Digiqole ad

Muhanga: Umugore ku giti cye yakiriye abana 400 abifuriza Noheli nziza

 Muhanga: Umugore ku giti cye yakiriye abana 400 abifuriza Noheli nziza

Habura amasaha macye ngo umunsi wa Noheli wizihizwe ku bemera ivuka rya Yezu Kiristu, bamwe mu bana batuye mu murenge wa Nyamabuye bifurijwe Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, igikorwa cyateguwe n’umuntu ku giti cye wakiriye abana barenga 400 akabaha impano akishimana nabo.

Consolee yakiriye abana bo mu miryango itandukanye mu bushobozi barasangira barishimana abifuriza Noheli Nziza
Consolee yakiriye abana bo mu miryango itandukanye mu bushobozi barasangira barishimana abifuriza Noheli Nziza

Aba bana babyukiye  ku kigo ndangamuco cya Muhanga kiri mu mugi wa Muhanga bose batumiwe na Madamu Uwanyirigira Consolee ngo abifurize Noheri nziza n’umwaka mushya muhire  wa 2017.

Uhagarariye abana mu murenge wa Nyamabuye Ruzindana Diane yavuze ko iki gikorwa cyabanejeje kuko kidakunze kubaho, mu izina rya bagenzi be ashimira uyu mubyeyi wabateguriye uyu munsi  asaba ko abana benshi mu gihugu baba bakwiriye kugira aya mahirwe yo gusangira Noheli cyane abo mu miryango itishoboye.

Uwanyirigira Consolee usanzwe yikorere ku giti cye mu mugi wa Muhanga avuga ko yatekereje kwifuriza abana Noheli nziza kubera ko ngo hari n’abatabona amikoro yo gushimisha no gusangira bidasanzwe n’abana ku munsi mukuru nk’uyu.

Aba bana baje bahawe ibinyobwa, amafunguro, ubundi bagira igihe kirambuye cyo gukina.

Iki gikorwa Uwanyirigira avuga ko yagiteguye ahereye mu muryango we kugera no ku bandi bose nta vangura iryo ariryo ryose ry’umwana bitewe n’ikiciro runaka ababyeyi be barimo.

We ngo yumva ari ibintu bikwiye kuba umuco.

Consolee wakiriye aba bana anabaha amata
Consolee wakiriye aba bana anabaha amata

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste avuga ko uyu ari umuco mwiza wo guhuza urugwiro, gusangira no gusabana, kandi ngo akaba ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Republika na Madamu kuko nabo babitangamo urugero ubwo baba bifuriza abana Noheli nziza buri mwaka.

Mugunga ati “ndashimira Madamu Uwanyirigira Consolee wabaye uwa mbere mu gukora iki gitekerezo cyo kwifuriza abana Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, bikwiye gukomereza no mu tundi tugari twose”.

Aha i Muhanga ni ubwa mbere umuntu ku giti cye ahurije hamwe abana bangana gutya bavuye mu miryango yishoboye, iciriritse n’ikennye bagasangira bakifurizanya Noheli nziza.

Diane wavuze mu izina ry'abandi bana bo mu murenge wa Nyamabuye yavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa kandi gikwiye kugera kuri benshi kurushaho ubutaha
Diane wavuze mu izina ry’abandi bana bo mu murenge wa Nyamabuye yavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa kandi gikwiye kugera kuri benshi kurushaho ubutaha

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Be Blessed

  • komereza aho kabisa conso

  • Byiza cyane. Ubaye uwambere mu bikorera muri iki gihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish