Digiqole ad

Muhanga: Icyo mwalimu usa nabi yasubije V/Mayor amusabye gukaraba

 Muhanga: Icyo mwalimu usa nabi yasubije V/Mayor amusabye gukaraba

Fortunée Mukagatana umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi kurangwa n’isuku bakayitoza abana barera

Mu nama y’umunsi yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza muri aka Karere yanenze cyane bamwe mu barimu bafite umwanda ukabije inyuma ko nta rugero rwiza baba baha abo barera.

Fortunée  Mukagatana umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage asaba abarezi kurangwa n'isuku bakayitoza abana barera
Fortunée Mukagatana umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi kurangwa n’isuku bakayitoza abana barera

Mukagatana Fortunée yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga  umukozi wa Leta n’undi uwo ari we wese uhembwa ku kwezi, avuga ko bitumvikana kubona umwarimu utoza isuku ari we ugira umwanda.

Uyu muyobozi avuga ko hari igenzura baherutse gukorera mu bigo by’amashuri basanga hari umwarimu wambaye umupira ucitse igice kimwe ngo kidahuye n’ikindi ku buryo yamwegereye akamubaza niba yarabuze uko adodesha  uwo mupira ntiyagira igisubizo amuha.

Uretse uyu murezi yasanze yambaye umwenda wacitse avuga ko yabonye n’undi wari ufite umwanda ukabije ku mubiri ngo amusabye ko yajya yoga mwalimu amusubiza ko niba abishoboye yamwimurira ku kindi kigo gifite isuku.

Mukagatana ati “Mwibaze namwe uko umwarimu nk’uwo yigisha abana isuku kandi nawe ntayo agira. Ushobora kwambara umwenda ushaje ariko umeshe usa neza.”

Umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Muhanga Sebashi Claude we avuga ko hari n’ikindi kibazo abayobozi n’abarezi badakunze kwitaho cy’ibiheri byinshi mu bitanda abanyeshuri bararaho.

Sebashi ati “Abayobozi b’ibigo n’ababyeyi baritana bamwana ku kibazo cy’ibiheri ariko iyo ugenzuye usanga biterwa n’umwanda wo mu kigo. Iki kibazo nacyo turifuza ko mwacyitaho kuko ibiheri nabyo ni umwanda ubitera.”

Muri iyi nama hanavuzwe n’ubwiherero rusange (ECOSAN) bwatwaye amafaranga menshi bwubakwa ariko bukaba kugeza ubu budakoreshwa  mu bigo by’amashuri n’aho bukoreshwa ngo bukaba burimo umwanda ukabije.

Aba bayobozi b’ibigo ntibahakanye cyangwa se ngo bemeze niba ikibazo cy’umwanda ubavugwaho ari ukuri cyangwa niba ubuyobozi bubashinja ibinyoma.

Mu nama, abayobozi b'ibigo by'amashuri ntibahakanye ikibazo cy'umwanda uvugwa mu bigo byabo
Mu nama, abayobozi b’ibigo by’amashuri ntibahakanye ikibazo cy’umwanda uvugwa mu bigo byabo

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

15 Comments

  • ntasabune umushahara ntawo ,tekereza 40000fr muriki gihe ikiro cyisukari kigura igihumbi ,tax 300 uriya mushahara ukuiranye nigihe tax mumugi yari50fr ntimukabarenganye basigaye inyuma kuburyo bukabije uretse na gusa neza ntibanarya naragakoze ndakazi nugukorera ubushake ntacyo babona

  • Nawe ibaze, mwarimu afata ibirometero birenga 15 agiye ku kazi, ivumbi, ibyuya n’ibini byinshi kdi aho yigisha nta douche ihaba, ukwezi kwashira agahembwa 42,000 kdi abenshi tuvugishije ukuri tuba twarayatsemo umwenda muri Mwalimu Sacco wenda ngo abana bige cg se natwe twubake akazu k’amabati 15, ugasanga iyo uhembwe menshi ari 3500. Ukenera kurya, muzi ibiciro aho bigeze, muzi ibikenerwa mu rugo n’ibindi. Harya murumva twakora iki? Meya ikarita yo guhamagara umunsi umwe ingana n’imishahara ingahe ya mwalimu? n’ibindi byose ubona. nawe uti twatoza iki, iki se nyine?

