Digiqole ad

Volkswagen nizana uruganda mu Rwanda, izazana uburyo bwo gusangira imodoka ‘carsharing’

 Volkswagen nizana uruganda mu Rwanda, izazana uburyo bwo gusangira imodoka ‘carsharing’

*RDB na Volkswagen bumvikanye ko mu mpera z’umwaka utaha uruganda ruzaba rwatangiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Francis Gatare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere-RDB na Thomas Schaefer, umuyobozi w’uruganda rw’imodoka ‘Volkswagen’ muri Africa y’Epfo bashyize umukono ku masezerano agamije kuzazana uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda.  Ayasinywe ni imbanzirizamushinga yemerera uru ruganda rwa kabiri runini ku isi mu zikora zikanacuruza imodoka kuza gukorera mu Rwanda.

 Thomas Schaefer na Amb Francis Gatare basinya amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda na Volkswagen
Thomas Schaefer na Francis Gatare basinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Volkswagen

Abayobozi ba Volkswagen muri Africa no ku isi baje mu Rwanda bavuye muri Kenya gutaha imodoka ya mbere yo mu bwoko bwa ‘Polo Vivo’ yakozwe n’uruganda nk’urwo bifuza gushyira mu Rwanda.

Thomas Schaefer yavuze ko impamvu ngo bari gushora cyane muri Africa ari uko batekereza ko mu bihe biri imbere Africa izaba iteye imbere cyane bitandukanye n’ibindi bice by’isi.

Ubu ngo ikihari muri Africa ni uko abantu benshi bashaka imodoka ariko bakaba badafite ubushobozi bwo kugura imodoka nshya, gushora muri Africa rero ngo harimo gushaka gukemura icyo kibazo, no kwegera iryo soko ritera imbere.

Schaefer yavuze ko amasezerano basinye uyu munsi, ari intangiriro y’imikoranire kugira ngo batangire bakore inyigo ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo bamenye ngo bakubaka uruganda rungana iki, rukora imodoka zingana iki, isoko rirangana iki?

Ati “Uyu munsi urebye isoko ry’imodoka mu Rwanda ni rito cyane, kandi usanga akenshi abantu bakoresha imodoka zakoze, ariko imodoka zakoze ntabwo zitanga imirimo, nta n’ubwo bifasha ubukungu bw’igihugu gutera imbere kandi ni bibi no kubaguzi kuko bagura imodoka zishaje zishobora no guhita zipfa, si nziza ku baturage, si nziza ku gihugu,… dutekereza ko ari byiza ku gihugu gutangira uruganda rukora imodoka nshyashya.”

Schaefer avuga ko ibyo batangiye mu Rwanda batazi aho bizagera, gusa ngo yitegereje ingano y’Abanyarwanda (miliyoni hafi 11) n’isoko ry’imodoka mu gihugu, asanga ngo u Rwanda rushobora kuba isoko ry’imodoka nk’ibihumbi 100 ku mwaka.

Ati “Ni urugendo rurerure tugomba kugenda, ariko nanone ugomba kugira aho uhera niba ushaka kugera ku ntego wihaye.”

Ngo isoko nibasanga ari ryiza, mu ishoramari bateganya gukora harimo guteranya imodoka (vehicle assembling), gucuruza imodoka no kuzikora, guhugura abakora imodoka (engineers); Ndetse na Serivise nshya ya “Car sharing” uburyo bwo gusangira imodoka muri benshi, ku buryo ushobora gukenera imodoka ugafata iparite hafi yawe ukajya aho ushaka ukaza kuyigarura, ukayisiga nanone aho undi ashobora kuza kuyisanga akayifata.

Mu nyigo bazakora, ngo harimo no kunoza uburyo uyu mushinga wa ‘car sharing’ ngo ugezweho mu yindi mijyi minini yo hirya no hino ku isi wakorwa no muri Kigali.

Ati “Bizaha abaturage imirimo muri Serivise ya ‘Car sharing’, mu gucuruza imodoka zacu, mu ruganda ruzajya ruteranyiriza imodoka zacu hano, no mu guhugura aba-engineer.”

Avuga ku gihe bashobora gutangirira umushinga wabo, Thomas Schaefer yagize ati “Muri Mutarama 2017, ikipe yacu izaza mu Rwanda yige ku isoko ry’u Rwanda,…bishobora kuzagera muri Gicurasi, hanyuma tujye mu gushyira mu biukorwa umushinga, nitubona bimeze neza mu mpera z’umwaka tuzaba twatangiye guteranyiriza imodoka hano.”

Ikodoka zo bwoko bwa 'Polo Vivo' Volkswagen ishobora kujya iteranyiriza mu Rwanda.
Ikodoka zo bwoko bwa ‘Polo Vivo’ Volkswagen ishobora kujya iteranyiriza mu Rwanda.

