Digiqole ad

MIGEPROF yongeye gusaba ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere

 MIGEPROF yongeye gusaba ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere

Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MIGEPROF yavuze ko bazakomeza gufasha abagore bacuruza mu kajagari

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irakangurira abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimere kugira ngo na bo babarurwe nk’abandi banyarwanda, hakaza kurikiraho gusezeranya ababana batarasezeranye.

Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MIGEPROF yavuze ko bazakomeza gufasha abagore bacuruza mu kajagari

Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bahawe amahugurwa agamije kongerera ubushobozi inzego z’abagore ku buryo bwo kunoza inshingano zabo zabafasha kwesa imihigo.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abagore bahagarariye abandi gukora ubukangurambaga mu babyeyi bwo kubaruza abana babo mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo abana babashe kubarurwa nk’abandi Banyarwanda bose, no gushishikariza ababana batarasezeranye kuba basezerana imbere y’amategeko kuko ngo, kudasezerana na byo bikunze kuba intandaro y’amakimbirane mi miryango hgati y’umugore n’umugabo bashakanye.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera bari barashyizeho ukwezi kw’irangamimerere  aho bantu batari barandikishije abana bobo mu bitabo bahawe ukwezi ko kuba bamaze kubandikisha.

Ngo hagaragaye ko abantu ari benshi ku buryo ukwezi kumwe kwazashira batarangije kwandikisha abana, izi nzego ngo zigiye kongeraho ukundi kwezi.

Minisitiri Nyirasafari Esperance yasabye abagore bahagarariye abandi ko bafatanya na Minisiteri gukangurira ababyeyi gukomeza kwandikisha abana.

Iki cyiciro cyo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere kizakurikirwa na gahunda yo gusezeranya abantu babana batarasezeranye imbere y’amategeko n’abasezeranye kera bakaba batibona mu bitabo by’abasezeranye.

Aya mahugurwa kandi yagarutse ku kibazo cy’abagore bacururriza ku muhanda bazwi nk’abazunguzayi, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango akaba yasabye abagore bahagarariye abandi gukomeza gukorana n’aba bacuruza mu kajagaru, mu kubegera bakabongerera ubushobozi mu bumenyi bafite.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko bagiye kubaka udusoko dutatu mu Karere ka Kicukiro dusanga utundi twamaze kuzura ndetse twatangiye gukorerwamo n’abagore bacururizaga mu muhanda, kandi ngo bazakomeza kugira uburyo bwo kubafasha kubongerera igishoro.

Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore yavuze ko abagore bahagarariye abandi bahugurwa kuri gahunda z’iterambere, n’amahirwe bafite nka kimwe mu gisubuzo cy’ibibazo by’iterambera, na bo bakazajya kubibwira bagenzi babo bahagarariye.

Abagore bahagarariye abandi biyemeje ko bagiye gufatanya na Leta mu kubungabunga iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Uwurukundo Angelique waturutse mu murenge wa Mageragere yavuze ko ubu bagiye gukora ubukangurambaga muri bagenzi babo mu kwibumbira hamwe na bo bakagira ahantu bakorera kuko haba abagore benshi bacuruza mu kajagari, kandi ngo bazanafasha imiryango itarandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere gukomeza ku byitabira.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yongeye gusaba ababyiye kugaruka ku nshingano zo kurera abana neza babaha uburere buzima ngo kuko usanga ababyeyi muri iki gihe baradohotse kuri iyo nshingano.

Abagore bahuguwe ni abagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Abagore

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish