye zambaye ubusa,yarabikoreye ubushake yaba yarashakaga kumwica,Muganga uriho akubaga yatekereje atyo hari byinshi yakora akakwica bikirirwa ko waguye ku iseta.
Iya kane:Iyo bafunguye inda y’imbagwa bamubaze kubera ikibazo afite bagerageza koza munda neza n’imiti yabigenewe,Umuganga wamubaze CHUK ntabwo yari kutabo utwo turindantoki twavuyemo bwa kabiri cyane ko aramutse abonye biriya byambere byari guhita bimutera amakenga (vigilance) kuburyo atari kongera kuyifunga atatubonye keretse niba ariwe watwibagiriwemo.
Iya gatanu:Muri rusange abaganga bagira ibanga rikomeye kandi iyo babaga umuntu ntamurwaza uba uhari,niba rero umuganga yarafashe icyemezo cyo kubibwira umurwaza kuko umurwayi we aba asinziriye kubera ikinya,twari kubimenya kuko byari kuvugwa munama y,abaganga (staff medical) ya buri girondo.
UMWANZURO:Ndacyeka ko ibi bintu byakozwe n’iyi mpunzi kugirango ibone inyungu kuko naganiriye n’umuforomo mugenzi wanjye ukorera mu nkambi iba Gatsibo ambwirako impunzi zijya zikora mayeri agaragaza ko bariho bagambanirwa kugirango babajyane iburayi. Keretse niba yabivuganye agahinda agatanga amakuru akabya naho niba uko yanditse ariko byagenze yaba abeshya.
ibyo uvuze sinemeranywa nawe wowe Robert.Ahubwo ubutabera bukurikirane iyo dossier uhereye CHUK ku muganga wamubaze(bamuhe interview yumvwa na bose) babone gukora investigation ku bitaro bya BYUMBA
ndemeranwa na Robert ho bimwe biteye kwibazwaho cyane; kuko wasiga gants ziguproteja, mu nda utarafunga ugasigara udodesha intoki mu maraso?
2.ntiwamarana igihe kingana kuriya ibintu(of big size)mu nda,hatarabaho pertonite aigue,kdi ntimara n’ukwezi itavuwe(byaba ari iyindi research issue)yaba yaguhitanye.
3.ku bavuga urwango rw’abaganga n’umurwayi;yashaka kumwica, akajya kumwicisha ibizabonerwa ibimenyetso kdi afite milles et une facon incontrollables.
4.iyo habayeho gufungura inda(laparotomie exploratrice) habaho no koza neza mu nda,car du nom”exploratrice”!nta kintu gisigaramo kereka ubisizemo wowe ahubwo de nouveau kuberako bakorakora hose bitonze kugira barebe niba ndetse n’amara atarangiritse(perforation,torsion…)
!
5.Hari urugero rw’abakurishamo inda(si uyu murwayi mvuga)bakoresheje bimwe mu bikoresho indigene(ibiti,ibibabi by’ibimera ntavugira hano,….)bakarinda bagira pertonite aigue,bajya kwa muganga bakabibasangamo byari nyirabayazana,kdi ni frequently fatal.
Nk’umwanzuro,uyu murwayi kwanza yitabweho azanzamuke(recovery),hakorwa iperereza ryimbitse,rizira amarangamutima uruhande urw’arirwo rwose,hahanwe uhamwe/abahamwe n’icyaha koko.
5.
Birababaje!that is a case law matter and the criminal must be apprehended!ndatekereza kandi nizera neza ko amategeko yu rwanda ahana ibyaha nkibyo ubutabera rero nibukurikizwe.
ministere y’ubuzima nigire icyo ivuga kuri iyi nkuru kandi na chuk itangaze ukuri kuri muri iyi nkuru inyomoze ibitari byo.murakoze.(ntimuyinyonge)
Uwiyise Robert ibintu avuze ni agashinyaguro gusaa….Sinzi niba koko akora CHUK…..Inkuru yasakaye hose niwe utayizi….Birababaje…Ngo urucira mukaso…..Reka gushinyagura….Ukuri kurakiza!!!
