IRAN yakatiye urwo gupfa umunyamerika ishinja ubutasi
Umunyamerika ukomoka muri Iran yakatiwe igihano cyo kwicwa n’urukiko rw’I Tehran ashinjwa kuba intasi yoherejwe na CIA gushaka amakuru muri Iran.
Amir Mirzai Hekmati, ngo agomba gupfa kubera gufatanya n’igihugu cy’umwanzi wa Iran, kuba umwe mu bagize CIA no kugerageza kwerekena ko Iran iri mu bikorwa by’iterabwoba nkuko byatangajwe.
Amir, 28, mu rubanza rwe mu kwezi gushize, byavuzwe ko yemee ibyo yaregwaga. Umuryango we uri muri Amerika wo wemeza ko umusore wabo yagiye muri Iran kwisurira ba nyirakuru.
Leta z’unze ubumwe za Amerika zo, zivuga ko uyu musore arengana kubyo aregwa, zinasaba ko akwiye kurekurwa agasubira iwabo.
Amir Hekmati, ubushinjacyaha buvuga ko yatorejwe mu birindiro bya Amerika biri muri Afghanistan na Iraq mbere yo koherezwa muri Iran.
Mu gihe yaburanaga mu Ukuboza, ubushinjacyaha bwemeje ko ibyo ashinjwa yabihamije kuri Television ya Iran, ko yemera ko yoherejwe na CIA kumenya imikorere y’ibiro by’ubutasi bya Iran.
Ibiro ntaramakuru bya Iran byavuze ko Hekmati yatangaje ubwe ko CIA yamutengushye, ariko ko akazi yari yajemo katari kagamije kugirira nabi Iran.
Umuryango w’uyu musore uba muri Leta ya Arizona, uvuga ko ibiregwa umuhungu wabo ari ibihumbano, bemeza ko yari muri Iran gusura abo mu muryango we.
Uyu musore wakatiwe kwicwa, yari umusirikare wa Amerika kuva mu 2001, akaba ngo yarafashaga gusa mu gusobanura icyarabu nkuko byatangajwe na se umubyara Ali Hekmati.
Iki gihano gikatiwe uyu musore, mu gihe hari umwuka mubi cyane hagati ya Iran na USA.
Iran ivuga ko nidahagarikirwa ibihano mu bukungu, izafunga inzira ya Hormuz inyuzwamo petrol nyinshi mu nyungu z’ibihugu byinshi birimo na Amerika.
Kuri iki cyumweru, Leon Panetta, umunyamabanga mukuru w’igisirikare cya Amerika yavuze ko Amerika igomba kugira icyo ikora mu gihe Iran yaba ifunze iyi nzira.
Kugeza ubu ntibiratangazwa n’urukiko igihe iki igihano gikomeye kurusha ibindi Hekmati yakatiwe kizashyirirwa mu bikorwa.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Gashumba mbanje kugushimira pe.
uwo mu maneko nibamwice vuba ave munzira maze bifashe n’abandi kudapha kwisukira iran
yes
ariko nkubwo wowe wandika iyi comment uba wabanje gutecyereza nonese uruhare rwawe hagati ya USA NA ILAN nuruhe ndumiwe pe
maneko ni nkabagambanyi,akwiriye gupfa cyane ,ntakindi cyamugenzaga,ureste guhemukira lran,kubwindaye.
Erega Immana ni urukundo kandi yuzuye impu
hwe n’imbabazi yanga icyaha ntiyanga umunyacyaha,ahubwo yifuzako buriwese yakwihana maze akabona ubugingo remember i
golgotha wibuke Yesu na cya gisambo,nuwo n
nawe bamubabarire.wenda yakwihana.
Kabisa niyicwe hakirikare nabandi biriyo barebuzwa ubusa babone isomo abanyamerik bazikwigira abahatari Iran reka ibafungire inzira ya peterori mazeturebe amerik haruyirusha gukora ibisasu ese ndimba arabagabo bazahimbire kuri Russie maze ibotse.
Comments are closed.