Digiqole ad

Bwisige: Abaturage basabwe gutinyuka bakerekana ababaha serivisi mbi

 Bwisige: Abaturage basabwe gutinyuka bakerekana ababaha serivisi mbi

Abaturage ba Bwisige bageza ku buyobozi bimwe mu bibazo byabo

Gicumbi – Kuri uyu wa gatatu mu biganiro hagati y’abayobozi, abaturage n’umwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda abatuye Umurenge wa Bwisige bashishikarijwe gutinyuka bakagaragaza abayobozi babaha serivisi mbi, aba nabo bagiriwe inama yo kwegura mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Abaturage bageza ku buyobozi bimwe mu bibazo byabo
Abaturage ba Bwisige bageza ku buyobozi bimwe mu bibazo byabo

Baganiraga cyane cyane ku gushyira mu bikorwa gahunda za Leta umuyobozi adahutaje umuturage ari nawe mugenerwabikorwa w’izo gahunda

Abaturage bagaragaje bimwe mu bibazo birimo icy’imihigo y’ingo, bavuga ko iyi ari gahunda nziza ya Leta ariko ngo kuba abayobozi b’ibanze babazanira udukayi iyo mihigo yanditsemo kandi yanditse kimwe kun go zose bakabasaba kuyisinya kandi batanganya ubushobozi bwo kuyihugura, ibi bavuga ko ari ingorane.

Abaturage bavuze kandi ko hari abayobozi babasiragiza iyo baje gusaba serivisi runaka, bababwira ko bazagaruke undi munsi.

Banenze kandi abayobozi batabakemurira ibibazo byo kwishyurwa cyane cyane ngo iyo bambuwe na ba rwiyemezamirimo. Banavuga ikibazo cy’abahoze bakorera ibyahoze ari commune batishyuwe imishahara yabo kugeza ubu.

Juvenal Mudaheranwa Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yasabye abaturage n’itangazamakuru gutinyuka bakagaragaza ahari imikorere mibi mu bayobozi kuko ngo ari umusanzu ukomeye mu kibaka igihugu

Avuga ko nabo bazakomeza isuzumamikorere rikorerwa abayobozi buri mwaka bakareba niba bakora ibyo baba bakwiye gukorera abaturage babagana.

Mudaheranwa ati “Umuyobozi uvugwaho imikorere idakwiye nka ruswa, ikimenyane cyangwa akarengane ntabwo akwiye gutegereza igihe runaka, tumugira Inama yo guhita yifatira Icyemezo agahagarika inshingano  kandi bidakuraho kuba hari nabo ubona bagomba gushyikirizwa ubugenzacyaha.”

Vicky Ndabaye Byicaza wari uhagarariye ikigo cyigenga IPGL ( Institut Panos Grand Lacs) ugira uruhare mu gutegura ibiganiro nk’iki avuga ko usanga hari igihe abaturage batajya bahura n’abayobozi gutya kandi bafite ibibazo bya serivisi badahabwa uko babyifuza.

Avuga ko abayobozi bagomba kwita ku baturage kurushaho nk’uko byagaragaye ko hari n’ibibazo abaturage babajije usanga abayobozi babo bo hasi batari bazi.

Umuyobozi w'AkarereAsaba Inzego Zibanze Kwita Ku baturage bayobora
Umuyobozi w’AkarereAsaba Inzego Zibanze Kwita Ku baturage bayobora
Vicky Ndabaye umukozi wa  IPGL  avuga ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu kwegera abaturage no kumenya ibibazo bafite
Vicky Ndabaye umukozi wa IPGL avuga ko abayobozi bakwiye gushyira imbaraga mu kwegera abaturage no kumenya ibibazo bafite
Abaturage ba Bwisige bitabiriye ibi biganiro ari benshi
Abaturage ba Bwisige bitabiriye ibi biganiro ari benshi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • Ngo batinyuke bagaragaze ababaha servisi mbi! Muri Rubavu umuturage yabajije Meya wari uje kubimura mu masambu baguze kandi batsindiye mu rukiko ati: Ninkubaza ikibazo kindi ku mutima ntumfunga? Undi ati oya rwose. Umuturage ati: Mwaje hano muhagarariye ubuhe butegetsi? Nyubahirizategeko, nshingamategeko, cyangwa ubucamanza? Uwo muturage baramutambikanye arafungwa, n’ubu sinzi niba bari bamurekura, ngo kuko yasuzuguye Meya. Kandi mu gisubizo cye Meya yababwiye ko yaje ahagarariye ubutegetsi bwose. Ngaho n’aba Gicumbi nibibeshye. Muri abo babaha servisi mbi se uwo bazi uko yageze muri mwanyaarimo ni uwuhe? Ubwo hari abagiye kumbwira ngo bamwe ni abo batoye. Ayinya!

Comments are closed.

en_USEnglish