  • muzehe wacu azagire icyo akara naho ubundi abashizwe kubareberera barabibagiwe pe

  • buriya cyiriya gihe yarafite ordre de mission iruta umushahara wukuezi kose kuriya mwarimu

  • Ese ko atanavuze ko isuku ari munda ra?abarimu barapfuye banga gupfa ngirango nawe asesenguye icyo gisubizo yahawe yahita abona ko bihararutswe.Ariko ngire icyo nibariza abafite aho bahuriye n’iki kibazo:iyo mubona abantu barutwa nabadakora mwe mwumva ntasoni bibateye?ubwo wavaho ugira uti”urutwa n’udakora azakareke.Ko ari abarimu bose se bagahagaritse ntimwabafunga ngo bigaragambije?ministiri w’umurimo n’abakozi akwiye kumenya inshingano afite kuri bano bantu bitabaye ibyo Yitegure kuzabyisobanuraho imbete y’Imana.

  • njye mbona ibyo abarimu bakorerwa ari iyicarubozo, arikose mwabarimu mwe kuki mutigaragambya? nimudafata umwanzuro ukaze nakazi kanyu, yego hari abazabigwamo ariko niko revolution yose igena

  • Ariko muransensa…nambe nawe aba yakoze akazi ashinzwe neza agatanga service zose mumucyo agakora uko ashoboye ngo abana batsinde! kandi Imana izababaza byinshi kuko kuba selfish ntawe bihira. rubanda rugufi ruravunika kandi nibo bakora ibofatika. Ese iyo useka mwarimu utekereza uwakugejeje aho ugeze. njye mbona abayobozi bakwiye kwigishwa na mentorship kuko bakomeretsa abantu cyane. njye mama ni.umwarimukazi uko tubayeho namdakuzi…..nkeka iyo twaburaye ntawe uza kuba yagusaba n’ikiroha cy’amazi! ese wowe uwaguha 40000 wayagera gute!? Ntimukadusebereze ababyeyi kdi mugabanye kubatesha agaciro…..ese mwarimu ahembwe 150k uwo depite agafata 400k,amahoro ntiyahinda hari icyo byahubgabanya! umwana wa mwarimu niwe wambaye nabi,niwe utagira akazi kuko ntaho azwi,niww usa nabi kdi ngo afite umubyeyi uranukira mukazi. Njye muntera agahinda cyane….Mama ni.umupfakazi wibanira nuburwayi atiteye,ibaze umuntu nkuko urara inkera ajya kuvunikira abana ba rubanda agashinwa uko kuburyo namafaranga yutwo tubuto tumufasha kmubaka abasirikare no kwirinda indwara amayabona yarize! ubwo se uwo mwarimu waramwegereye ujya mubuzima bwe bwimbere umenga ikimutera kuba uko wamusanze mbere yo kumusebya. narumiwe koko……niba mubona bakora ubusa basi mwidusebereza ababyeyi di. Gusa Imana ihora ihore kandi ngo ntagahora gahanze,na Kristu yaratsinze kandi ntawamurushije guca bugufi mwisi. Uruzi iyo warikuba uvuze uti namusigiye nibura ako gasabune nudufaranga ngo agure agapantalo n’agashati. Nzabandora ni umwana wumubyarwanda.

