Raporo yindi ku iraswa ry’indege ya Habyarimana irasohoka kuri uyu wa kabiri
Paris- Nihe harasiwe Missiles zagushije indege y’uwari president Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994? Zarashwe nande? Imyanzuro y’ubushakashatsi igaragazwa kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mata i Paris yaba izagaragaza ukuri?
Muri Mata 2010 abafaransa b’abacamanza mu kurwanya iterabwoba, Marc Trévidic na Nathalie Poux bohereje inzobere eshanu; muri geometrie, balistique, mu biturika n’inkongi, gukurikirana ahantu haba hararasiwe iriya ndege, bamwe bavuga ko ngo yaba yarabaye imbarutso ya Genocide yakorewe abatutsi.
Muri Nzeri 2010 izo nzobere zaje mu Rwanda, amezi 20 nyuma y’ubushakashatsi bwabo, kuri uyu wa kabiri barashyira imyanzuro yabo ahagaragara.
Aba bahanga mu bushakashatsi bwabo, bavuga ko kumenya ahantu harasiwe (aho missiles zaturutse) ngo ari kimwe mu bimenyetso bifatika mu kumenya uwarashe iyo ndege.
Anketi yo mu 2006 y’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière, yavugaga ko umucomando wa RPA (ubu RDF) ngo yaba ariwe warashe iyi ndege. Ibi byateje ibibazo bikomeye bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Bruguière, yavugaga ko abasirikare ba RPA, baba baraturutse aho baari bari mu ngoro ya CND (Ingoro y’Inteko ubu), ngo bakajya ku musozi wa Masaka kurasirayo iyo ndege.
Mu ntangiriro za 2010, Inzobere 7 z’abanyarwanda ziyobowe na Dr Mutsinzi Jean, zemeje ko indege yari itwaye abari ba President Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi ndetse n’abafaransa bari bashinzwe iyi ndege (membres de l’équipage), yarashwe n’ibisasu byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Muri Raporo Mutsinzi, mu buhamya bw’abakozi bari bakoze ku kibuga cy’indege mu ijoro yahanuwemo, bemeza ko bamwe mu basirikare bakuru barindaga President, ngo byagaragaraga ko batatunguwe cyane n’ihanuka ry’indege.
Ababonye n’amaso yabo iyi ndege ihanuka harimo komanda w’ikibuga cy’indege icyo gihe, uwari ushinzwe amashanyarazi, umukozi w’itumanaho rya Radio, abazimya umuriro n’abagenzuzi babiri b’ikirere.
Umugenzuzi w’ikirere wari ku kazi ku mugoroba w’ihanurwa ry’indege, Patrice Munyaneza, mu buhamya bwe, yavuze ko batunguwe n’uburyo abasirikare barindaga president bari ku kibuga bakiriye iraswa ry’iyo ndege.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
niba abasirikare bakuru barindaga president baratunguwe cyane n’iraswa ry’indege ya president bari baje gutegereza birumvikana ko batari bazi umupango wo kuyirasa!! raporo ya leta yu Rwanda ishyira mu majwi bamwe mu byegera bikuru bya habyarimana ko aribo bari inyuma yayo mahano! hanyuma kandi bimwe muri ibyo byegera bikaba bifite isano rya hafi n’umugore wa habyarimana kandi nawe aregwa gutegura jenoside! mundege kandi harimo inshuti zabo bakorana bya hafi!! kuburyo indege yari yuzuye kubera lift i kinani cyahaye president ntaryamira! abasigaye arusha bagaca hasi!! byumvikane ko bari kugota CND ntihagire nusohoka! hacyari urujijo reka dutegereze ikizavamo!!
ahaaa!!!!!!!!!!!!!! ndifashe
NZABA NDEBA, IZO REPPORT ZANYU ZIDASHIRA
UWAYIHANUYE ARIGARAMIYE, CG SE AYARAPFUYE
CG INDEGE YARIGWISHIJE YONYINE
ABANDI NABO NGO INDEGE
NGO HABYARIMANA
SI JUI
@ MUTESI
JYA UVUGA IBYO WABONYE
CG WAHAMYA NEZA
KUKO IMANA NIYO MUCAMBANZA WA BYOSE
IBI BYOSE TWIGIRA IBA ITUREBA,
NUBWO NDI IMBWA ARIKO NEMERA IMANA
Nta mbwa mubantu!ninde waguhaye ijambo?,.
@Danny, Merci bcp…
ariko ibyo imbwa ivuga birumvikana, ni uko mushaka kuyiziza ko ari imbwa, uwarashe indege ya kinani ntaramenyekana kandi bivugwa ko ari umwe mu byegera by’umuryango we, bivuze ko rero abashaka kubyegeka kuzahoze ari ingabo za RPA bashaka kuyobya amarari.
YA MBWA IRAGARUTSE WARI WARAGIYE HE WA MBWA WE????
njye uko mbibona mbona habyarimana mwaramugize igitangaza kandi gupfa kwe ntacyo njye kumbwiye niba harapfuye abatutsi barenga milioni ebyiri nubwo leta ivuga ko ari milioni imwe kuko amahanga aribyo yatangaje kwirirwa bakora iperereza kuriyo mbwa numva ntacyo bivuze njye mbona aruguta amafaranga yubusa murubwo bushakashatsi njye mbona abazungu bakunda interahamwe gupfa kwa habyarimana na bigereranya ningurube yanjye yapfuye sinkiyibuka .njye iyo munamuvuze ndaruka niriranwa ikirungurira.