Iyo nkuru ndumva ari impimbano siniyumvisha ukuntu umuntu yakora ibintu bigaragara nkibyo hari byishi nk umuganga yakora bikaba byakwica umuntu atiriwe akugaragura atyo.hagatiaho rero njye ndumva uwo murwayi keretse niba yaragiye kwivuriza kwa magendu dore ko abo banyamahanga bazwi mu bambere bagana ba magendu.nareke gusebya isura y’abaganga.
wowe ntakindi umuntu yagusubiza uretse kukwifuriza kuba nkuwo mukobwa witako yabyikoze, ntanubwenge ugira, ukwiye kuba nkawe rwose ndetse ukarenzaho. stupid
Nukuri ubu ni ubugome bukabije,kwica umuntu byagashinyaguro ntabwo bigomba kurangira bityo,twasabaga ko hakorwa igenzurwa ryo mu bitaro yabyariyemo kuko haba hari report zuko abaganga bakoze buri munsi,hamenyekane Dr wariho muricyo gihe yabyariye hanyuma n’abakoze ibyo bazamenyekana bahanwe n’amategekokuburyo bibera n’abandi isomo,ntabwo byumvikana ukuntu muganga yakwibagirwa ibikoresho bingana gutyo munda y’umuntu,uwo mubyeyi akomeze kwihangana hamwe na mama we.Imana izabahorera kuwabikoze wese.
Iyi nkuru irababaje, ibayeyo rero byaba biteye ubwoba mugihe tugezemo.Ndibaza ko na Leta y u RWANDA igomba kwinjira muriki kibazo kuko gitanga isura mbi kandi twari dutangiye kugarura icyizere.
Lete nice burundu ziriya Diploma barikugura i Burundi no muri Congo naho ubundi baratumara ku babyeyi kuko umuntu arikozayo ejo akaza ngo yabaye infirmier undi ati nabaye dicteur.
abo bagaga bagomba gukurikiranwa bagahanwa n’amategeko,hamwe umuyobozi waho ze ari uw’ibitaro bya Byumba.
Igikorwa bakoze ni icy’idengakamere
Dr Eric urimo kuvuga amagambo mabi rwose,ibyiza rero icecekere.Imana niyo ibizi kadi ukuri guca muziko ntugushya.iyo utazi ikintu uraceceka.
Dr Eric uravuga amagambo mabi rwose,niba utabyemera cg utabizi uricecekera kuko Imana niyo izi ukuri yonyine.kandi iyo utazi ikintu uraceceka,kandi ntitwibagirwe ko UKURI GUKA MUZIKO NTIGUSHYA.
turasaba police ko yakurikirana abobagizibanabi kandi ndagirango robert bamwegere kuko afite amakuru yimpama ndumva ashobora kuba azi abakoze ayomahano,kuko ayashyigikira kandi yaratanzwe ninzego zibishinzwe
Ndumva uwo muganga bita Robert arumutanya bikorwa byuwashyize ibyobintu munda ya Chantal ahubwo inzego zishinzwe umutekano zimwegere azifitiye amakuru yimpamo niba abaganga baBYUMBA babyemeza we akabyanga urunva uruhande arimo
Nkuko mubizi Igihugu cyacu kiri munzira nziza yo guteza imbere Abagituye, yewe n’Impunzi ziritabwaho kimwe n’Abandi kdi niko bikwiye.Intambara isigaye ni iyo guhasha abagifite bene buriya bugome ndengakamere. mbijeje ko tuzayinesha ntabwo ikibi cyanesha ibyiza, ndasaba uwabikoze, ugifite mwene uriya mutima kwihana. L’Etat(Ubutabera), ntitwababwiriza inshingano zanyu, dutegereje kurenganurwa kuko twese biratureba.
ni koko Di[plome z’ ubuganga baziteho cyane, iza CONGO zo ziratumara ni ukuri!!! umuntu yiga rimwe mumezi atatu, ngo ariga, bwacya diplome ngiyo ngo ni umuforomo!!! iyo ya Zawadi nkuru bayikurikirane niba ariyo, uwo muganga abazwe icyabimuteye!
sha na poubelle bageraho bakayi vida uwo robert ahubwo yitonde ibyo arigusobanura arashaka kutujijisha kubera ko aru muganga. kuko hari nuwamaranye inshinge zigera kuri eshanu mu nda imyaka 6. ahubwo polisi nimuhereho
Ibyo uwo mugore avuga nibyo kdi ari muri salle 5 ya maternité. Gusa nkumuganga (Dr) reka mbahe inkuru nyayo. uwo mudamu yabazwe kubera suspicion ya pelvipéritonite cg abcès tuboovarien nuko asangwa afite kyste ovarien hémorragique ndetse n’ibimenyetso bya PID. yaje gusuzumwa yakangutse asangwamo ibyavuzwe hejuru ariko ni munda ibyara (vagin) ntabwo ari hejuru(utérus cg abdomen).
ntabwo ari Byumba hospital: biriya bintu ntibijya bimara ibyumweru birenze bibiri biri hariya amashyira atarasohoka hanze, mu nda ho birashoboka bikaba byanamara n’imyaka ariko hariya hoya. ikindi nuko kumuntu wajyaga mumihango (urebye igihe yabyariye)kumara igihe kirekire imihango ifungiye hejuru bitera hematometrie cg hematocolpos kuburyo mugihe cya echographie cg mu gihe cyo kubagwa byari kuboneka none siko byagenze. Ikindi nuko nyirubwite ariwe wibwiriye umunurse ko hari ibintu yiyumvamo agaherako asuzumwa hasi kdi bitari biri muri gahunda ya operation. muri make biriya bintu ntabwo umuntu yabishakira kwa muganga ahubwo interview ihere kuri nyirubwite.
