Kamonyi: Umwana w’imyaka 13 yatewe inda na musaza we benda kungana
Ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda, Minisiteri y’iterambere ry’Umuryango n’Akarere ka Kamonyi uyu munsi umuryango w’umwana w’umukobwa, wari ufite imyaka 13 agaterwa inda na musaza we benda kungana, wahawe inzu ikwiriye kuko uyu mwana yari yatewe inda kuko bamuraranyaga na musaza we.
Uyu muryango ukennye wari utuye i Runda ku Kamonyi ubu wubakiwe inzu mu murenge wa Gacurabwenge bashyikirijwe kuri uyu wa kane.
Umwana wabo w’umukobwa w’imyaka ubu 15, ubwo yari afite imyaka 13 ababyeyi be ngo bamuraranyaga na musaza we ku buriri kubera ko bari batuye mu nzu y’icyumba kimwe gusa.
Aba babyeyi baje kubona babona umwana wabo atwite inda yatewe na musaza we. Bo ubwabo batangaza ko batakekaga ko aba bana bava inda imwe bashobora gusambana.
Uyu mwana yitawe n’inzego zibishinzwe, kuva icyo gihe kugeza ubu akurikiranwa kandi akaba ku kigo ISANGE One Stop Center cyo ku Kacyiru i Kigali, nubwo uyu munsi yari yazanywe kwakirana n’umuryango we inzu bubakiwe kugira ngo babe ahakwiriye abana bisanzuye.
ACP Celestin Twahirwa ushinzwe ishami rya ‘community policing’ muri Police y’u Rwanda yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kuko ariyo ntandaro y’ikibazo nk’iki.
Avuga ko inshuro nyinshi ahaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana usanga akenshi ari ku burangare bw’ababyeyi, bityo asaba ababyeyi kurushaho kuba maso.
Aimable Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko bagiye kureba inkunga bazagenera uyu muryango usanzwe uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bagahabwa Mutuel de sante vuba kuko bari batarayibona.
Inzu uyu muryango wahawe ifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibirimo nk’ibitanda, intebe, ubwiherero, ubwogero n’igikoni.
Igikorwa nk’iki cyabereye kandi mu turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gatsibo.
I Nyamagabe umuryango w’umugabo wasambanyaga abana be b’abakobwa batatu kuko bararanaga mu kazu gato kadakwiye nawo wahawe inzu ikwiriye wubakiwe, nubwo uyu mugabo we ubu afungiye iki cyaha.
Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW
13 Comments
Njye ndabona ubu buryo bwo kwamamaza budakwiye. Kubafasha ni byiza,ariko kubamamaza mu binyamakuru, non.
Me Evode ko ntacyo abivugaho?
Ibi nibyo Mgr Nzakamwita yavugaga, hanyuma Evode agasubizanya agasuzuguro ! Ibi byose biterwa n’ubukene bwo mu mutwe no ku mibereho ya benshi mu banyarwanda.Ikindi abantu bagomba kumenya kubyara mu buryo bwateganyijwe kuko abana bararyoha iyo bakiri bato ufite icyo ubareresha, ariko iyo bakuze bakagusaba byinshi utabasha kubaha birababaza cyane !
Ni byiza ko abantu nkaba bafashwa, nicyo kigaragaza umutima w’ubumuntu. Hari undi muryango nawo wahuye ni kibazo nkiki abana baterana inda kubera amakosa n’ubukene bw’ababyeyi babararanyaga. : Ni abana ba Ndahimana na Nyiraminani bo ku Munini, Nyaruguru, inkuru yasohotse mu Izubarirashe. Nabo muzabakorere ubuvugizi babashe gufashwa
Byakabaye byiza abo bakene bacu bagiye bubakirwa bakanahabwa ayo mazu mbere y’uko ayo mahano aba, aho kubaha ayo mazu amahano yarangije kuba. Hari uwavuze mu ndimi z’amahanga ngo: “Mieux vaut prévenir que guérir”. Sosiyete Nyarwanda irimo irangirika cyane, kubera impamvu nyinshi z’urusobe ariko harimo n’ubukene (ubwo ku mubiri n’ubwo ku mutima).
abana bo rwose gufashwa nibyo kuko bo birumvikana ko baba bataramenya ubwenge buhagije bwo gutandukanya ikibi n’ikiza. Ariko se nka ruriya rugabo rwasambanyaga abakobwa barwo murumva koko inzu nto aribyo rwakwitwaza? n’ukuri uriya mugabo rwose ahubwo yarakwiriye gufungirwa ahatagera urumuli kuko yakoze amahano!
Ahubwo se barabihemberwa? Iyo nda yagombaga kuvamo kuko ari inceste.
Wowe iyawe ko ntawayivanyemo twabwirwa n’iki uwayiteye nyoko?
Ngaho da, wa mugabo niyongere avodavode avugako Musenyeri avuze ibitaribyo! Mu Rwanda imiryango ifite ibibazo bikomeye kandi birimo gusenya igihugu gahoro gahoro tutabibona kuko turangariye kubaka imiturirwa n’izindi nyungu z’isi tukibagirwako byose tubikesha umuryango muzima.
Rwose nimushake Evode agire icyo avuga kuli iyi nkuru, maze agerageze abone Uko yemera Ko ibibazo bihari, anabonereho asabe imbabazi Musenyeli.
Ubuse Bwana Me Evode ntacyo wavuga kuriyinkuru?
Burya koko Musenyeri yavugaga ukuri ,ariko ivuzivuzi ryanjye riranga rirantamaza.
@Evode uransekeje kabisa gusa ndumva mwitiranwa atari Me ubwe ushizeho iyi comment, naho Leta yakoze igikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye ariko imigoroba yababyeyi yakagombye gukwira hose mu gihugu kugirango bungurane ibitekerezo cyane cyane ibijyanye nuburere bwabana, ndetse nabarezi cg abalimu mukwiye kwita Kubo murera cyane cyane abangavu ningimbi mubaha inama zibafasha kwirinda ,kumenya ibijyanye nimyororokere no gufata iya mbere muguha agaciro ejo hazaza habo birinda icyo aricyo cyose cyabashora mu mibonano mpuzabitsina.
Comments are closed.