Abazungu ntibakadutere isesemi, barinda bazana izo rapports zabo se ngo zizure nde? intambara twanyuzemo zose barazireberaga, ndetse na Genocide yabaye bafite ingabo zabo mu Rwanda.
Iyo Imana itaza kuduha INKOTANYI aho twari tugenewe turahazi! ubu tumaze kubona ko nyuma yibibazo ubuzima bukomeza ndetse u Rwanda ni Igihugu kiri Stable, ariko aba bazungu ntibanyurwa, ubu amasasu yabo ntaheruka kubona isoko, sasa bari gushakisha.
Umumaro wabo twarawubonye, nibaceceke
Umumaro wabo uzawubaze abanya Iraq, Afghanistan, Libya, Red Indians, Black slaves,Congolese. Ariko bagize undi mumaro ukomeye:Bafasha aba nyagitugu kuguma kubutegetsi. Nibagiwe Hiroshima na NAGASAKI, Vietnam………………………………….ALLAH AKBAR
ariko se tuzakomeza gutya kugera ryari? Cash zikoreshwa muri izi Raporo zari kuba zituma u Rwanda rutera imbere cg se bagiye bazifashisha abababaye aho kuzita kubyahise bidafite inyungu
Utamenya iyo ava ntamenya iyo ava. Il faut que indadya zimenyekana n’abaicanyi bakamenyekana.
Ubutabera ni bwiza.
Ndasaba Allah adufashe tuzamenye nuwahanuye imiturirwa ya WTC USA. Wasanga abirirwa babishinjwa ari inzirakarengane, ababikoze bigaramiye birirwa bahabwa za Nobert Peace Price(Zionists, Obama, Sarkozy, Illuminati….)Abana ba Iraq Afghanistan nibo babyishyuye.
Naho aba Congomen nibo bishyuye indege ya HABYARA.
Uwabikoze wese hari urukiko atazarenga(ndabara urwo ku munsi w’imperuka).
Long Live Justice for All.
Allah Akbar.
12
Rapport y’ ukuri ni iya Nyagasani We urebera hose icyarimwe nta kimusobye kugeza nubwo areba no mu mitima yacu kdi akabasha no kubara umusatsi wo ku mutwe wacu. Naho abantu bo…..ahaaa!!!
Gusa uwishe umuntu we uwo yaba ari we wese: guhera ku ruhinja kugeza ku musaza cg umukecuru rukukuri azabibazwa nitugera imbere y’ umucamanza utabogama, Umucamanza w’ Ukuri, We ubasha guha muntu yiremeye n’ amaboko ye agaciro akwiye.Muntu uko yaba ameze kose afite agaciro mu maso y’ Imana. Ninde muri twe ufite ububasha bwo kurema? Bityo nta n’ufite uburenganzira bwo kwica umuntu uwo ari we wese ari abo twita Inkotanyi cg Abatutsi ari nabo twita Interahamwe cg Abahutu yewe na babndi kera basuzugurwaga cg se wenda n’ ubu basuzugurwa ngo ni Abatwa cg se Abasangwabutaka.
Murakoze, Imana nitwigarurire nshuti bakundwa
courage bakore gusa mbasabye kuvugisha ukuri kubyo babonye gusa ndabaza nti kuki batohereza n’abaza kutubarira abacu bapfuye bakagereranya million ese umuntu 1 aruta million yapfuye
NYUMA Y:IMYAKA 18 ABO BAGABO B’INDYARYA BARETSE URUSIMBI RWABO(plobability),BAFITE UDUHUMBI TWA SATELLITE,black box nibo bahageze mbere barayijyana. nibareke kurangaza abanyarwanda basagambe mw;iterambere RIRAMBYE .peace,for mama RWANDA .
Ariko Habyalimana uwo yari special? kuki badakurikirana ba Blaise Compaolé cyangwa abagiye bakora am coup d’Etat bose? u Rwanda turasuzuguritse rwose mba nica Bituganyi. Niba yarapfuye ubwo Imana yari imuhamagaye none se yari kuzaramba?
NDASHIMIRA GOVERNMENT YURWANDA UKOYITWAYE MURIKIYA KIBAZO KINDEGE NONE UKURI KUKABA KUGIYE AHAGARAGARA NTUMBO ABAFARANSA BATAVUGA URUHARI RWABO.AREGA UREBYE AMAMPAYERE NUBWEGE BWABAFARANSA UREBYE BATUMWE BURIGALI KUNGIRANGO ATONEKE URWANDA NONEHO BAREBE REACTION KUKO BABONAGA NTAKUNDI BARUGERA IMBERE BAZI IBYOBARUKOYE BAMUHA MESION YOKOKUR– USEMBERA.BATI KARIYA GAHUGU GATAYO KAGIYE KUTUBUZA INYUNGU ZACU MU AFRICA BIGA IMITWE YOGUKORESHA BURIGARI BATI TUBAKANGE NKIGIHUGU KIHANGANGE BAZEMPERA TWUMVIKANE NTAHO NAKUNU YAJYAGA KUZA AHO INDEGE YARASIWE NGO ABAZE NTABO YABESHYERAGA KANDI ABESHA KUKO NTABWA YAJYAGA KWANDIKA UKURI BAMUBWIYE AHITAMU KUBIMBIRA MUBUFARASHA
MANA YANJYE,MANA YANJYE?????????…NTACYO NONGEYEHO.QUE DIEU VOUS AIDE.
habyarimana nawe yari yaragowe,abasilikare be bananiwe kumulinda bananirwa no kumenya abamurashe?
Comments are closed.