Merci Dr pour l’information kandi ndizera ko bose bumvise.ntayindi confusion igomba kubaho.enquête ihere kuri nyirubwite ninkambi yaje avamwo.murakoze pe dukize imanza
RWOSE NIBA LETA ITWUMVA NIKURIKIRANE DIPLOMA Z’I “BURUNDI” NA “CONGO” BARATUBESHYA NTACYO BIGA PE
jyewew ndumva LETA Y’U RWANDA YAKURIKIRANA IKI KIBAZO.KUKO NIBA KOKO UYU MUBYEYI ABESHYA YABA ARI G– USEBYA U RWANDA NTABWO ARI ABAGANGA GUSA.YABA ARI KUDUHA ISURA MBI.NIBA KANDI ARI UKURI IBI BYABAZWA UMUGANGA WABIKOZE KUKO NDIZERA KO KWA MUGAMGA HABA HARI ERCHIVE Z’ABARWAYI ARI NAHO HAGARAGARA UMUGANGA WABA YARAMUVUYE KUKO YIYANDIKAHO.
Gusa mwabwiye nabi Robert ariko ibisobanuro bye bifite ishingiro kuko ibyo avuga urumvako hari icyo abiziho. Ahubwo buriya nawe yarumiywe kumva iriya nkuru!!!Ese uwabimukuyemo we kuki yahise abyasasa, ntayindi nzira yari kubinyuzamo cyane cyane ko bagira ibanga ryakazi kandi ko ari ngombwa?Ahaaaa biteye urujijo kumara iriya myaka yose!! Ubwose ntaindi ngaruka byamuteye nka infection! Niba ari ukuri dushimire IMANA yamurize rwose kuko aba yarapfuye! Niba ibi bidakurikiranwe ngo hacukumburwe ukuri ubuzima bwacu bwaba buri mu mazi abira!!! Abanyabwoba bazajya babirangiriza mu ngo ngo ahaa byose ni kimwe! Goodluck.
Ibi birababaje.
Ikigaragara ni uko ibi bintu byasizwemo ku bushake, kubera iki? Kubera ko ibikoresho byasizwemo (gants, syringue)ntaho umuganga uri kubaga ahurira nabyo,kandi nyuma yo kubaga, ibikoresho byose byakoreshejwe birabarwa, ikibuze kigashakishwa.
Abaganga bagira ibanga ry’akazi,ariko ntago ari ibanga ry’amakosa yakozwe ku bushake.
Kuri DR Eric, iriya ntago ari erreur proffessionnel, kandi kugusigamo urudodo barukoresheje mu kukudoda ntaho bihuriye na syringue kuko mu kubaga syringue ntago yifashishwa, gants zigera ku murwayi ni izambawe n’abaganga zikurwamo bamaze gufunga aho babaze, ibi byose byerekana ko ibi byakozwe ku bushake.
Ubutaha nuvuga ko ibi ari ibyamenyekanye, uzabe ufite n’imibare y’ibitaramenyekana nayo uyitange.
ABABIKOZE BARASHAKA GUHESHA ISURA MBI ABAGANGA, KANDI UBUSANZWE BAKORA AKAZI KABO NEZA NKUKO ABAGEZE KWA MUGANGA BABYIBONEYE
Olivier ibyo robert yavuze ndabyemera kandi ibyo abenshi mugenda mwandika birumvikana.mureke ubucamanza bukore.
ndibaza ko ukuri noneho kwagaragaye,abavugaga ko ari impimbano noneho muravuga iki?ko chuk ibeshya ku makuru yatangaje se?kereka niba mutanemera TVR yacu,yabivuze kandi turayizera rwose uvuga inkuru mpamo.
icyakora turashima Imana cyaneeeeeeeeee,kuko ibyo ikora birahambaye,ibigaragara nkibidashoboka yo irabishobora,ibi byari bikwiye kuduha isomo tugayubaha uko bikwiye kuko kubaho niyo(Imana)ese tuzavuga ngo ntitwigishijwe nibyinshi bitwigisha urukundo Imana idukunda ariko ntitubibone,ibyo byose ibirengaho ikadukunda ikatwitaho uko bikwiye ntago idutererana.
nta muganga nkuwo kandi nta muganga ubaga ari wenyine,ahubwo akwiye gushakishwa agafungwa burundu byaba ngombwa agapfa,kuko birenze kamere ya muntu
ibitaro na ministere babibazwe
ebaba we Imana ishimwe cyane kabisa yaramwirengeje koko
A DIEU SOIT LA GLOIRE AUJOURD’HUI ET A JAMAIS
gusa ikigaragara suko arukwibeshya kumuganga wamubyaje yabikoreye ubushake cyane , nubugome bwindengakamere ,ese mubyukuri ko abantu bgira ubugome nivangura moko bakanabikomereza no mukazi bakora wibwirako uwo muntu abaye akorera hospital yitakubantu bose atazafatwa akbihanirwa byintanga rugero, gusa IMANA ishimwe cyane kuko irengera abareganwa ninkozi zibibi, abaganga bose uwo muntu aabteje igisebo ariko azafatwe ashyirwe kumugaragaro twese tumubone aramutse abonetse kuko yakoze nabi cyane YARI AMUJIJIJE UKO YAREMWE !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ABAGANGA BACU BARI MURI SHUGURI, BISHAKIRA AMAFARANGA BASHINGA Z AMAVURIRO PRIVES, UGASANGA RWOSE BASA N’ABARI GUSIGANWA N’AMAFARANGA
IBYA DIPLOME Z’IBURUNDI ZO SIZO MPAMVU AHUBWO ABANTU BOSE IKI GIHE BARAHUZE NTIBAGIKORA AKAZI KABO NEZA
MINISANTE AKAZI KARACYARI KOSE
Mugende kubitaro bya byumba muzahasanga umukozi wakoraga isuku nawe bamugize muganga neza cyane birarenze
MUbafunge nabarozi babbi
Kamali ibyo avuga ngo za DIPLOMES z’i BURUNDI na CONGO ndumva nta hantu na hato bihuriye no gusigamo umuntu gants na séringue,KAMALI ntugahuze ibidahura,kuko nta buhanga cyangwa ubuswa byatera ko umuntu bamusigamo ibyo bintu,harimo urujijo,Leta n,ibikurikirane hamenyekane imvo n’imvano.
Rwose akarengane karakomeje byumba ntabaganga mpabonye iyaba mwabafataga mukabafunga kuko sinzi uwo murwayi ariko chuk imana ijye ibaha umugisha ibongere nubuhanga kuko uyunumuntu wakabiri mubo nabashije kumenya mwavuye NB:MINISANTE ABAGANGA BABYUMBA BIYITESHA AGACIRO TWAMAGANYE IMIKORERE NKIYO! Murakoze
MINISANTE NIFASHE ABANYARWANDA KUKO TURASHIZE?IKINDI KDI UM– USEKE UZAKURIKIRANE IYI NKURU AMAHEREZO YAYO UTUBWIRE KUKO BIRABABAJE
Uwabikoze azi icyo yakoraga.Murarye muri menge!
imana iramukunda uwo mwari ariko baganga mukore mukoresheje ubwenge imana yabahaye ndetse n’ingabire yanyu.uwabikoze imana imubabarire
ubuterahamwe buracyariho mugeragezemukurikirane abakoze biriya kuko bi rabaje
Abo baganga nibakurikiranwe kuko baraharabika izina rya baganga nabaforomo ,kandi bikorwe vuba bishoboka,bahanwe byi ntaga rugero
NIMUKURIKIRANE ABO BAGANGA KUKO BARICHIZINA RYA BANDI SA BAGANGA AHUBWO NABAROZI :MUBASHAKISHE BAKANIRWE URUBAKWIYE;AHUBWO BOHEREJE ZAWADI INDERA ARIBO BAKWIYE KUJAYO:
Ibi birababaje. Umudamu akwiriye guhabwa indishyi z’akababaro kuko ibyo bamukoreye ari ubugome ndenga kamere.
Ikindi kibabaje n’uko ibibazo nk’ibi biba mubitaro bitandukanye ariko ugasanga abayobozi b’ibitaro babikingiye ikibaba. Minisante yagombye guhaguruka ikagenzura ndetse igafata n’ingamba zikomeye zo guhana abakinisha ubuzima bw’abantu.
Scandale nk’iyi mu bindi bihugu yariguhitana benshi mubayobozi ba minisante kuko bibaje.
muganga mukuru mwibitaro yavuze ko atazi uwamubaze?? ubwo se nta record bagira??
birababaje!!
biteye ubwoba kandi birabaje
ku bona muriki ki nyejana
abantu batekereza batyo tukibafate
mu gihugu cyacu
bitwa ko bize ba ka minuza
Comments are closed.