Digiqole ad

Nyanza: Barinubira ko bahawe amazi meza ariko ntibirambe

N’ubwo Leta igenda ishyira ingufu mu kongera ibikorwa bitanga amezi meza ku baturage mu mijyi no mu byaro, hari hamwe na hamwe usanga bene ibyo bikorwa bititabwaho bikangirika nyuma y’igihe gito.

Iyo amazi y'isoko yakamye bavoma atemba
Iyo amazi y'isoko yakamye bavoma atemba

Mu kwangirika kw’ibi bikorwa remezo, abaturage bahakana uruhare rwabo, bagashyira mu majwi ba rwiyemezamirimo, ko batubaka ibi bikorwa kuburyo burambye.

Nyuma y’igihe kinini bavoma ku iriba gakondo ridatunganije rya Nyamiseke, abaturage barihuriragaho bo mu mirenge ya Rwabicuma na Busasamana, mu ntuangiro z’umwaka ushize bubakiwe iriba ryiza rifite n’ikigega mu rwego rwo kubafasha kubona amazi meza.

Iri riba rishya rikaba ryarabahaga amazi meza avuye mu kigega, gusa ntibyarambye kuko nyuma y’igihe gito barivomaho, amazi y’isoko yahagaze kujya mu kigega.

Ababishinzwe ntibigeze bagaragaza ubushake bwo kuhasana, bityo abaturage bakoreshaga iri riba rya Nyamiseke bahitamo guca (gukata) itiyo yavanaga amazi mu isooko iyajyana mu kigega kugirango batabura byose.

Bakavuga ko, aho kugirango bavome amazi mabi atemba, nubwo ngo nabwo hai igihe bayavoma iyo ay’isooko yakamye, bahisemo guca iyo tiyo kuko babonaga badasanirwa iryi riba rishya bubakiwe.

Iki kigenga n’iriba byubatswe, byaba ngo byaratwaye amafaranga akabakaba miliyoni y’amanyarwanda. Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana cyangwa Rwabicuma ntitwabasha kubabona.

Iyo ni itiyo yanjyanaga mu kigega, abaturage barayikase ngo babashe kujya bavuma
Iyo ni itiyo yanjyanaga mu kigega, abaturage barayikase ngo babashe kujya bavoma
Ikigega cyubakiwe gutanga amazi ubu cyararengewe n'ibitovu
Ikigega cyubakiwe gutanga amazi ubu cyararengewe n'ibitovu
Imbande zose gikikijwe n'ibihuru gusa, kucyubaka byatwaye arenga 500 000Frw
Imbande zose gikikijwe n'ibihuru gusa, kucyubaka byatwaye arenga 500 000Frw

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yemwe nimwicecekere.Ntuye muri Nyanza,ariko usibye n’ayo mazi bakwirakwiza atitabwaho,n’amazi duhabwa na EWSA ni mabi pe.Nawe se amazi asa n’icyondo,wayateka ukayatereka ugasanga inzarwe yuzuye hasi ubwo umuntu yavuga ngo ayo ni amazi meza?Erega koko hari ubwo haba hari ikibazo runaka gituma wenda ayo mazi ataba meza.None se service nziza ni ukwinumira abantu bagakoresha amazi mabi nawe ubizi ntusonanure impamvu?Abanyarwanda tumaze kumenyerezwa guhabwa service nziza ku buryo ubirengaho rwose umumtu aba yumva abangamiwe cyane.EWSA Nyanza niyo tubwira.nidusonanurire hanyuma nibura tumenye niba nicyo kibazo cyakemuka.
    Murakoze.

  • @ Mjuju,

    komera mwana wacu, komera mwana w’Imana, komera mwana w’u Rwanda….

    Maze rero nshimishijwe n’inyandiko yawe, none reka ngerageze nkunganire ho gatoya…

    IBYO UVUGA BIFITE ISHINGIRO PEEEE…..

    PARTCIPATORY APPROACH. Magingo aya, iwacu i Rwanda imyiyoborere myiza imaze kuba umuco. Abaturage hafi ya bose bamaze gusobanukirwa, ko UBUYOBOZI aribo bubereyeho. Mbese nibo BATWARE B’ABAYOBOZI!!!!….

    Kuri uru rwego ni ngombwa ko buri gihe, cyane cyane iyo habonetse ikibazo, Abayobozi bakagombye kwihutira kuganira n’Abayoborwa babo. Abayobozi ni bo bagomba gufata iyambere, maze bagasobanura uko ibintu byifashe. Kandi bagashyiraho umuhate mwinshi ngo ikibazo kibonerwe umuti unoze, amazi atararenga inkombe….

    GENUINE, PERMANENT COMMUNICATION IS PARAMOUNT!!!!

    Hariya rero ku kibazo kijyanye n’amazi meza kimwe n’iriba rishyashya, Abayobozi bararangaye cyane. Nibareke kwitana bamwana, maze buri wese arebe uruhare rwe. Kuko bene kiriya kibazo gishobora gufata umuvuduko ukabije, ejo mukumva cyarageze i BUKURU I NYARUREMBO….

    Ngo agapfa kaburiwe ni impongo….

    Murambone ntawe nshatse gusesereza, ndababwira gusa uko ibintu mbyumva. Nimuhaguruke muhagarare maze mukemure kiriya kibazo cy’iwacu i BUSASAMANA….

    IWACU I BUSASAMANA, HAMWE IMANA IRARA YIRIWE AHANDI, MAMA WEEEEEE….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

Comments are closed.

en_USEnglish