Salax Awards NTIKIBAYE kuwa gatanu
Ubuyobozi bw’Ikirezi Group butegura ibihembo by’abanyamuzika bitwaye neza bya Salax Awards bwatangaje ko ibi bihembo bitagitanzwe kuwa gatanu nk’uko byari biteganyijwe. Indi tariki bizaberaho ngo izamenyeshwa.
Mike Karangwa umwe mu bayobozi ba Ikirezi Group yabwiye Umuseke ko bagize ikibazo cy’aho ibi birori byari kuzabera bari bategereje ko babona ariko batabonye kugeza ubu kuko aho bari bizeye batabemereye.
Ati “Nibyo ibihembo bya Salax Awards ntibigitanzwe ku wa gatanu. Izi mpinduka zabaye natwe ntabwo zadushimishije ariko tugomba kubyakira. Uyu munsi nibwo dutegereje igisubizo cyo muri Kaminuza y’u Rwanda ko yaduha ihema ‘Tent’ rya Camp Kigali noneho tugashaka indi tariki ya vuba”.
Yakomeje avuga ko bitoroshye ko bahita bemeza ko ibyo birori bitakibaye uyu mwaka cyangwa se bizaba. Ahubwo nibamara kubona uruhushya rw’aho bazabikorera ari bwo bari bufate umwanzuro mu nama iteganyijwe.
Ubuyobozi bw’Ikirezi Group bwasohoye itangazo rivuga izi mpinduka.
“Ubuyobozi bw’Ikirezi Group ltd ku bufatanye na Yes Africa ltd, buramenyesha abahanzi bose bari ku rutonde rwa nomination muri Salax Awards Edition ya 7, ubuyobozi bw’Urugaga rwa muzika, abanyamakuru b’imyidagaduro, abafatanyabikorwa, abaterankunga hamwe n’abanyarwanda bose muri rusange, ko kubera ikibazo cy’ahazabera Salax Awards hatabonetse bitewe na gahunda nyinshi zo mu mpera y’umwaka, ibirori byo gutanga ibihembo bitazaba ku itariki 23 Ukuboza nk’uko byari byaratangajwe.
Amatora arakomeza uko bisanzwe kuri SMS hoherezwa code y’umuhanzi wifuza guha amahirwe yo kwegukana Salax Awards Edition ya 7 ku 5000, no kuri www.salaxawards.rw.
Igihe cyo gutanga ibi bihembo hamwe na gahunda zizahita zikurikiraho za Edition ya 8, muzabimenyeshwa nyuma y’iminsi mikuru.
Tubifurije Umwaka mushya muhire, umwaka w’amata n’ubuki. Ikirezi Group ltd.”
Salax Awards ni ibihembo bya muzika byitabirwa n’abahanzi benshi kubera ko nta n’umwe uba uzi uzegukana igihembo cy’ikiciro runaka.
Iri rushanwa ryagize uruhare mu imenyakana rya bamwe mu bahanzi bakomeye ubu barimo ,Meddy, The Ben, Tom Close, King James, Urban Boys, Dream Boys, Miss Jojo, Miss Shanel, Liza Kamikazi n’abandi.
Joel RUTAGANGA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ariko se Mana, njye mbona iyi company “ikirezi group” ariyo itesha agaciro bino bihembo, ubu wambwira ute ko abantu bateguye iyi event hafi umwaka wose bagera ku munsi wa nyuma bataramenya aho bazatangira ibihembo? Convention irahari, serena, Marriote, Camp kigali, petit stade, parking stade amahoro,Expo ground, igicumbi cy’umuco Remera, ….. aho hose mumaze kuhabura mwabuze n’akabari ka mukubite mujya kubitangiramo koko?
Igicumbi cyumuco ntikikibaho keretse ugiye nko kuhanika nka masaka
Comments are closed.