Umusaruro Kaminuza ziha Abanyarwanda siwo baba biteze. Sena yabajije Minisitiri impamvu
Kuri uyu wa kane komisiyo ya sena y’imibereho myiza ,uburenganzira bwa muntu imibero myiza n’ibibazo by’abaturage yaganiriye Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias ku bibazo iyi komisiyo yasanze bikigaragara muri za kaminuza n’amashuri makuru bituma zidatanga umusaruro ziba zitegerejweho mu iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu igenzura Sena yakoze mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga ngo basanze hakirimo byinshi bishingiye ku mikoro no mu myigire bituma umusaruro kaminuza zitanga n’uwo ziba zitezweho mu gushakira ibisubizo abanyarwanda ikinyuranyo ari kinini.
Hon Senateri Galican Niyongana avuga ko basanze ubunyi n’ubumenyingiro abanyeshuri bahabwa bidahagije ahanini kubera ibibazo by’ibikoresho bicye, no kwiga babwirwa gusa nta gukora ibyo biga bihari (pratique).
Igikomeye babonye ngo ni uko n’ubumenyi bahabwa (theorie) batabuhabwa neza 100% nibura ngo babe babura ubumenyingiro gusa.
Ibibazo by’ibitabo bicye, internet idahagije kubera ibikoresho n’ubucucike mu mashuri ari imbogamizi zigihari.
Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias avuga ko nubwo hari ikibazo cy’ubushobozi muri za Kaminuza ariko hari n’aho ikibazo gihari giterwa n’abantu badahindura imyumvire.
Avuga ko nk’ikibazo cy’ubucucike umuti wacyo utaba gusa kubaka ibyumba by’amashuri ahubwo wanashakirwa no mu guhindura ingengabihe y’amasomo (timetable) ntihore ari ikintu kidahinduka ngo mwalimu ahore azi ko atangira akazi saa mbili akarangiza saa kumi gusa.
Avuga ko bishoboka ko mwalimu yaca amatsinda mu banyeshuri akigisha bacye bacye kuri gahunda yahinduye mu buryo bumushobokera akaba yageza na saa yine z’ijoro cyangwa akigisha no muri week end bitewe na gahunda yihaye.
Ku kibazo cy’ikoranabuhanga n’ibikoresho byayo, Minisitiri Papias yavuze ko Internet henshi ihari ikibazo ahubwo ngo usanga kiri ku kiguzi cyayo kuko hose bataragira ubushobozi bwo kugura ihagije ku barimu n’abanyeshuri bose.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ibibazo biri mu burezi muri rusnge ni uruhuri. Ariko mu mashuri makuru ho hari n’umwihariko kuko usanga nko muri za Kaminuza zigenga, intego ya mbere ari ukwinjiza amafaranga (ubucuruzi) kurusha gutanga ubumenyi bufite ireme.
Ndetse ugiye no kugenzura muri izo Kaminuza zigenga, ubu usanga zemerera abana barangije Secondaire bafite amanota yo hasi cyane bapfa gusa kuba bafite amafaranga yo kwishyura, ndetse zinarenga kuri ya mabwiriza yatanzwe na MINEDUC avuga ko nta mwana wakagombye kwemererwa kwiyandikisha muri Kaminuza arangije Secondaire mu gihe atagize nibura “Pass” ebyiri muri Principal Subjects. Ayo mabwiriza rwose ntabwo za Kaminuza zigenga zirirwa ziyitaho kandi na MINEDUC nayo ntabwo ihaguruka ngo ijye muri izo Kaminuza kureba koko niba ibyo isaba bikurikizwa.
Ndisabira MINEDUC/REB kureba uburyo bajya bandika kuri diplome z’abana barangije Secondaire amagambo agaragaza umwana wabonye Diplome akaba yemerewe gukomeza muri Kaminuza, n’umwana wabonye Diplome ariko akaba adafite uburenganzira bwo gukoeza muri Kaminuza.
Kui iyo diplome bajya bandikaho amagambo akurikira: “Ce diplome donne droit d’accès à l’enseignement supérieur/This diploma gives access to higher education” ahandi bakandika “Ce diplome ne donne pas droit d’accès à l’enseignement supérieur/This diploma does not give access to higher education”.
Mu gihe umwana agiye kwiyandikisha ngo atangire Kaminuza, abashinzwe kumwandika bakajya babanza gasoma neza ibyanditse kuri Diplome ye, hanyuma bakamwemerera cyangwa bakamwangira bakurikije ibihanditse, naho ubundi rwose ubu usanga uwitwa ngo yarangije Secondaire wese ufite ako gapapuro bita diplome/certificate (niyo yaba afite amanota 12/73 yaratsinzwe amasomo y’ibanze) bamwandika akemererwa kwiga Kaminuza, apfa gusa kuba azanye amafaranga.
barakubwira ko muri kaminuza ya Leta ariho basuzumye bagasanga nta Reme rihari wowe watanga igitekerezo ukavuga ko kaminuza zigenga ukemanga uko zakiira abazinjiramo akabazo nakwibariza ufite bushobozi ki bwo kureba kuri diplome z’abarangiza secondary ndetse ukanakurikirana aho bajya kwiyandikisha ukanamenya amasomo batsinze ,ibyo uvuga bigaragaza ishyari ufitiye amashuri yigenga wakabaye utanga igitekerezo ku nkuru yatanzwe aho kuzana hano amashyari yawe(Bakinahe)
Uwayo we, sinzi niba uzi gusoma. Ndagusaba kongera ugasoma neza ibyanditse niba koko uzi gusoma, soma iriya paragraphe ya kabiri munsi y’ifoto iriho Minisitiri n’abasenateri. Haranditse ngo: “Mu igenzura Sena yakoze mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga ngo basanze hakirimo byinshi bishingiye ku mikoro no mu myigire bituma umusaruro kaminuza zitanga n’uwo ziba zitezweho mu gushakira ibisubizo abanyarwanda ikinyuranyo ari kinini”.
Urabona neza rero ko hagenzuwe amashuri makuru na kaminuza bya Leta n’Ibyigenga. Jya rero utanga igitekerezo cyawe umaze gusoma neza ibyanditse kandi ujye ushyira iruhande amarangamutima mabi.
Ikindi gitangaje muri iyi minsi nuko aho Computers/Softwares zigereye mu kazi hirya no hino, Diplome/Degree isa nkiyahindutse “0”. Mbahe urugero? Ubu gukora muri Bank cg Institution runaka bisaba kuba uzi gukoresha neza System/Software bakoreramo ntago baba bakeneye theories nyinshi twize. Ni imwe mu mpamvu abakoresha na nubu bagikomeye kuri Experience mu gutanga akazi.
Mu ijambo rimwe hari aho Kaminuza zirimo kwigisha ibidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
No 2; abashinga amashuri ngo bahitamo Fields zigishwa barebye izitazabahenda aho kureba izikenewe.
No 3; Education System zo muri Africa zijyanye na realities zo muri Europe/America (urugero? Uzarebe Abana benshi dufite biga Geography umbwire umusaruro bayibyaza mu gukemura ibibazo bya rubanda !!!!)
Comments are closed.