Kugeza ubu ngo biragoye kumenya ingano y’imari bazashora mu Rwanda, ariko ngo bakurikije imari bashoye muri Kenya ku ruganda rufite ubushobozi bwo gukora imodoka ibihumbi 10 ku mwaka, no mu Rwanda ngo bashobora kuhashora nka Miliyoni y’amaEuro, gusa ngo bizaterwa n’uko isoko bazarisanga.

Abajijwe ubwoko bw’imodoka bateganya kuzana ku isoko ry’u Rwanda, Schaefer yavuze ko bafite imodoka nyinshi zitandukanye, bityo ngo izo Abanyarwanda bazifuza nizo bazabazanira.

Ku bijyanye n’ikiguzi cy’imodoka bazazana, ngo bizaterwa n’ubwoko bw’imodoka, gusa ngo nk’ubwoko bw’imodoka za ‘Polo Vivo’ batashye mu ruganda rwo muri Kenya zirahendutse, dore ko ari nazo bagurisha cyane muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ari nazo ngo bashobora kuzana mu Rwanda. Nk’uko bigaragara kuri internet imodoka ya Polo Vivo nshya iba ihagaze hujuru gato y’ibihumbi 11 by’amadolari ya Amerika.

Volkswagen kuza ku isoko ry’u Rwanda, ngo ni icyizere babona mu Rwanda rw’ejo hazaza, ntabwo ari isoko ry’uyu munsi kuko ryo ari ritoya cyane. Gusa, ngo barashaka kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, nk’uko bafite uruhare rukomeye mu bukungu bwa Africa y’Epfo bamazemo imyaka isaga 60.

Francis Gatare uyobora RDB yavuze ko bari bamaze amezi atandatu bavugana ndetse bakorana na Volkswagen, kugera ubwo uyu munsi bitanze umusaruro bakaba basinye amasezerano y’imikoranire.

Gatare yavuze ko kumvikana no kuzana Volkswagen mu Rwanda bihura neza na gahunda ya “Made in Rwanda” igamije kugabanya ibitumizwa mu mahanga, ahubwo ibyo Abanyarwanda bakenera bakajya babibona hafi yabo kandi byakorewe mu Rwanda, ndetse no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Ariko kandi ku rundi ruhande iki ni igitego Guverinoma itsinze kuko bitari byarigeze bibaho mu Rwanda ko rugirana ubwumvikane nk’ubu n’uruganda rukomeye nka Volkswagen.

Ati “Amasezerano dusinye ni intangiriro y’umubano n’imikoranire by’igihe kirekire hagati ya Volkswagen na Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda.”

Thomas Schaefer wari uhagarariye Volkswagen na Amb Francis Gatare wari uhagarariye Leta y'u Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano
Thomas Schaefer wari uhagarariye Volkswagen na Francis Gatare wari uhagarariye Leta y’u Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano

Gatare yavuze ko intego y’u Rwanda mu kwakira uru ruganda ngo ni ugushaka ko haboneka imodoka zihagije kandi zihendutse ku bantu ku giti cyabo ndetse bafite n’aho bashobora kuzikoresha, na gahunda ya “car sharing” ngo izafasha cyane mu kugabanya imodoka nyinshi mu mujyi wa Kigali.

Ati “Turashimira Volkswagen kuba yarahisemo kandi yarizeye u Rwanda, natwe tubijeje ko iyi mikoranire izatanga umusaruro ku buryo muzifuza ko n’ahandi hose ariko byakagenze, dufite ubushake, mushobora kutwizera kandi tuzabagaragariza ko turi abafatanyabikorwa wakwishimira kugira.”

Ku mugabane wa Africa, ubu Volkswagen ifite uruganda mu gihugu cya Africa y’epfo, Nigeria n’urwo batangije kuri uyu wa gatatu muri Kenya. Ndetse ngo barateganya no gufungura urundi muri Nigeria.

Usibye mu Budage aho yatangiriye, Volkswagen ifite inganda zikora cyangwa ziteranya imodoka zabo muri Mexique, USA, Slovakia, China, India, Indonesia, Russia, Malaysia, Brazil, Algreia, Argentina, Portugal, Spain, Poland, the Czech Republic, Bosnia &Herzegovina, Nigeria, Kenya na South Africa.

Volkswagen yatangiye mu 1937 mu Budage ikora imodoka zamenyekanye cyane kandi zigakundwa henshi ku isi zitwa ‘Beetle’ mu Rwanda bitaga ‘Gikeri’.

Volkswagen Group niyo icuruza imodoka za Audi, Bentley, Bugatti, Lamborghini, Porsche, ndetse n’amakamyo ya MAN, Scania, Neoplan and Volkswagen.

Mu 2015 Volkswagen yakoze imodoka miliyoni 9,93 umubare munini wa kabiri kuri Kompanyi zose zicuruza imodoka ku isi, inyuma ya Toyoya kandi imbere ya General Motors.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ibi bintu bizaba ari byiza cyane.

  • Twizere ko inyigo yabo izahura n’ibyo mwe mwababwiye.

