Digiqole ad

Igitekerezo cya Mgr Nzakamwita kiri mu mwanzuro wa 3 w’Inama y’Umushyikirano

 Igitekerezo cya Mgr Nzakamwita kiri mu mwanzuro wa 3 w’Inama y’Umushyikirano

Mgr Nzakamwita atanga igitekerezo cye cyari gishingiye ku bintu bibi bibera mu muryango nyarwanda

* Me Evode ntazabazwa ibyo kunyuranya na Musenyeri
* U Rwanda ngo ni igihugu buri wese yisanzuye mu gutanga ibitekerezo

Imyanzuro 12 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize yatangajwe kuri uyu wa kane. Umwanzuro wa gatatu ukubiye mu gitekerezo cyatanzwe na Mgr Serviliyani Nzakamwita wagarukaga cyane ku kubaka umuryango Nyarwanda.

Mgr Nzakamwita atanga igitekerezo cye cyari gishingiye ku bintu bibi bibera mu muryango nyarwanda
Mgr Nzakamwita atanga igitekerezo cye cyari gishingiye ku bintu bibi bibera mu muryango nyarwanda

Musenyeri Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba yatanze igitekerezo ashima ko mu Rwanda hari umutekano ariko hirya no hino hacyumvika ibibazo bikomeye by’amakimbirane mu  ngo.

Yagize ati “Gahunda z’umutekano zahawe ingufu twarabyumvise kandi umusaruro ni mwiza ari ku nkiko, ari mu ntara, ari mu turere no kugeza ku midugudu, ariko iyo tugeze mu rugo umutekano usanga ari muke kandi ingaruka zaragaragaye, ziteye impungenge.”

Aha ku ngaruka yavuzemo abana bo mu muhanda, ubutane bw’abashakanye bugenda bwiyongera, ababyeyi bagenda bihekura, abicana ubwabo, abana bica ababyeyi. Ati “hari n’amahano ntavuze agenda yiyongera mu ngo no mu rubyiruko, birakwiye ko umuryango wakegerwa kurushaho.”

Umwanzuro wa gatatu w’iyi nama y’Umushyikirano muri 12 yasohotse none uri ku gitekerezo cya Musenyer, wo ugira uti “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.”

Ku gitekerezo cya Mgr Nzakamwita, abanyamakuru bibajije ikivugwa ku kubusanya hagati ya Me Evode Uwizeyimana na Musenyeri Nzakamwita maze umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Prof Shyaka avuga ko yaba uwo mu nzego za Leta cyangwa izigenga afite rugari mu gutanga igitekerezo cye n’uko abyumva bitabujijwe kuba yabusanya n’abandi.

Ati “byaba byiza abantu bavuze rumwe ku gitekerezo cyubaka ariko habonetse ubyumva ukwe ntakwiye gufatwa nk’uwaciye inka amabere kuko turi mu gihugu cy’ubwisanzure.”

Prof Shyaka yavuze ko ibi bisa no kubusanya hagati ya Me Evode Uwizeyimana na Mgr Nzakamwita byavuzweho byinshi ariko ko ba nyiri ubwite nta kibazo bafite ndetse ko Umuyamabanga wa Leta Uwiringiyamana ntacyo ashobora kuryozwa kuko yatanze igitekerezo cye.

Prof Shyaka avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga igitekerezo kikurimo
Prof Shyaka avuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure bwo gutanga igitekerezo kikurimo

IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO

  1. Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, duhingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose.
  2. Gukomeza kubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.
  3. Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.
  4. Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga.
  5. Gukomeza kunoza imitangire ya Servisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe.
  6. Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu turere twose tw’igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’ababana n’ubumuga.
  7. Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.
  8. Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.
  9. Gukomeza gusigasira no kunga ubumwe bw’abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.
  10. Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mahanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
  11. Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo gifatirwe ingamba zihamye.
  12. Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi myanzuro y'Inama y'Umushykirano yamurikiwe Abanyamakuru
Iyi myanzuro y’Inama y’Umushykirano yamurikiwe Abanyamakuru
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abamaminisitiri, Stella Ford Mugabo
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abamaminisitiri, Stella Ford Mugabo
Minisitiri Claver Gatete yasobanuye ku mwanzuro wa mbere wo kwishakamo ingengo y'Imari nk'u Rwanda
Minisitiri Claver Gatete yasobanuye ku mwanzuro wa mbere wo kwishakamo ingengo y’Imari nk’u Rwanda
Minisitiri mu biro by'umukuru w'Igihugu Venantie Tugireyezu yasobanuye ku byerekeye gahunda zigamije guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda
Minisitiri mu biro by’umukuru w’Igihugu Venantie Tugireyezu yasobanuye ku byerekeye gahunda zigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yagarutse ku mwanzuro wo guhangana n'abapfobya Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yagarutse ku mwanzuro wo guhangana n’abapfobya Jenoside
Basobanuye byinshi kuri iyi myanzuro n'ibizakorwa kugira ngo ishyirwe mu bikorwa
Basobanuye byinshi kuri iyi myanzuro n’ibizakorwa kugira ngo izashyirwe mu bikorwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ku mwanzuro wa Gatandatu bavuzemo ababana n’ubumuga. Iyi mvugo yaba igikoreshwa cg bavuga abafite ubumuga?

  • Ndi Evode nakwegura nkuko David Cameron yabigenje nyuma Brext.

    • Hhhhhh! Turi muri Afrika wangu!
      Gusa nyine reaction ye ni iyo kugawa bitewe n’ibintu byinshi!
      Icya 1 Evode is a talkative person, yibwira ko amategeko ariyo yubaka umuryango ahari, ariyemera sana yibwira ko azi amategeko aliko umuhanzi umwe niwe waririmbye ngo ” Science sans conscience n’est qu’une ruïne de l’ame” uriya nawe mbona ari uko biri.
      Icya 2 gusubiza umuntu mukuru kuriya umubyaye kandi unubashywe bigaragaza manque de respect muri we, aliko ntawe byatungura keretse ari undi ubivuze.
      Ikindi nkeka ko urugo rwe rutameze neza kabisa. Kuko ari ibishoboka mbona ahubwo ariwe uzakora itegeko ry’ubutinganyi kuko nta ndangagaciro afite muri we kabisa, akwiye kujyanwa I wawa cg gabiro mu ngando. Mbese mbona ari nka software ikora amategeko gusa nta kindi navuga.
      Ibyo mvuze bitari byo munyihanganire basomyi b’umuseke nanjye biba byandenze

      • “” Errare humanum est “”
        Uyu mugani sinjye nawuciye ariko ndawemera. Ninde muntu kuri ino si utakora ikosa cyangwa ngo yibeshye ? Ntago mvuze ko nshyigikiye imvugo yakoreshejwe, ariko nanone njye mbona icyingezi ari ugasaba imbabazi uwo wakoshereje ubundi ubuzima bugakomeza. Nawe umuntu yakoze ikosa ariko rwose Mr Gasore ndabona ntanama watanze,Rwose ntakosa rikosora irindi. Ngushimiye ko warangije ubutumwa bwawe wisegura kubasomyi.

  • iyi myanzuro yose ni empty ubwose bazapima gute ko yashyizwe mubikorwa?

  • Kuvodavoda gusa!!!!

  • Kuvodavoda hhhhhhh

  • Abari bashyigikiye Evode se nta bugororangingo batanze?

  • Ariko buriya kweli habuze umuntu muzima wakora aka Évode ? Njye burigihe iyo agiye kuvuga numva isoni zinyishe nkumunyarwanda.

  • Ni gute muzakora ishyirwa mu bikorwa n’ikurikirana ryayo ngo : “Kugena igihe ntarengwa”… ryari? Gukomeza, gushyira imbaraga izihe? Gushishikariza, wa mugani se ubu iyi myanzuro izasuzumwa gute ko yashyizwe mu bikorwa! Nta precision irimo ndabo ari ibintu biri aha gusa bitari specific!

  • wawooo!nshimishijwe nuko batekereje Abafite ubumuga mu itorero.gusa bazateganye aho kurikorera hatworohereza ,bitewe nubumuga bwacu.kuko nubwo hari amatorero arimo kuba,EX:itorero ryabaganga.mpamyako hari abaganga bafite ubumuga batarimo kubasha kwitabira,bitewe naho itorero ririkubera.

  • Ariko ko ubanza Evode mumufitiye agashyari muri benshi ra? mwateye imbere mu mutwe mukareka imyifatire y’ubujiji! Africa muzahora mu itiku gusa hanyuma mugume mu bukene nta kindi. Mutekereze kure. Murakoze

  • EVODE SUKO AZI AMAYETEGEKO KURUSHA ABANDI, ESE CG KO NTAWUMDI WABONEKA, GUSA ARI HARIYA KUMPAMVU, IGIHE KIZAGERA AVEHO,UKUVUGA KWE NI UKWA CYERA,TURAMUZI CYANEE,UBUTAHA, AJYE ABANZA AZUNGUZE URURIMI RWE INSHURO ZIRINDWI, MBERE YO KUVUGA,

    USHAKA AZAMBWIRE,MUBWIRE ABASORE BAMURUSHA DROIT CONSTITUTIONNEL,DROIT PENAL,DROIT DES AFFAIRES,CODE FAMILIAL KDI BABIFITEMO SPECIALITE, EVODE C’EST DE N’IMPORTE QUOI.

