Gutanga ruswa byigisha abana ko ari bwo buryo bwo kubaho – Umuvunyi
* Ruswa ngo igomba kujya mu byaha bidasaza
Mu bukangurambaga bugamije kurwanya akarengane na ruswa Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa kabiri rwari mu karere ka Nyamagabe aho rwakiriye bimwe mu bibazo by’abaturage, Umuvunyi wungurije akanatanga ubutumwa ko iyo umuntu mukuru atanga ruswa aba yigisha abana ko ari buryo bwo kubaho.
Ubu bukangurambaga bumaze kugera mu turere twa Musanze, Ngororero, Kamonyi na Gisagara uyu munsi i Nyamagabe Umuvunyi wungirije n’abo bakorana babonanye n’abayobozi b’Akarere ndetse bakira bimwe mu bibazo by’Abaturage.
Umuvunyi wungirije Mme Kanzayire Bernadette avuga ko uru rwego rugende rurushaho kwegera abaturage kuko rudafite amashami hose mu Ntara, gusa avuga ko uru rwego rudasimbura izindi nzego abaturage bagezamo ibibazo byabo ahubwo ruzunganira.
Ati “Umuturage agomba kwegera inzego zimwegereye, yabona ibibazo byo bidakemuwe akegera Urwego rw’Umuvunyi.”
Iyi gahunda yo kwegera abaturage ngo ituma hari ibibazo bibonerwa ibisubizo byakagombye gufata igihe.
Mme Kanzayire Bernadette yavuze ko Ruswa itamunga ubukungu bw’Igihugu gusa ahubwo igabanya n’umutungo w’uwayitanze kuko atanga ruswa mu byo atunze.
Ati “Niba utanga ruswa kugira ngo ubone serivisi uba wigisha abana bawe ko ari bwo burya bwo kubaho.”
Mu ngamba zo kurwanya ruswa yavuze ko hafashwe icyemezo ko ruswa igomba gushyirwa mu byaha bidasaza.
Abaturage bagejeje ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi aha i Nyamagabe byinshi byari ibishingiye ku mitungo mu miryango.
Nyuma ya Nyamagabe Urwego rw’Umuvunyi ngo ruzakomereza iyi gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane i Rusizi na Nyamasheke.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abantu ba mbere bafashe ruswa iteye ubwoba mu Rwanda, ni abagore baganje mu myanya batapiganiwe cyangwa batatorewe mu mucyo, ni abakobwa bahabwa amahirwe aruta aya basaza babo mu mashuri, maze abo bose bagaha umugisha ibyo bagejejweho byose. Kugeza ubwo abakuriye abandi bari mu nteko ishinga amategeko banemeye igabanywa ry’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye n’umushahara we, mbere yo kubona ko bakoze ibara, ariko bigahinduka ari uko ababashyira muri iyo myanya badatorerwa batanapiganirwa babyemeye.
Comments are closed.