SACCO Mutuntu: Ushinzwe inguzanyo yibye amafaranga y’abaturage aracika
Inzego z’umutekano mu karere ka Karongi ziri gushakisha umugabo witwa Jean Paul Cyabusiku wari umukozi ushinzwe inguzanyo kuri SACCO y’Umurenge wa Mutuntu. Uyu mugabo arashinjwa n’abaturage bamuhaye amafaranga ngo abafashe kubaha inguzanyo nini agahita abacika.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri inzego z’umutekano zabashije gufata imodoka yari ije kwimura ibintu bye mu rukerera kugira ngo ave aha hantu nta ubimenye.
Abaturage yatetseho imitwe barimo abo yatwaye; umwe ibihumbi 900, undi 700, undi 400, undi ibihumbi magana abiri n’abandi bagenda baza bavuga ko bamuhaye ibihumbi makumyabiri, mirongo ine gutyo.
Antoine Ntaganira yazanye ikibazo cye k’Umurenge, yabwiye Umuseke ko yahaye Cyabusiku amafaranga ibihumbi magana abiri amwizeza ko azamuhesha inguzanyo ya miliyoni ebyiri. Ndetse agaragaza inyandiko bagiranye ayamuha.
Ntaganira n’abandi bavuga ko atayabakaga nka ruswa ahubwo yababwiraga ko ahita ayabashyirira kuri konti zabo maze akihutisha dosiye zisaba inguzanyo ku mishinga bafite.
Uyu mukozi amaze kubikora abaturage batari bacye hagati muri uku kwezi yabuze kukazi. Nyuma gato abaturage baza kumureba rimwe ngo bakabwirwa ko ari mu kiruhuko (conje), nyuma batangira kuvuga iby’ikibazo bagize babonye amafaranga yagombaga gushyira kuri konti zabo ntayariho.
Umubare w’abaturage Cyabusiku yambuye abeshye nturamenyakana, n’amafaranga yabambuye ntaramenyekana, abagiye bamuha menshi bamwe bavuga ko bandikiranye gusa abandi bikekwa ko ari benshi bamuhaye macye macye ntabwo ngo bandikiranaga nawe.
Ntaganira avuga ko abaturage benshi hano i Mutuntu bamwizeraga kuko amaze igihe kinini akorera hano.
Therese Nyirangirimana Perezidante wa SACCO Mutuntu yabwiye Umuseke ko hari n’abaturage bazanye iki kibazo yagiye atwara amafaranga macye ariko bo badafite inyandiko bandikiranye nawe
Nyirangirimana avuga ko Cyabusiku wabuze atagiye yibye SACCO kuko atageraga mu isanduku yayo ahubwo yambuye abeshye abaturage bityo akaba yakurikiranwa muri urwo rwego.
Claude Gatarake uwasigaye ari umuyobozi w’Umurenge (uwariho yeguye muri iki cyumweru ) yabwiye Umuseke ko iki kibazo bamaze kucyakira ku baturage banyuranye, anemeza ko bafashe imodoka ije kumwimura Cyabusiku mu rwihishwa mu gicuku, ubu ikaba ifungiye kuri Police.
Cyabusiku ubu ari guhigwa ngo aryozwe iby’abaturage yashutse.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW