Digiqole ad

Nyanza na Ruhango: amatsinda “Intambwe” yabakijije ihohoterwa

 Nyanza na Ruhango: amatsinda “Intambwe” yabakijije ihohoterwa

Mu matsinda INTAMBWE bakora ibikorwa binyuranye aha bamurikaga umusaruro w’ibyo bakora

Ababyeyi bibumbiye mu matsinda yo kwizigama azwi ku izina “INTAMBWE” bavuga ko byabafashije cyane mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane hagati y’umugabo n’umugore, bavuga ko abagore benshi bahohoterwa kuko usanga ntacyo binjiza mu rugo bityo ntibahabwe agaciro n’ihohoterwa rikaboneraho.

Mu matsinda INTAMBWE bakora ibikorwa binyuranye aha bamurikaga umusaruro w'ibyo bakora
Mu matsinda INTAMBWE bakora ibikorwa binyuranye aha bamurikaga umusaruro w’ibyo bakora

Abagabo bacye, n’abagore b’ahanyuranye mu bice by’icaro mu karere ka Nyanza bari mu matsinda yitwa INTAMBWE bahamya ko iby’ihohoterwa bisa n’ibyacitse kubera kubona agaciro bavana mu kuba hari icyo nabo binjiza.

Kwizigama byatumye bivana mu bukene bituma imiryango yabo ibana mu mahoro nk’uko babihamya.

Kuri uyu wa kabiri aba bagore berekanye aho bamaze kugera mu bikorwa binyuranye ariko icy’ibanze bavuga ni uko nta ugihohoterwa kuko kugira icyo binjiriza urugo byabahaye ijambo batari bafite.

Claudine Muhongayire avuga ko yarangije amashuri yisumbuye akabura uko akomeza akanabura akazi maze agashaka umugabo. Imibanire ntiyabaye myiza kubera ko nta gaciro yari afite mu rugo.

Muhongayire avuga ko yaje gushaka amafaranga macye yinjira mu itsinda INTAMBWE arizigama nk’abandi nyuma afata amafaranga ibihumbi 120 agura imashini yo kudoda ari nako akomeza kwizigama.

Ati “hamwe no kudoda no gukomeza kwizigama ubu kuri konti yacu simbuzeho miliyoni nizigamye. Ariko bitewe n’uko nahoraga nsabiriza ikintu cyose k’umugabo wasangaga tutabanye neza ariko ubu tubanye neza cyane arinjiza nanjye nkinjiza. Ntabwo waba wihagazeho ngo umuntu aguhohotere kuko uba ufite agaciro runaka.”

Alexia Mukamana wo mu karere ka Ruhango nawe avuga ko umugabo we yamuhohoteraga kubera ko urebye nta kintu yinjizaga mu rugo. Nyuma y’amahugurwa aza gutangira kwizigama ahereye ku mafaranga magana abiri  ubu ngo amaze kugira inka ebyiri ndetse n’amatungo magufi arimo inkoko n’ihene n’umuryango ubanye neza.

Ati “Amakimbirane yahoraga iwacu yararangiye. Byose byaterwa n’ubukene.”

Aba bagore kwishyira hamwe, kwizigama no kwiga imishinga bakora babihuguwemo n’umuryango itegamiye kuri Leta witwa CARE hagamijwe kubafasha kwiteza imbere no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi bw’uyu muryango mu majyepfo buvuga ko bafite amatsinda 5 500 muri iyi Ntara arimo abantu bagera ku 150 000, buri tsinda ngo riba ririmo abantu bar hagati ya 25 na 30.

Bakora kandi ibikorwa by'ubukorikori bavnamo inyungu
Bakora kandi ibikorwa by’ubukorikori bavnamo inyungu
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'Abagore mu Ntara y'amajyepfo avuga ko hari intambwe ifatika yatewe mu kurwanya ihohoterwa kubera kuvana abagore mu bukene
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’Abagore mu Ntara y’amajyepfo avuga ko hari intambwe ifatika yatewe mu kurwanya ihohoterwa kubera kuvana abagore mu bukene

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish