Rusizi: Umusore w’imyaka 27 biravugwa ko yiteye inkota arapfa
Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kamanyenga umudugudu wa Murambi umusore witwa Uwiragiye Jean Marie Vianney yiyishe yiteye icyuma mu mutima nyuma yo kuza mu kabari ari gusangira n’umugabo bagabiranye inka, uyu musore yaje gutangira kurira abo bari kumwe bayoberwa ikimuriza.
Nyakwigendera yaje kwerekeza aho bokereza inyama ngo ajya mu gikoni afata inkota babagisha ariko ngo mucoma ntiyari yamenye ko yayifashe, nibwo yahise aza aho yanyweraga abaza abo basangiraga ngo muzi uko umuntu yiyica?
Yahise afata iyo nkota ayitera mu mutima ahita agwa hasi ariko abari aho mu kabari bahise bamutwara kwa muganga apfira mu nzira.
Abaturanyi b’uyu musore bari bafite umujinya mwinshi, babwiye Umuseke ko uyu musore azize uwo mugabo bahanye inka.
Bateraga hejuru ngo bashaka kwica uyu mugabo wasangiraga na nyakwigendera na nyiri akabari, inzego z’umutekano n’ubuyoboyozi barahagoboka.
Umuyobozi w’umurenge wa Nkanka Uwambaje Aimée Sandrine, yabwiye Umuseke ko aya makuru ari ko ameze ariko batahamya niba yiyishe cyangwa yishwe.
Uwambaje ati: “Kugeza izi saha ntabwo nabihamya natwe amakuru dufite ni uko yiteye icyuma, ariko nabwo sinayahagararaho kimwe n’uko ashobora kuba yishwe cyangwa yiyishe dutegereje ibisubizo bya Polisi kuko niyo iri mu iperereza turaza kumenya uko byifashe nibaduha ibisubizo.”
Uyu muyobozi avuga ko bateganyije inama y’umutekano nyuma yo kuva gushyingura uyu nyakwigendera upfuye akiri ingaragu.
Uwiragiye Jean Marie Vianney apfuye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Umugabo basangiraga na nyiri akabari kazwi nko kwa Rafiki bafungiye kuri sitation ya Polisi ya Nkanka, naho umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nkanka.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
None se uwo basangiraga cg nyirakabari icyaha bafite Ni ikihe?
Comments are closed.