Digiqole ad

Hari abicwa n’impanuka kuko bafashijwe nabi. Bari kwigisha gufasha uwagize impanuka

 Hari abicwa n’impanuka kuko bafashijwe nabi. Bari kwigisha gufasha uwagize impanuka

Abagize HPR ngo bamaze kwigisha abagera ku 4 000 mu mezi ane ashize

*OMS ivuga ko mu 2015 abantu 3 400 bapfaga buri munsi ku isi bazize impanuka mu muhanda

Mu kugabanya ingaruka zivuye ku mpanuka gufasha abagize impanuka ni iby’ibanze, ariko abanyarwanda benshi ngo nta bumenyi na bucye bafite bw’uko bakwitwara mu gufasha abagize impanuka ku buryo ngo hari n’abapfa kuko batabonye ubufasha bukwiriye aho impanuka yabereye.

Abagize HPR ngo bamaze kwigisha abagera ku 4 000
Abagize HPR ngo bamaze kwigisha abagera ku 4 000 mu mezi ane ashize

Health People Rwanda (HPR) ikigo kitegamiye kuri Leta kivuga ko muri gahunda yo gusigasira umutekano mu mihanda batangije ibikorwa byo kwigisha Abanyarwanda uko bafasha by’ibanze abantu bakoze impanuka ako kanya.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi mu ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda nawe yemeza ko kutamenya uko wafasha uwagize impanuka biri mu byongera ingaruka z’impanuka ndetse bikaba byeshyira ku rupfu.

CIP Kabanda avuga ko gahunda yo kwigisha abanyarwanda uko watabara uwagize impanuka yafasha cyane kugabanya ingaruka zikomoka ku mpanuka kuko ngo ikibazo gikomeye ku mutekano wo mu muhanda ari imyumvire y’abakoresha umuhanda n’abatwara ibinyabiziga.

Usibye kwigisha abantu uko watabara uwakoze impanuka, CIP Kabanda yasabye HPR no kwigisha uko bakwiye gukoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuko ngo ari bo bateza impanuka nyinshi kurusha abagenda n’amaguru.

CIP Emmanuel Kabanda avuga ko ikibazo u rwanda rufite mu bijyanye n'umutekano wo mu muhanda ari igitera impanuka
CIP Emmanuel Kabanda avuga ko ikibazo u rwanda rufite mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda ari igitera impanuka

HPR yatangiye kwigisha uko watabara uwakoze impanuka ihereye mu bigo by’amashuri, mu mezi ane ashize bavuga ko bamaze kwigisha abantu bagera ku 4 000 biganjemo urubyiruko.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO cyangwa OMS) rivuga ko mu 2015 abantu 3 400 bapfaga buri munsi bazize impanuka zo mu muhanda, benshi mu bapfuye muri bo ni  abari hagati y’imyaka 15 na 29. Ni imibare iruta iya SIDA, Malaria n’igituntu biri hamwe.

Mu Rwanda, muri uyu mwaka harabarurwa abasaga 110 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda n’abakabakaba mu 1 000 bakomeretse.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish