Senyange yabuze ibyangombwa ntakijyanye na Muhire na Onesme muri Maroc
Kuri uyu wa kabiri Muhire Kevin wa Rayon sports na Onesme Twizeriamana wa APR FC barajya kwivuriza muri Maroc. Bagombaga kujyana na Senyange Yvan wa Rayon Sports ariko we yabuze ibyangombwa by’inzira byatumye atagenda.
Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi Senyange Yvan afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yatumye atarakinira Rayon sports aherutse gusinyira umukino n’umwe wa shampiyona igeze ku munsi wa cyenda (9).
Nyuma yo kumenya ko afite imvune ikomeye inasaba kubagwa n’inzobere mu kubaga amavi, uyu musore wavuye muri Gicumbi FC yasabye ubufasha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Senyange yabwiye Umuseke ko FERWAFA yamusabiye kujya kwivuriza muri Maroc, ariko abura ibyangombwa by’inzira. Ati:
“Nagombaga kugenda kuri uyu wa kabiri n’itike y’indege yari yasohotse ariko ntibyakunze ko ngenda kuko nabuze Passeport isanzwe. Nari nsanganywe Passeport y’akazi kuko nkinira Amavubi ariko ntibishoboka ko nyigenderaho ngiye muri gahunda zitari iz’akazi.
Hari ibyangombwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bansabye kuzuza kandi ngomba kubivana Uganda kuko ariho umwe mu babyeyi banjye (nyina) avuka. Narabibonye icyo ntegereje ni uko bampa Passeport isanzwe FERWAFA ikongera kunsabira ubwo nzagenda ubutaha.” – Senyange Yvan
Yagombaga kujyana na bagenzi be; Muhire Kevin ukina hagati muri Rayon sports na rutahizamu wa APR FC Onesme Twizerimana. Bo barahaguruka i Kigali bajya muri Maroc kuri uyu wa kabiri, bazagera i Casablanca mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 21 Ukuboza 2016.
Aba basore biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2017, bagiye kwivuza ku bufatanye bwa FERWAFA fédération Royale Marocaine de Football (FRMF).
Bazabagirwa mu bitaro mu myaka ishize byavuriwemo abandi banyarwanda nka; Faustin Usengimana (APR FC), Ssentongo Farouk (Bugesera Fc), Djamal Mwiseneza (APR FC), Evode Ngabitsinze (Isonga), Ndoli Jean Claude (AS Kigali), Ingabire Regis (Etincelles), Emmanuel ‘Crespo’ Sebanani (AS Kigali) Pacifique Uwimana (Isonga). na Blaise Itangishaka (APR FC).
Roben NGABO
UM– USEKE.RW