  • V.W imaze kubona amande yama milliars en dollars kubera bahinduye moreurs zimodoka (batamentesheje abazigura) then imodoka zikajya zisohora dioxyde de carbone(CO2) nyinshi irenze isohoka kuri normal cars, kandi mwese muzi ko CO2 kmodoka zisohora zangiza atmosphere bigatuma umwuka abantu bahumeka uba mubi.. amazi .. bikangiza ibihingwa etc. So bari kuzana inganda zabo muri Africa kuko bazi neza ko reglementations zaho ziri differents niza Europe or America. Baje kwangiza ikirere cyacu numwuka duhumeka .

  • Niba hari inzobere dufite, yagombye kutubwira inyungu Volkswagen ibifitemo, inyungu zose u Rwanda rubifitemo, ibyiza bya gahunda nkiyi, ingorane cg ingaruka niba zihari. Iryo ryaba ari isesengura rya danger!!!

    • @K Nshuti yange, nkurikije ibyonize, Urwanda tuzunguka kuburyo bukurikira:
      1. Abanyarwanda benshi bazabona akazi, batange imisoro, bagire ubushobozi bwo guhaha, byongere rwf mugihugu.
      2. Abana burwanda bazunguka ubumenyi bwogukora cg guteranya imodoka thus future experts.
      3. Amadovize yatangwaga hanze bagura imodoka bazayazigama,
      5. Ibi ubwabyo bivuze KWIGIRA Self reliance.
      6. Ibihugu bidukikije bizajyabiza guhahira hano amamodoka thus Dollar inflow.
      7. Harizindi nganda zizaza zikurikiye ururuganda rwimodoka, e.g. nkizikora amapine, amarangi etc.
      8. Urwanda ruzaba rufite icyubahiro nishema muruhando rwamahanga ryuko rukora amamodoka.
      9. Ayo euro na rwf azaba aje mugihugu.
      10. Imodoka zizahenduka, kd zizaba arinshyashya, kd umuntu azajya akoresha Comande yimodoka ashaka kd ikaboneka vuba cyane,
      11. Tuzagirana umubano mwiza nubwubahane nubudage (GERMANY) kuko ingandazabo zizaba zikorera hano so ntakibi (intambara) bazongera kutwifuriza cg ngo bashyigikire uwadushoraho intambara kuko aho uziritse IGISABO ntuhatera ibuye.
      12 etc.
      B. KURUHANDE RWA VOLKSWAGEN.
      1. Nkabandi bashoramari bose, bazunguka kuko its a business venture.
      2. Baraba begukanye isoko ryakarere kd begereye abaguzi kurusha izindi nganda.
      3. Bizagabanya ikiguzi cyubwikorezi bwimodoka zabo.
      4. Bazajyabakora imodoka bagendeye kubyifuzo byabaguzi babo (Taste and Preference)
      5. Bizabafasha kurushaho gukora amamodoka ajyanye nimiterere yahantu. (Relief).
      6. Bizabafasha gukora ubushakashatsi bushingiye kubyifuzo byabaguzi batandukanye.
      7. Bazagira icyubahiro (Reputation) mukarere.
      8. etc.
      Nibindi birenze ibi mvuve

      • Guma guma guma! Ibi uvuze ku ruhande RWA Volkswagen kuri no 4 na no 5 biranshimishije kuko natwe (abakiriya) tubifitemo inyungu!

  • This is great news, just wondering if rwandese a going to afford these cars and if they do, our small roads won’t cope.

  • none se ibihumbi 11 by idorali iyo modoka igura niko guhenduka? ariko ubu iri ryo si itekinika? tuzigumira muri gikumi ya miriyoni 4 da…..ayo ntaho twayakura keretse wa mugani wabo kuyisharinga

  • Ubwo bazajya bapakira amakamyo yibyuma kuva kumwaro kugera ikigali hataba mumuriro wamashanyarazi ngobaje guteranya…..hahaha
    Gari ya moshi murayizi???

  • 11k DOLLAR NI MACYE CYANE (935000 FRW) IT BETTER TO RWANDAN.

  • GATARE FRANCIS NTABWO ARI AMBASSADOR, MUHINDURE. he is CEO rdb

  • Amani wigiyehe imibare? 11000 USD ni 935000 kweri?

  • Bakomeze bagabanye bazadukorere iza 5000 USD

  • jye numva isoko ry’igihe kirekire ry’aba iry’uruganda rukora (spare parts) z’imodoka zitandukanye z’abadage niho u Rda rwacuruza cyane kuko imodoka 1 izarambirana abantu bayice amazi kandi abanyarwanda babasha kubona 11000$ bazigurira iza Japan nini zibateza imbere bitwereka ko ubundi buryo busigaye ar’amahoro mukarere tukanacuruza cyane kubaturanyi bo bibera mu mirengwe nakavuyo

  • […] VolksWagen yemeye kuzana uruganda rutera imodoka mu Rwanda […]

Comments are closed.

en_USEnglish