    MURAKOZE

    • Mugomba kumenya impavu imutera kiriya kibazo; njye muri analysis nakoze nasanze ahubwo afite ikibazo gikomeye cyane: INCOHERENT THOUGHT PROCESS. Abantu rero bafite iyi deficit, bakora ikitwa compensation ituma noneho bavuga cyane kandi bakavugira hejuru.

      Ubihakana azasubire muri ririya jambo rye, cyangwa se iryo yavugiye nama ya Unity Club, arikorere analysis azagera kuri iyi conclusion mvuze hejuru. Ni ikibazo cya personality Disorder.

  • Njye Nubaha Umushumba Kdi Nemera Ko Ari Intore Ya Rurema. Gusa Evode Ku Bwange Nsanga Nta Kosa Yakoze Cyane Ko Hariya Hari Uburenganzira Bwo Kuba Buri Wese Yatanga Igitekerezo Cye Usibye Ko Abenshi Mubishyira Mu Macakubiri Ya Matiku Yabasabitse Bityo Mugakuririza Ibyashize.Mgr We Ubwe Yivugiye Ko Nta Kibazo Abibonamo Kuba Batumva Ibintu Kimwe Ariko Mwe Mwabaye Nka Ya Ndondogozi Y’ikirondwe Yumiye Kuruhu ,……. Kdi Mwibuke Ko Mgr We Ubwe Yitandukanyeje Namwe(abigize Abacamanza Bo Kubamba Evode),

  • Atekerezako ko imvugo ye yibagiranye ubwo yavugaga ko igihugu gitegetswe n’amabandi yitwaje intwaro. Ayo mabandi rero azagera aho abimubaze

  • Evode est actuellement une personalité trè contreversée au sein du Gouvernement Rwandais étant doné surtout ses antécédants facheux. Il faudrait lui rappeler à l’ordre encore qu’il est temps, faute de quoi, il risque de plonger davantage dans la fourberie.

  • Iyi myanzuro ni myiza cyane nishyirwa mubikorwa. Itorero niwo musingi wo kubaka ubunyarwanda nyabwo.
    Naho Nyakubahwa Evode yararengereye naho wavuga ibitaribyo sikuriya wakosora umuntu ukuruta. Ngira ngo nawe yize ikinyabupfura. Gusa yararengereye ariko twizere ko atazabyongera.
    Dufatanye kubaka ejo hazaza h’u Rwanda n’abanyarwanda.

  • Nk’uko byavuzwe, iyi myanzuro urabona ikoze ku buryo budasobanutse, ndetse iyo uyisomye neza, imyinshi muri yo usanga iri “meaningless and empty” bikaba ndetse bibabaje kubona abantu bavuye impande zose z’igihugu bakamara iminsi ibiri yose baganira ku bibazo bireba ubuzima bw’igihugu n’ubw’abanyarwanda, ariko wareba icyavuyemo gifatika ukakibura.

    Bizagorana kubona ibipimo bifatika byemeza ukuntu iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa. Abazategura Raporo y’ukuntu iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa bizabagora cyane kuko nta za “indicateurs” ziri “SMART” bashobora kuzashingiraho muri “evaluation” y’ibizaba byarakozwe.

  • Hhhhhhh ngo ni# Ukuvodavoda# noneho muranyishe

  • Numva abantu dukwiye kujya tuteka guta igihe kucyo tutari bukore. Mureke ituku kuko ntawe udakosa. Ikizima ni ukumenya ko wakosheje ukamenya nuburyo ugaruka mu murongo muzima. Naho ubundi uko dukosheje ariko ducirirwa urwo gupfa iyi si yaba imaze nka 1000ans ntamuntu ukiriho. Ducishe amake rero ahubwo duhugire kubyaduteza imbere.

  • Yebabawe ! Ubwose baguhaye kugirira umuntu ishyali wazoominga kuri Evode koko uretse gushyinyagura ? Ubwose waherahe ? Hhhhhhhhh

  • Iyi myanzuro ko ari icyuka gusa? Nta bipimo bifatika bigaragaramo. Wagirango bayanditse hutihuti byo kurangiza umuhango. Binateye isoni kubona haciyeho icyumweru inama y’umushyikiranao irangiye nta myanzuro … naho isohokeye ikaza ari ukwandukura gahunda zisanzwe za leta.

  • Dushyize mu kuri, imyanzuro yari gufatwa kubera ibitecyerezo byatanzwe, ariko na none nkibaza ibitecyerezo byatangwaga, ibyinshi byari ibyo gushima HE! Inama yasaga n’ubukwe! Dore n’igitecyerezo cya Mgr NZAKAMWITA cyatewe ishoti na Me Evode nicyo kizima gishyizwe mu myanzuro. Bishatse kuvuga ngo abafashe amajambo hafi ya bose barimo bashima kuburyo imyanzuro y’inama yabuze. None hakaba harimo gupfundikiranza idashobora gukorerwa ubugenzuzi! Nzaba ndora…

Comments are closed.

en_USEnglish