Digiqole ad

Nyaruguru: i Kiyonza ngo bipakuruye ubukene bwo mu mutwe n’ubw’ibintu

 Nyaruguru: i Kiyonza ngo bipakuruye ubukene bwo mu mutwe n’ubw’ibintu

Kwibumbira muri Koperative bise TWITEZIMBERE Kiyonza abayigize bavuga ka byabagiriye akamaro kuko bivanye mu bukene cyane cyane bwo mu mutwe bakabona ubumenyi bigatuma banabona umusaruro ufatika mu bikorwa byabo cyane cyane by’ubuhinzi.

Abanyamuryango b'iyi Koperative bakunda guhura bakicara bakajya inama
Abanyamuryango b’iyi Koperative bakunda guhura bakicara bakajya inama

TWITEZIMBERE Kiyonza ikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru abayigize bamaranye imyaka 10 bari kumwe ari abanyamuryango 238, (abagore 144 n’abagabo 94) kuba hamwe ngo byabavanye cyane cyane mu bujiji.

Aho bageze ni uko buri mwaka Koperative iguriza umunyamuryango amafaranga runaka ndetse ikanafasha abayigize kubona imbuto ku gihe cy’ihinga. Buri munyamuryango wayo akaba yaranorojwe itungo rigufi.

Ubwo Umuseke wasuraga abagize iyi Koperative abayigize bamubwiye ko mbere bahingaga buri wese ari nyamwigendaho ariko ugansa ibivuyemo bitunga urugo igihe gito gusa bagahora mu bukene.

Kujya hamwe ngo byatumye babona inyigisho zo kwiteza imbere.

Yohani Ndikumana wo muri iyi Koperative wo mu kagari ka Kiyonza avuga ko kubera kunguka ubumenyi no kuva mu bujiji bwo guhinga nabi ubu umusaururo we wikubye hafi inshuro eshanu.

Yohani ati “ntarajya muri koperative nari umukene w’ibintu no mu mutwe kuburyo naburaga n’ipantaro yo kuzindukana niyo mfite ntayimesa. Ikintu cya mbere njyewe nungutse ni ukujijuka ubundi narahinganga simenye ngo ndabagara ryari, ngahinga ibintu byose ariko simbone umusaruro. Ndabyibuka hari umurima mfite wa hari eshatu kera nahingagamo ibigori ngasaruramo ibiro 50 ariko nyuma yo kwinjira muri koperative nkiga uko tugomba guhinga ibigori ubu nsaruramo ibiro 200 kandi umurima ni umwe.”

Umuyobozi w’Akarere a Nyaruguru habitegeko Francois avuga ko amakoperative ari inzira nziza y’iterambere ry’icyaro kandi ngo afasha abaturage kuzamira imibereho yabo.

Ati “Ni inzira ituma abantu bashobora gukora ikintu gifatika igihe bagaragaraga nk’abanyantege. Usanga nta munyamuryango w’amakoperative ucikanwa mu gutanga mutueli, usanga ibibazo biba ari bike mu bantu baba mu makoperative.”

Imyumvire ikiri hasi kuri bamwe ituma batajya mumak operative ngo iri mu bituma hari abakiri mu bukene.

Umurima wa Kijyambere wa Koperative Twitezimbere ihingamo inyanya.
Umurima wa Kijyambere wa Koperative Twitezimbere ihingamo inyanya.
Ku nshuro ya mbere basaruyemo toni Toni imwe n'ibiro 604 kandi ngo ubu bizeye ko uwo musaruro uziyongera cyane.
Ku nshuro ya mbere basaruyemo toni Toni imwe n’ibiro 604 kandi ngo ubu bizeye ko uwo musaruro uziyongera cyane.
Ndikumana Yohani ngo yari umukene utagira n'ipantalo yo kuzindukana ariko ngo koperative yamukijije ubujiji.
Ndikumana Yohani ngo yari umukene utagira n’ipantalo yo kuzindukana ariko ngo koperative yamukijije ubujiji.
Abanyamuryango ngo ubu bamenye guhinga kinyamwuga ubu ngo ntawuhinga ahamba amaboko ngo baba bizeye ko ibihe nibigenda neza bazasarura
Abanyamuryango ngo ubu bamenye guhinga kinyamwuga ubu ngo ntawuhinga ahamba amaboko ngo baba bizeye ko ibihe nibigenda neza bazasarura

Kiyonza mu murenge wa Ngoma muri Nyaruguru
Kiyonza mu murenge wa Ngoma muri Nyaruguru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Abandi barubaka za CHIC, barakwa za V8 n’ingweba 12, namwe mukaturatira iterambere ry’abantu bakorera inama iruhande rw’umusarane, bicaye mu byatsi no mu gitaka. Mwasetsa n’uvuye guhamba!

    • Birababaje kuba utabona ko bariya bantu bafite ibintu bihambaye bagezeho. Kuba batarabonaga icyo kujya cyangwa umwambaro bakaba bafite ibikorwa bari gukora n amanama agamije irindi terambere ni ibyo gushimwa cyane. V8 n ingweba nabyo bashobora kuzabigeraho. Batanabigezeho kandi nabyo si ikibazo, sibyo by ingenzi cyane.

    • Izina niryo muntu koko! Ni akumiro.
      Ubuse ninde wakubwiye ko abantu bose bazareshya, ko ubukire ari proportionnel, kandi ni process, ejo bundi bazaba baguze za Fuso, bagende baxamuka ukivuga ubusa, ubuse wavuga ngo u Rwanda ntacyo dufite kuko tudafite za world trade center, cg za burj Khalifa za Dubai. Gusa ibitekerezo byawe bishobora kuba ari bigufi cyane niba atari ukwivugira

  • Ariko ariko ariko ntimwirata!! ngo bicaye iruhande rw’Umusarane?? yenda bo ni n’uwo biyubakiye, ubu wasanga wowe uwo ujyamo uwukodesha!!!

    Nonese uragira ngo n’aba ba Kiyonza bubake CHIC bakwe na V8? ihihihihihihi

    Njyewe ahubwo nshimira cyane UM– USEKE nicyo kinyamakuru cyonyine cyandika kiri balanced mu Rwanda, kitwereka abo bubatse za CHIC kikanamanuka kikatwereka aba nibura bivanye mu bukene bwo mu mutwe. Kitweerreka ibigenda kikatwereka n’ibitagenda, the only standing media house doing journalism on a professional pace they could afford.

    Njye nkurikira amakuru y’Umuseke buri munsi ariko nibo nibura batari biased aha cg hari muri za propaganda, batwereka ibyagezweho badakabyaaaaa banatwereka ibitagenda batajombaaaa vrmnt mukora neza.

    Naho uyu uvuga ngo CHIC ngo V8 nareke ibiganiro. Aba babyeyi bicaye mu kanyatsi baganira ku iterambere ryabo nababwira nti mukomere aho, abo bubatse CHIC nabo wasanga baratangiriye hasi y’aha.

    Mukomere

Comments are closed.

en_USEnglish