Sebanani Crespo aricuza amakosa yatumye APR FC imwirukana
Rutahizamu wa AS Kigali Sebenani Emmanuel bita Crespo yigeze kuba ari we ikipe ya APR FC igenderaho ariko imyitarire mibi ntiyatuma ayirambamo. Ngo nicyo kintu yicuza mu buzima bwe.
Imyaka ya 2008 kugera 2010 ni imyaka myiza kuri rutahizamu Sebanani Emmanuel bita Crespo, kuko yagiye muri APR FC avuye muri Musanze FC agashobora gutsinda ibitego 13 muri shampiyona.
Nyuma yo kwitwara neza Sebanani yabonye umwanya uhoraho muri APR FC yari irimo ba rutahizamu b’abanyamahanga nka; nka Bokota Labama, Chiukwepo Msowoya na Victor Nyirenda aba babiri bari baravuye muri Malawi.
Mu mpera z’umwaka w’imikino yari yitwayemo neza, Crespo yasezerewe muri APR FC kubera amakosa ye, kikaba ikintu yicuza kurusha ibindi.
“Amakipe yose nakiniye APR FC niyo nagizemo ibihe byiza. Niyo kipe yandeze kuko nazamukiye muri ‘Junior’ yayo nyuma intiza muri Musanze irongera irangarura. Nishimiraga gutsinda no kubanzamo kandi hari abanyamahanga benshi ku ntebe y’abasimbura. Navuga ko ari ikipe nkumbura mu buzima.
Ikimbabaza ni uko ntayitinzemo kuko nagiraga imyitwarire itari myiza kubera ubwana. Abayobozi badufataga neza ariko njye sinubahe akazi nkuko mbisabwa. Byatumye insezerera atari uko ntashoboye ahubwo kubera imyitwarire mibi iterwa n’ubwana.” – Sebanani Emmanuel
Uyu musore bivugwa ko yanze kujyana n’ikipe mu mikino ya gisirikare ya 2010 ngo kuko yari yinjiye mu mwuga wo kuririmba injyana ya Hip Hop.
Iyo mikino yahuye nuko yashakaga gusohora indirimbo ya mbere yise ‘Umukino nyawo’.
Abayobozi ba APR FC bafashe umwanzuro wo kumusezerera muri APR FC nubwo yari umwana bizamuriye, byagize ingaruka ku musaruro we bituma atongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Nyuma yagiye mu makipe atandukanye nka; Mukura VS, Police FC na AS Kigali akinira ubu. Ariko gusubira mu ikipe y’igihugu ntibirashoboka nubwo afite ikizere ko bizongera.
Sebanani yatsindiye AS Kigali ibitego bitanu mu mikino icyenda (9) ta shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, kandi yifuza gukomeza kubyongera byamufasha gusubira mu Mavubi.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
byaramurangiranye uwo nanjye gufasha Jay Polly cg ba Bull Dog
sha niyihangane nyine ubwenge buza ubujiji buhise.
Nasezere Ku mupira ajye guhatanira primus gumaguma super ????
Comments are closed.