  • Yego ntawushyigikiye umwanda ariko abo ba vicemayor nabandi bayobozi ntibakirengagize ko mwalimu ntacyahembwa yego ubusabusa buruta ubusa ariko nkuwo mugore mbona aho niyishyire mu mwanya wa mwalimu maze yumve uko ubuzima bwe cg ubw’umuryango we bwaba bwifashe amaze nk’umwaka umwe ahembwa Umushahara wa mwalimu niho azumva ubutwali bwuriya mwalimu yasanze yambaye umupira wacitse yamubaza akanga kugira icyo amusubiza buriya yabonye umukoze mu bwonko ahitamo kwicecekera aho kugirango avuge nabi cg acurangire abahetsi. Wakora 5km ugomba kugera kukazi 7:00 am ukahagera uhumura cg inkweto iyagirana kdi wuriye imisozi ukamanuka indi. Cyakora nari kugushima iyo nibura uvuga ko wahaye uwo mwalimu nka 10.000Frw uti uguremo agapira gashya naho ubundi uravuga ubusa, burya uwijuse ntiyibuka ko hari uburaye

  • Nimureke VM yivugire ibyo ashaka.Atekereza se, ko kuba mwalimu asa kuriya ari ubushake?Oya abiterwa n’ubushobozi buke,ngaho nafate 44.000,akuremo kawunga n’umuceki by’abana,akuremo minerval,akuremi me2u,akuremo frws y’amazi n’umuriro,akuremo ayo guhemba umuhinzi,akuremo frws ya ticket kuki nta mwalimu ugikora hafi y’iwabo mutation barazimanye,akuremo frws yo kugura utunyanya na dodo hanyma ambwire niba frws asigara akodesha inzu akavamo n’imyenda yo kwambara ngo VM amubone neza?Mwalimu nimujye mumwihorera abeho nabi,gusa Imana iramukunda ntuzatuma apfa!Uwafata frws mwalimu ahembwa akayaha ba VM nka salaire,buri munsi twajya dushyingura VM wiyahuye kubera imibereho mibi.Abarimu rero nubwo umutima washegeshwe ariko ntibakwiyahura.VM ivugire,Uwiteka yagutunze inkoni.

    • ni batwihorere niba ntacyo bafite cyo gukorera mwarimu KO na caguwa bayiciye se KO twajyaga twigira muri gèrera hejuru baragira ngo tubigenze dite?

  • ariko kucyi aho kongeza abari hasi ahubwo bakomeza bongeza abo hejuru byagera kubarimu ngo hari sacco nkaho itanga ayubusa cg atagira inyungu

  • Hari icyo nari nibagiwe reka ngaruke.Ndashima umuseke.com ko utanyonga ibitekerezo by’abasomyi iyo ubonye budakoronga cg ngo bisebanye.Reka mbitumire cg mbibutse kuko muzabikora,ubwo amashuri azaba atangiye muzaturebere niba bariya barimu babiri batarahawe mutation yo kwihorera.Bubaho rwose,uriya mubyeyi mwiza VM ashobora gucikwa akibagirwa indahiro maze agakoresha umwanya yahawe n’abaturage akimurira bariya barimu kure y’aho batahaga kugira ngo abumvishe aho kubafasha kugaruka hafi y’aho batuye ngo bajye basagura ay’agasabune.Muzaba mumbwira.Iyi ndwara ya munyumvishirize abayobozi bamwe bajya bayirwara bakayanduza abandi.
    Noheli nziza.

  • Sha mwarimu, Yaragowe cyane agira imvune mbona zirenze ayo ahembwa na Vice Mayor uvuga gutyo arabizi nukwirengagiza

  • Ndemera ko umushahara wa mwarimu udahagije nubwo nta mushaharaujya uhaza. Kandi nzi ko Leta yatangiye kubikoraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi bizakomeza nubwo twifuzaga ko bikemuka ku buryo bwihuse Minecofin isobanura ko bitashoboka guhutiraho. Kandi n’ubuvugizi buzakomeza igisubizo kirambye gikomeze. Ariko rwose umwanda ntaho uhurira cyane n’ubukene, isabune irahenda ariko ihendutse kurusha inzoga. Ahubwo ni byiza ko abantu bumva ko isuku ari isoko y’ubuzima. Indwara zandurira mu mwanda zihenze kurusha isabune. Murakoze. Umuseke bravo.

  • Abo bayobozi ntibakatwishongoreho guhembwa menshi ntawe bitabera. kandi ntawanze gusa neza.

Comments are closed.

en_USEnglish