Rusizi: Abagurisha inyongeramusaruro muri Congo bananijwe
Nyuma y’uko bamwe mu bahinzi bo muri aka karere bavumbuwe ko bajya kugurisha ifumbire bahawe hakurya muri Congo ubu hafashwe ingamba nshya. Ndetse n’ababeshyaga ubuso badafite kugira ngo bahabwe ifumbire nyinshi nabo ngo bahagurukiwe.
Gahunda nshya abashinzwe ubuhinzi bazanye ni iy’uko buri muhinzi azaya yuzuza ifishi y’ifumbire akeneye n’ubuso afite bikagenzurwa mbere bityo bakarwanya abasahuraga ifumbire babikoraga mu bihe by’ihinga bishize.
Umwe mu baturage witwa Rachelle Mukamugema wahawe ifumbire yabwiye Umuseke ko nyuma yo kugenzurwa aho azayishyira n’uko ingana yayishyikirijwe akaba yizeye ko hari icyo izamumarira.
Ati “Abajyaga kuyigurisha nibo usanga barwaza bwaki mu rugo. Iyi mpawe nizeye ko izamfasha muri iki gihe twinjiyemo cy’ihinga ariko turasaba ko bajya banatugezaho imbuto hakiri kare.”
Jean de Dieu Nizeyimana ukurikirana gahunda ya “Twigire muhinzi” mu ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko batangiye guha abahinzi imbuto n’ifumbire bagendeye ku buso umuhinzi afite kugira ngo bacye intege ababigurishaga muri Congo kuko bahawe iby’ikirenga.
Abafashamyumvire mu mirenge yose y’aka karere basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere kumvisha abaturage iyi gahunda ya “Twigire muhinzi” kugira ngo bafashe abaturage kubona umusaruro uhagije mu buhinzi bwabo.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izagera mu turere twose tugize iyi Ntara.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi